Nabyo byaba byiza mbaye ndi Umunyarwandakazi_Umugore wa Besigye

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’umunyapolitiki Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Winnie Byanyima, yasubije ko na byo byaba byiza abaye ari Umunyarwandakazi.

Byanyima uyobore ikigo cyegamiye ku Muryango w’Abibumbye kirwanya SIDA, UNAIDS, yasubizaga ukoresha urubuga rwa Twitter wamwise Umunyarwandakazi ati: “Byanyima ni Umunyarwandakazi, si Umugandekazi.”

Uyu wiyise Opressed Ugandans yasubizaga ku butumwa Byanyima yari yashyize kuri Twitter, avuga ko Besigye yamuhaye impano ya Noheli tariki ya 20 Mutarama 2022.

Igisubizo yahaye uyu wamwise Umunyarwandakazi kigira kiti: “Nabyo byaba byize mbaye ndi Umunyarwandakazi. Kandi Banyarwanda ni bumwe mu bwoko bugize igihugu cyacu cyiza kandi kigizwe n’abatandukanye cya Uganda.”

Mu butumwa butandukanye, biragaragara ko Byanyima yakomeje gusobanurira abantu itandukaniro ry’u Rwanda (igihugu) n’ubwoko bwa Banyarwanda buri mu bugize abaturage ba Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *