Urusaku rw’amasasu menshi muri Burkina Faso rwumvikanye ku birindiro by’ingabo bya Sangoule Lamizana mu murwa mukuru, Ouagadougou mu gitondo cy’uyu wa 23 Mutarama 2022.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko urusaku rw’amasasu muri Sangoule Lamizana rwatangiye kumvikana saa kumi n’imwe (isaha ya GMT), rumara isaha n’igice.
Ibi birindiro ni byo bibamo abasirikare bakuru ba Leta ya Burkina Faso ndetse bibamo gereza ifungiwemo abasirikare barimo General Diendéré wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo ku butegetsi bwa Blaise Campaoré.
The Bloomberg ivuga ko no ku birindiro by’intwaro nini bya Baba Sy biherereye mu mujyi munini wa Kaya, naho humvikanye amasasu menshi.
Umuvugizi wa Guverinoma aremeza iby’aya masasu gusa ngo aracyashakisha amakuru, amenye impamvu yayo.
Gusa, aya masasu yumvikanye nyuma y’imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 22 Mutarama, abayitabiriye basaba Perezida Roch Marc Christian Kaboré kwegura.


