Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COOPTHEVIGI, bagihinga mu mirenge ya Bushekeri,Kagano,Ruharambuga na Karengera mu karere ka Nyamasheke baravuga ko mu myaka ishize hari igihe bakatwaga amafaranga agera kuri 3.000.000 hakaba ubwo anarenga babwiwe n’uruganda ko hari icyayi cyabo kitagejeje ku bwiza ( qualité) bw’amanota 65%, kigakatwa 10%, kandi cyajyanyweyo abantu babo bashinzwe kugipima no kukigenzura bavuze ko kigiye ari cyiza, ubu noneho bakaba baramenyeshejwe ko hafashwe umwanzuro ko ikitabaye cyiza bazajya bagisubizwa uko cyakabaye, bakagira ibyo basaba uruganda ngo babashe kugihinga bishimye.
Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo hari igihe umuhinzi aba yakoze uko ashoboye agahinga icyayi cye akanacyitaho neza uko bishoboka kose, kigasoromwa,kigapimwa kikanagenzurwa n’ababishinzwe mu makoperative yabo nk’uko babyemeranijweho n’uruganda,ari na rwo rwabibahuguriye, kikagenda babwiwe ko ari cyiza, cyagera mu ruganda , hakagaruka ubutumwa buvuga ko muri zone cyangwa Hangari runaka icyabo cyakaswe 10%, kuko kitagejeje ku bwiza bukenewe bakahahombera.
Bakibaza niba abapimyi n’abagenzuzi babo hari ubumenyi badafite, bagasaba ko n’uruganda rwajya rwohereza abarwo bafatanya n’abo bandi ariko icyayi kikagera ku ruganda batazongera kubwirwa ko hari ikitarujuje ubuziranenge bukenewe.
Umwe ati’’ Biravuna cyane guhinga icyayi ukagikorera imirimo wumva ishoboka yose, ugatanga amafaranga yo kugisoroma no kukigeza aho imodoka zacu nka koperative ziri bugikure zikijyana mu ruganda, ababihuguriwe bo muri koperative yacu twabwiwe ko babizobereyemo bakagipima bakanakigenzura bakatubwira ko cyujuje ibisabwa byose, cyagerayo wizeye kubona amafaranga ukazumva ngo icyawe cyarakaswe, kuko kitagejeje ku manota 65 % asabwa, bikaduca intege cyane.’’
Mu nama y’inteko rusange iheruka mu mpera z’umwaka ushize iki kibazo cyagarutsweho gifata umwanya muremure cyane, hafatwa umwanzuro ko ikitagejeje ku manota asabwa,aho gukurwaho 10% kizajya kigarurirwa abahinzi uko cyakabaye. Bamwe bakavuga ko ari byo byiza kuko noneho uzajya akigarurirwa azaba azi ko nta mafaranga ategereje, agiye gukosora amakosa aho gutegereza amafaranga yibwira ko icyayi cye cyemewe yajya kuyafata akabwirwa ko hari ayo yakaswe, bagasanga ariko n’ubundi kidakemutse uko babyifuzaga, n’ubundi batanyuzwe.
Siborurema Gaspard,umwe mu ntumwa zabo,umaze imyaka 30 muri ubu buhinzi ati’’ Jye nk’umuhinzi ubimazmo igihe,nubwo hafashwe uriya mwanzuro ariko mbona udakemura ikibazo nyirizina cy’abahinzi nk’uko babyifuza.
Mbona cyakemuka ari uko uruganda na rwo ruzanye abakozi barwo mu mazone no mu mahangari yacu,bagafatanya n’abacu kugipimira no kukigenzurira aho, imodoka ikakihahagurukana bose bahemereranijwe ko nta kindi kibazo gifite, nta kugarura ubutumwa buvuga ko hari ikitari cyujuje amanota kandi bagipimiye hamwe imodoka igahaguruka babyemeranijweho, ni ho tutahomba na ho ubundi ntigikemutse neza.’’
Anavuga ko hari ibindi bibazo bituma hari igihe icyayi koko gishobora kubura amanota akenewe kuko hari nk’abo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri bakigenda amasaha menshi bacyikoreye kubera umuhanda mubi cyane bakinyuzamo kandi basabye igihe kirekire ko wakorwa n’ubuyobozi bw’Akarere bukabibizeza ariko amaso agahera mu kirere, ukaba ukomeje kubera abahinzi b’icyayi muri kariya gace impamvu y’igihombo gikabije, ariko ko igisubizo abona cyabikemura ari kiriya yavuze cyo kugipimira ku mahangari no ku mazone kare,kikagenda bizeye ko nta kindi kibazo basigaranye.
Iki cyifuzo ariko umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rukorana n’iyi koperative Nahayo Philippe ntagikozwa, akavuga ko amasezerano bafitanye avuga ko gipimirwa ku ruganda, nta mpamvu yo kuzana abakozi babo ku mahangari no mu mazone gipimirwamo, cyane cyane ko ibyo basabye mbere by’uko mu ipimwa n’igenzura mu ruganda haba harimo abantu babo babyirebera, byo babyemerewe, ariko ibyo bindi basaba bidashoboka.
Ati’’ Ntibyashoboka kuko mu gihugu hose inganda z’ibyayi zikorana n’amakoperative agihinga kandi amasezerano avuga ko tugurira icyayi ku ruganda aho cyakirirwa, barabizi.
Ubwo rero hagati yabo ni bo bagomba gukora ku buryo kigera mu ruganda cyujuje ubuziranenge bwose busabwa,twarabyumvikanye barabizi n’ubwo buziranenge barabuzi kuko tubasura kenshi mu mirima turi kumwe n’abayobozi babo tukabasobanurira, kandi bazi ko hari na gahunda ko ikirengeje 75% nyira cyo yongezwa amafaranga ahubwo turabakangurira guharanira kugera kuri ayo manota bakabona amafaranga menshi kurushaho,bakagenzurana hagati yabo,bakatugezaho icyayi dukeneye tukabishyura,bagatera imbere.’’

Nyiravuguziga Drocelle,umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko nubwo hakiri iki kibazo ariko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bahinzi mu guharanira ubwiza bw’icyayi bwifuzwa kugira ngo n’icyayi cy’uRwanda gikomeze kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga,kuko, mu gihe mbere bajyaga bakatwa arenga 3.000.000 ubushize bakaswe 700.000 gusa kandi bizeye ko azagabanuka cyane kugeza ubwo bazasigara nta na rimwe bakatwa.
Ati’’ Nk’ubu, mu gihe hari abarira ko igiciro cyagabanutse,twe turishimira ko cyazamutse bitewe n’izo mbaraga zose twashyizemo nk’uko twabikanguriwe n’uruganda, no mu nteko rusange guharanira ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi bigarukwaho cyane, aho twemera ko mbere hari igihe twasoromaga icyayi kirimo ikibi koko, bitewe n’uko hari byinshi abahinzi batari basobanukiwe,bakahahombera cyane,ariko ubu,ku bufatanye n’uruganda,hari ibigenda bikemuka, inzira turimo irashimishije, n’ahakiri ingingimira ndumva tuzafatanya kuzikuraho.’’
Ubuhinzi bw’icyayi buri mu bigize ubukungu bw’Akarere ka Nyamasheke, aho ubuyobozi bwako bunavuga ko ubu buhinzi butanga akazi kenshi ku rubyiruko cyane cyane mu busoromyi bwacyo, abahinzi bakavuga ko imbogamizi zose bituma butabateza imbere nk’uko babyifuza zikwiye gukurwaho imvune bakivunikaho zigahwana n’umusaruro bagikuramo.



2 Responses
Abahinzi b’icyayi ba COOPTHEVIGI bavuga ko bababazwa n’amafaranga menshi bakatwa
Nyabuna umuturage uhinga icyayi cyane izi nganda nshya zicyiyubaka, ahabwe udufaranga ducye cyane, hakiyongeraho amakuru make bakamwogeraho uburimiro. Ibimeze bityo bijya biba mu ruganda rwa Rutsiro ku bahinzi ba cooperative Rutegroc
Abahinzi b’icyayi ba COOPTHEVIGI bavuga ko bababazwa n’amafaranga menshi bakatwa
Nyabuna umuturage uhinga icyayi cyane izi nganda nshya zicyiyubaka, ahabwe udufaranga ducye cyane, hakiyongeraho amakuru make bakamwogeraho uburimiro. Ibimeze bityo bijya biba mu ruganda rwa Rutsiro ku bahinzi ba cooperative Rutegroc