Rwanda-Uganda: Mukurarinda avuga ko icyizere ku izahuka ry’umubano kigeze kuri 50-60%

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Me Alain Mukurarinda, avuga ko icyizere ku izahuka ry’umubano w’iki gihugu na Uganda ubu kigeze ku rugero rwa 50 cyangwa 60%.

Yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri RBA, nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’umujyanama we mu bikorwa byihariye by’igisirikare, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda tariki ya 22 Mutarama 2022.

Me Mukurarinda yavuze ko n’ubwo uyu mubano utameze neza kuva mu 2017, urubuga rw’ibiganiro rwakomeje gufungurwa, abayobozi ku mpande zombi barimo ‘abamenyekanye n’abataramenyekanye’ baravugana, ndetse na Ambasade z’ibi bihugu zirakomeza zirakora.

Ku kuba Gen. Kainerugaba yarateye intambwe akaza mu Rwanda, Me Mukurarinda avuga ko biri ku rundi rwego. Ati: “Ibyabaye ejo biri ku rundi rwego rwo hejuru. Ni ukuvuga ngo niba Umukuru wa Repubulika ya Uganda atumye; ni umuhungu we, ni umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira ku butaka, ni n’umujyanama wa Se. Iyo bigeze aho batuma umuntu nk’uwo bakamutuma kuri Perezida wa Repubulika ni ukuvuga ngo icyizere abantu bafite y’uko ibintu bigiye gutungana ntabwo baba bibeshye.”

Me Mukurarinda ariko yavuze ko uru ruzinduko rwonyine si rwo rwaba rugiye gusubiza umubano mu buryo bwiza kuko ngo hari n’izindi zaruteguye zirimo n’ibiganiro byabayeho byahuje abayobozi bari bahagarariye ibi bihugu.

Agaruka ku byo Gen. Kainerugaba na Perezida Kagame baganiriye, Umuvugizi wa Guverinoma wungirije yavuze ko abantu badakwiye kuvuga koi bi bibazo birahita bikemuka ‘ejo’ kuko hakwiye gukemurwa mu buryo bw’ibikorwa ibibazo u Rwanda rwagaragarije Uganda, nayo yagira ibyo irugaragariza rukabikemura. Akomeza ati: “Ariko nkaba navuga nti rero ibyo byose, nibura uyu munsi niba bigeze hariy, 50-60%, inzira itujyana aheza yarabonetse kandi n’ibyemezo bifatiwe kuri ruriya rwego, ngira ngo gushyirwa mu bikorwa ntabwo bitinda. Ariko bamenye ko haracyari inzira na none.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *