Perezida wa Repubulika ya Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yatawe muri yombi n’abasirikare bivugwa ko bamaze guhirika ubutegetsi bwe.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko aya makuru yayahamirijwe na bamwe bamufunze.
Perezida Kaboré ngo ubu afungiwe ku biro by’ingabo, ndetse itabwa muri yombi rye n’impamvu yaryo riratangarizwa kuri radiyo na televiziyo by’igihugu mu gihe kiri imbere.
Itabwa muri yombi rya Perezida Kaboré rivuzwe nyuma y’urusaku rw’amasasu menshi rwumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2022 ku birindiro bikuru bya Sangoule Lamizana biri mu murwa mukuru, Ouagadougou.
Mu gihe bitari byemejwe niba habayeho ihirika ry’ubutegetsi, umuryango ECOWAS ugizwe n’ibihugu biri mu burengerazuba bya Afurika wavuze ko bishoboka ko ari ryo ryabayeho, unamagana abasirikare baba bariri inyuma.



2 Responses
Perezida wa Burkina Faso yatawe muri yombi
Ibyo bikoresho by’abazungu nukubyamagana muri Africa, twizere ko no mu Rwanda bizaba uko
Perezida wa Burkina Faso yatawe muri yombi
Ibyo bikoresho by’abazungu nukubyamagana muri Africa, twizere ko no mu Rwanda bizaba uko