Mukandutiye arabaza igihano azabanza hagati ya burundu ya Gacaca n’imyaka 5 y’Urukiko Rukuru

Sangiza iyi nkuru

Angelina Mukandutiye uri mu bo mu mutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN bareganwa na Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, yabajije umucamanza igihano azabanza kurangiza hagati y’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca ndetse n’icy’imyaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Mukandutiye w’imyaka 71 y’amavuko yabajije iki kibazo mu iburanisha mu Rukiko rw’Ubujurire ryabaye kuri uyu wa 24 Mutarama 2022.

Mukandutiye yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, Urukiko Rukuru rwemeza ko rwamworohereje igihano kubera ko yemeye icyaha yashinjwaga kandi ikaba ari inshuro ya mbere yagikoze, gusa Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko atemeye icyaha mu buryo budashidikanywaho,

kandi ngo si ubwa mbere akurikiranweho icyaha kuko Urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu rumaze kumuhamya uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umushinjacyaha yagize ati: “Urukiko Rukuru twatangajwe no kuba rwarabishingiyeho kuko dutangira kuburana uru rubanza ku rwego rwa mbere, Mukandutiye Angelina n’ubundi yari asanzwe akatiwe ku kindi cyaha, aho yakatiwe igihano cya burundu ku cyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mukandutiye we yakomeje guhamiriza abacamanza ko yemera icyaha ndetse akanagisabira imbabazi, abasaba guha agaciro icyemezo Urukiko Rukuru rwafashe.

Ku kuba yarakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Gacaca, Mukandutiye yavuze ko iki gihano yagikatiwe adahari kandi ntacyo arakivugaho, asaba abamacamanza kudagishingiraho nk’impamvu yatuma badaha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kumworohereza igihano.

Yagize ati: “Nageze hano, natangiriye hano umwaka w’2020. Namenyeshejwe ko ngo nakatiwe na Gacaca muri 2006. Ubushinjacyaha rero bujya kuvuga ko nabwo bunyemeza ko ibyo Gacaca zavuze byanze bikunze bimpama ariko njyewe ntacyo ndabivugaho. Ubwo rero ngasanga kiriya nacyo nta shingiro gifite kugira ngo bakigendereho.”

Gusa n’ubwo avuga ko ntacyo aravuga kuri iki gihano cya burundu, Mukandutiye yumvikanye avugira muri uru Rukiko rw’Ubujurire ko atigeze agira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo ntiyari kurugira kandi afite se w’Umututsi na nyina w’Umuhutukazi. Yavuze ko yashinjwe iki cyaha na we ari mu kababaro ko kuba yarabuze bene wabo.

Mukandutiye yakomeje asaba abacamanza ko bibaye bishoboka yagirirwa impuhwe akababarirwa, n’iyi myaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru igakurwaho; mu gihe yagumaho cyangwa icyo yakatiwe kikongerwa, agasobanurirwa igihano kizabanziriza ikindi.

Yagize ati: “Ntacyo ndabivugaho ni yo mpamvu kiriya kirego mutagiha agaciro. Nkaba nifuza ko rwose ibyemezo byo kungabanyiriza ko mwabiha agaciro ndetse ahubwo bishobotse n’iyo myaka 5, namwe mukangaragariza impuhwe, ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, mukayikuraho, kuko iyo burundu Gacaca yanciriye nyirimo kugeza ubu ngubu. Niba mubyemeje rero, mwongeyeho indi myaka, mukansobanurira, nzabanza iyo burundu nyirangize, njye muri iyo myaka? Nzabanza kurangiza iyo myaka, muzambwire ukuntu ibyo bihano bikurikirana.”

Muri Nzeri 2021 ni bwo Mukandutiye yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. N’ubushinjacyaha ni cyo cyaha bumushinja ariko bwari bwaramusabiye igifungo cy’imyaka 20.

Inkuru y’igihano Mukandutiye yakatiwe kirimo kujuririrwa https://bwiza.com/?Mukandutiye-warangizaga-igifungo-cya-burundu-yakatiwe-indi-myaka-5

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mukandutiye arabaza igihano azabanza gahati ya burundu ya Gacaca n’imyaka 5 y’Urukiko Rukuru
    Nukuri mukandutiye bamugabanyirize igihana,imyaka 71 afite naho wamukatira burundu ahubwo mumugabanyirize afungwe imyaka 7 kuko ane mera icyaha.abanyarwanda bose bagire ijoro ryiza njewe ndi zimbabwe.0784210771

  2. Mukandutiye arabaza igihano azabanza gahati ya burundu ya Gacaca n’imyaka 5 y’Urukiko Rukuru
    Nukuri mukandutiye bamugabanyirize igihana,imyaka 71 afite naho wamukatira burundu ahubwo mumugabanyirize afungwe imyaka 7 kuko ane mera icyaha.abanyarwanda bose bagire ijoro ryiza njewe ndi zimbabwe.0784210771

  3. Mukandutiye arabaza igihano azabanza hagati ya burundu ya Gacaca n’imyaka 5 y’Urukiko Rukuru
    Azabanza burundu; nayirangiza akore icy’imyaka 5???? Kuko burundu iyo witwaye neza; barakudohorera… Agomba kwitwara neza kugira ngo azabashe gukora ibihano bye byombi…

  4. Mukandutiye arabaza igihano azabanza hagati ya burundu ya Gacaca n’imyaka 5 y’Urukiko Rukuru
    Azabanza burundu; nayirangiza akore icy’imyaka 5???? Kuko burundu iyo witwaye neza; barakudohorera… Agomba kwitwara neza kugira ngo azabashe gukora ibihano bye byombi…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *