Perezida wa Burkina Faso yanditse ibaruwa y’ubwegure

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yandikiye umuyobozi w’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwe, Lieutenant Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, amumenyesha ko yeguye ku nshingano y’Umukuru w’Igihugu.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Kaboré yashyizeho umukono kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, yagize ati: “Ku bw’inyungu zisumba izindi z’igihugu na nyuma y’ibyabaye kuva ejo, mfashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano ya Perezida wa Faso, iy’Umukuru wa Guverinoma n’iy’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu. Imana ihe umugisha Burkina Faso.”

Kaboré yeguye ari mu maboko y’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwe bamufungiye mu birindiro byabo guhera ku wa 23 Mutarama 2021, nyuma yo kubanza kurasana n’abamurindaga.

Aba basirikare baraye batangaje ko bamaze kumukura ku butegetsi, basesa Itegekonshinga ndetse na Guverinoma. Lt. Col. Sandaogo Damiba ni we urayobora ubutegetsi bw’inzibacyuho.

Roch Marc Christian Kaboré yabaye Perezida wa Burkina Faso kuva mu Kuboza 2015 ubwo yasimburaga Michel Kafando wayoboraga inzibacyuho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *