Kugana serivisi z’ibagiro mu bitaro bya Mibilizi mu bihe by’imvura mu myaka ishize ugahabwa serivisi vuba ngo byari ingorabahizi nk’uko bamwe mu bagannye iyi serivisi muri ibyo bihe bakiyigana n’ubu babitangarije Bwiza.com, bakaba ngo barabwirwaga ko hari ibibazo bihari bijyanye n’ibura ry’imashini zimesa imyenda abaganga bakenera muri iyo serivisi, iziyumutsa n’iziyitera ipasi, aho ngo hari n’abageragayo bakoherezwa ahandi banga kubatindana kubera ibyo bibazo, ubu ngo kikaba cyarakemutse nk’uko babivuga ubu, bikanemezwa n’ubuyobozi bw’ibi bitaro.
Baganira na Bwiza.com, bamwe mu baganaga iyi serivisi bajyanyeyo ababo bayikeneraga cyangwa ari bo ubwabo bayikeneye ntibigende nk’uko babyifuza,bakavuga ko ubu byahindutse,ko ugiyeyo mu bihe by’imvura ubu ntaho bitandukaniye n’iby’izuba mu kubakorera ibyo bifuza, n’abo byabaga ngombwa ko boherezwa mu bindi bitaro cyangwa batindirwa guhabwa serivisi,ngo ubu ntibikihaba.
Umwe ati: “Hari igihe umuntu yahageraga akeneye kujya mu rubagiro bitewe n’uburwayi bwe mu bihe by’imvura nyinshi kumuha serivisi zihuse bikagorana, uwaje afite ikibazo cyihutirwa ashobora no kuba yahagwa bakamwohereza mu bindi bitaro tukayoberwa impamvu, wagira nk’umuganga cyangwa umuforomo wishyikiraho ubaza akavuga ko hari ibibazo by’imashini zimesa imyambaro abakora iyo serivisi bakenera,iziyumutsa zinateka ibyuma bikenerwa n’iziyitera ipasi, iyameshwe n’intoki itumye kandi batatanga iyo serivisi batambaye imyambaro yabugenewe, umuntu akaba yanahagwa.’’
Yarakomeje ati: “Kuva hagati mu mwaka ushize twagiye twumva ko ibyo bibazo byakemutse ngo imashini zikora iyo mirimo zahageze, waza koko ukabona uwawe abazwe bidatinze nubwo imvura yaba imaze iminsi ku muryango,nta zuba riboneka, abakeneraga izo serivisi bari barabizinutswe kubera kuyitinza bongera kugaruka, ubu rwose nta kibazo, n’ibyo kuvuga ngo amashuka yumye,anateye ipasi abaraye mu bitaro baryamaho yabuze kuko bayameshe ntiyume cyangwa ntateye ipasi byarangiranye na Kamena umwaka ushize, twishimiye ko iyi serivisi ikenerwa na benshi iri mu buryo.’’
Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Nzaramba Théoneste, avuga ko koko nk’uko abaturage babivuga, kugeza muri Kamena umwaka ushize ibi bitaro byari bifite ikibazo gikomeye cyane cy’imashini imesa imyenda, iyumutsa ikanateka ibyuma bikenerwa mu buvuzi n’iyitera ipasi, aho nko mu bihe by’imvura batashoboraga kumesa imyenda abaganga n’abaforomo bo muri serivisi z’urubagiro bari bukenere babaga ababikeneye ngo yume ikoreshwe,kuko byasabaga kuyimesesha intoki hashyizweho abakozi benshi babikora,ariko kubera ibura ry’izuba ikibazo kikanga kikaba ingorabahizi.
Akomeza avuga ko n’iyo bagiraga amahirwe hakava akazuba gake,hakagira mike yuma,kuyitera ipasi byagoranaga,hakaba ubwo bamwe mu bakora mu rubagiro binjiranamo imyenda idateye ipasi na byo bikaba ibibazo, aho byageragaho nk’ukeneye kubagwa byihutirwa ,babona atinze ashobora no gupfa bamwoherezaga mu bindi bitaro, kugeza ubwo bamwe mu baturage batangira kubyinubira bigaragara, agashimira MINISANTE yabafashije gukemura iki kibazo, binyujijwe muri RBC bagahabwa imashini imwe muri buri bwoko kigakemuka, abagana iyi serivisi bakaba barongeye kwishima.
Ati: “Kutagira ziriya mashini uko ari 3 mu bitaro cyari ikibazo gikomeye cyane kuko kumesesha intoki no gutera ipasi n’intoki imyenda yose iri bwambarwe n’abaganga n’abaforomo byari ingorabahizi, byagera mu bakora mu rubagiro byo bikaba ibindi bindi mu bihe by’imvura nyinshi nta zuba riva ngo yanikwe yume,inaterwe ipasi,kandi gukoresha intoki ntaho bihuriye no gukoresha imashini birumvikana.
Urumva nawe ko ari ikibazo kwambikwa umuntu ugiye kubagwa umwenda utumye kuko byamutera ibindi bibazo biturutse kuri infegisiyo ( infection) akaba yahakura uburwayi bukomeye cyane kuruta ubwo yari azanye ni cyo twirindaga,ni yo mpamvu aho tubona bashobora kugira ibindi bibazo batinze hano boherezwaga mu bindi bitaro cyangwa tukajya kubitiramo imyambaro turi bwifashishe,murumva ko bitari bitworoheye na mba.’’
Yarakomeje ati: “Ubu cyarakemutse kuko MINISANTE ibinyujije muri RBC yaraziduhaye zose,imesa,iyumutsa n’itera ipasi, nubwo haba ibihe by’imvura nyinshi ntitukigira ibyo bibazo, uje akeneye iriya serivisi, imyambaro abaforomo n’abaganga bambara mu kazi, amashuka akenerwa n’abarwayi, byose bibonekera igihe, biteye ipasi neza, ukabona rwose birashimishije, byanagabanije amafaranga twatangaga ku bakoraga iyo mirimo,ubu nta kibazo rwose.’’
Avuga ko bashimira MINISANTE cyane ikomeje kubitaho kuko mu bihe bishize ibi bitaro byasaga n’ibidatanga serivisi inoze kubera byinshi byabiburagamo bigenda biboneka, guhabwa ibyo bikenewe bihenze batapfa kwibonera,harimo no kubaha abaganga n’abaforomo bahembwa na Leta bigatuma ayo babatangagaho ajya mu bindi na byo bihakenewe cyane, byatumye birushaho kuganwa n’abakozi n’abashaka serivisi baturutse hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.
Uyu muyobozi avuga ko impungenge zisigaye kuri izi mashini ari uko ari imashini imwe kuri buri bwoko, igihe hagira imwe muri zo igira ikibazo n’ubundi basubira kuri gakondo no gutiratira mu bindi bitaro serivisi zihuse zikahazaharira, akavuga ariko ko uko ubushobozi buzagenda buboneka n’umugogoro w’ibyo batangagaho menshi MINISANTE igenda iboroherezaho ugabanuka, n’ibisigaye bizagenda bikemuka buhoro buhora, harimo no kuba bagenda bigurira imashini nk’izi n’ibindi bihenze bakenera bibaye ngombwa.





