Dore impamvu abagabo benshi babyukana igitsina cyafashe umurego buri gitondo

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi biganjemo abagabo n’abasore bakunze kubyuka mu gitondo cya kare igitsina cyabo cyafashe umurego udasanzwe. Gusa ibi bigaragara kenshi ku bantu b’igitsinagabo nubwo abenshi badasobanukirwa ikiba cyabaye ku mubiri wabo kuko usanga hafi ya buri gitondo bafite impinduka ku bice by’umubiri wabo bimwe na bimwe.
Ibi si uburwayi nk’uko bamwe bakunze gutekereza ko haba hari ikibazo kidasanzwe umubiri wabo uba wahuye nacyo.
Ubushakashatsi bwerekanye impamvu nyamukuru yaba yarateye igituma ibi bintu bibaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsibwakorewe muri kaminuza ya Sergio Diez Alvarez iherereye mu mujyi wa Newcastle uri mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bwongereza, bugaragaza ko igitsina cy’umuntu w’igitsinagabo gishobora gufata umurego inshuri zisaga 5 mu ijoro rimwe, buri nshuro imara byibuze imibota 30 ku muntu usanzwe ameze neza ibi bigakorwa no mu gihe asinziriye.
Ibi bikaba bifitanye isano nay a masaha ya mugitondo uzindutse aho abagabo benshi baba bafashe umurego kuri ibyo bice.
Dore impamvu ibitera
Ubu bushakashatsi buvuga ko hari uturemangingo tumwe na tumwe duto tuba muri biriya bice by’ibanga by’abagabo, utwo turemangingo tugakanguka mu gihe umubiri wose usinziriye. (Ni ukuvuga ngo mu gihe usinziriye two nibwo dukanguka.) Utu turemangingo rero dukorana n’ubwonko nabwo butuma imitsi yo mu gitsina cy’umugabo irega bigatuma habaho kubyimba. Uku kubyimba nibyo bituma habaho gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo.
Indi mpamvu ni ukuba mu ijoro umuntu aryamye, nibwo uruhago rw’inkari narwo rukora cyane. Uru ruhago rero rurabyimba kubera inkari zirara zikora, rukabyiga abagufa yo mu rukenyerero, ya bagufa yo mu rukenyerero atuma habaho kubyigana kw’imiyoboro y’inkari n’imiyoboro y’intanga iba isa n’iyaryamiwe, bigatuma habaho kubyimba kubera kubura ubwinyagamburiro. Ibi nabyo bikaba ari bimwe mu bituma habaho kubyuka umuntu afite igitsina gifite umurego.
Ntabwo kubyukana igitsina gifite umurego ari uburyari cyangwa ubumuga nk’uko bamwe babitekereza rero, ari nayo mpamvu mu gitondo umuntu ajya kunyara yavayo igitsina cye kigahita kigwa nk’uko bisanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indi mpamvu ya 3 ituma umugabo ashobora kubyukana igitsina gifite umurego ni ukubera inzozi aba yarose mu masaha ashyira igitondo aho akenshi abantu b’igitsinagabo bakunze kurota baryamanye n’abagore cyangwa abakobwa. Ibi nabyo bitewe n’uruhare ubwonko bwabigizemo bituma igitsina gifata umurego umuntu akaba yanabibyukana.
 
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *