Burundi: Amakamyo atwara amakara yikorera byinshi kugirango asagurire ruswa Abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Abareba uburyo ikamyo zigemura amakara mu mujyi wa Bujumbura ziba zikoreye ibizigo bwinshi bakomeje kwibaza niba u Burundi ari igihugu gifite amategeko kigenderaho, abatwara izo modoka bavuga ko igipolisi cy’u Burundi ishami rishinzwe umutekeno wo mu muhanda babasaba amafaranga ya ruswa menshi bityo bagahitamo gupakira byinshi kugirango basagure iyo ruswa y’abapolisi.
Bamwe mu bashoferi batwara izi modoka babwiye BBC ko nabo bibabangamira ariko bakemera kubikora kugirango babone amaramuko, umwe yagize ati “Natwe biba biduteye ubwoba iyo dutwaye ibi bimodoka, ibyo tuba dupakiye tuba tubibona ko biteye ubwoba ariko ubuzima nabwo ni hatari”
Undi wasobanuye uburyo iki kibazo giterwa n’abapolisi yagize ati “Hari igihe bakubwira bati wowe dufite amakuru avuga ko hari ibintu waba upakiriyeho bitemewe n’amategeko, rero iyi modoka ni ukuyipakurura yose, kugirango ukize iyo mari yawe ubone uko uyizana uremera ukabaha amafarangakandi iyo umaze kuyabaha ntawongera kukubwira ko hari ibyo upakiriyeho”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari n’ababwiye iki kinyamakuru ko abapolisi bo muri za komine aho bakura amakara baba bashaka uburyo bwose babakuramo amafaranga, ati “Hari uwo usanga muri komine agahita akubwira ngo kubera iki winjiye ahantu nyobora utamenyesheje, kugirango rero ubone ibyo uba warahaguze si ubundi buryo ukoresha ahubwo ubanza guha uwo mupolisi ruswa”
Innocent Museremu ukuriye polisi y’u Burundi ishami ryo mu muhanda wagejejweho aka karengane k’abashoferi yemeye ko abapolisi ayobora babaswe na ruswa gusa avuga ko hari icyo agiye gukora,
Ati “ twabemereye ko ibirebana n’igipolisi cyo mu muhanda tugiye kubikemura kugirango iyo ngeso ituma abacuruza makara bahomba tuyirwanye twivuye inyuma”
Bigaragara ko ruswa mu gihugu cy’u Burundi ikomeje gufata indi ntera aho kugabanuka, iki gihugu kiri mu myanya y’imbere ku isi no mu karere ku rutonde rw’ibihugu byabaswe na ruswa, u Burundi buza ku mwanya w’ 150 ku isi mu kurya ruswa no ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *