Icyo Bibiliya ivuga ku gutukuza inzara, imisatsi n’ibindi bijyanye no kwirimbisha

Sangiza iyi nkuru

Iyo witegereje hirya no hino mu nsengero zitandukanye usanga abantu batakita cyane ku kijyanye n’imyambarire.
Nyamara ijambo ry’Imana ryo ribona ukundi ikijyanye n’imyambarire ku bagore, abakobwa ndetse n’abagabo bumva bagakurikiza ibyanditswe byera cyangwa se ibyo Bibiliya ivuga kuri icyo kintu ku muntu wamaze kumenya ukuri.
Mu yandi magambo, ribifata nk’ubwibone. Rigira riti “isi izaboneshwa ishyano n’ibigusha abantu, kuko nibyo bigusha bitazabura kuza ariko uwo muntu uzazana ibigusha azabona ishyano. (Mat.18:7)

Kogosha ibitsike
Kogosha ibitsike

Ijambo ry’Imana ribuzanya kwita ku bibone.
Mbwira abibone nti ntimukibone n’abanyabyaha nti ntimugashyire hejuru amahembe yanyu (Zab. 75:5), iki gitabo kandi gikomeza kivuga ko icy’ingenzi ari ugukurikiza ibyo uwiteka ashaka kuruta uko wafata umwanya kuri bene abo Bambara ibyo bishakiye. Hahirwa uwiringira uwiteka kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma (Zab. 40:5)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ese ni iki abibone bateganyirizwa?
Uwiteka ntazahwema guhana abitwara muri bene ubwo buryo. Bibiliya igira iti “nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.
Gusiga amarangi ku nzara
Gusiga amarangi ku nzara

Bibiliya itanga inama ku bijyanye no kwiyitaho
Ntimukonone inkokora z’imisatsi yanyu, ntimukazogosheshe kugirango izenguruke ntimukonone inkokora z’ubwanwa bwanyu. (Lewi.19:27), detse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabaze. (mat. 10:30)
Ariko bene data ndabinginga ngo mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha binyuranya n’ibyo mwize muzibukire.
Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukÄ nisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. (1Pet.3)
Utwenda tugufi natwo ni ikizira ku witeka
Utwenda tugufi natwo ni ikizira ku witeka

Nubwo ibi byose bifite umumaro wo gushakira umuntu icyiza ndetse no kurinda ubugingo bwe ngo butajya mu kaga, ikintu kijyanye no kwirimbisha cyangwa kwiyitaho mu buryo buhabanye n’ibyo Bibiliya ishaka bikomeje kuba aribyo bikorwa cyane muri iyi minsi ya none.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imana niyo yonyine yo kugirira inyoko muntu neza kuko umuntu ubwe atabyishoboza kandi ari no mu isi yateye imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *