img-20220226-wa0024.jpg

Rusizi: Urubyiruko rurasaba abayobozi gukemura ibibazo bya ruswa n’akarengane bihavugwa

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwiga muri GS Bugarama Cité, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ruvuga ko rubabazwa cyane no kumva Akarere karwo kavugwaho kuba aka mbere mu gihugu karangwamo ibibazo bya ruswa n’akarengane, hakaba n’ibyo ruvuga ko rwibonera by’akarengane no mu mashuri hirya no hino rwifuza ko byakemuka, rugasaba abayobozi bako gufata iya mbere mu kubikemura,dore ko akenshi biba bivugwa mu bakabirwanije.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane ruherutse gukora kibanjirijwe n’urugendo rwo kubyamagana rwakoreye mu mihanda 4 minini ya Bugarama irimo n’ihuza uyu murenge n’ibihugu by’uBurundi na RDC, udukino n’ibihangano binyuranye rweretse abatuye uyu murenge n’abawugendamo byabereye kuri rond-point ya Bugarama Cité, rugamije gutanga ubutumwa bwo kwamagana izi ngeso mbi, rwavuze ko igihe cyose ruswa n’akarengane byaba bihawe intebe nta cyagerwaho cy’iterambere,haba mu karere n’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro na Bwiza.com, rumwe muri rwo rwavuze ko abayobozi iyo bamunzwe na ruswa biba intandaro y’ubukene n’imibereho mibi mu baturage, kuko ibyakabagiriye akamaro bikorwa nabi, hakaba n’ibidakorwa byagakozwe nk’ahagashyizwe abayobozi bashoboye hakajya abadashoboye bagize icyo batanga ngo babone imyanya bikadindiza serivisi, abayobozi barenganya abo bakagiriye akamaro na bo bakadindiza byinshi mu iterambere ry’igihugu,ari yo mpamvu kubirwanya bigomba guhera mu rubyiruko mu mashuri.

Mukashema Mariamu w’imyaka 16,wiga mu wa 2 w’icyiciro rusange cy’ayisumbuye ati: “Nk’urubyiruko rw’abanyeshuri tubabazwa cyane no kumva ko Akarere kacu ari ko ka mbere mu gihugu mu guha intebe ruswa,cyane cyane mu bibazo by’ubutaka kandi twese ni bwo budutunze.

Twamaganye ruswa n’akarengane mu karere kacu kuko ni byo bituma tudatera imbere kandi dufite amahirwe menshi y’iterambere, ariko igihe tugifite abayobozi baha intebe ruswa, gusiragiza abaturage ngo bibwirize, akarengane haba mu mashuri no bindi byiciro by’abaturage, Akarere kacu kazahora inyuma kandi ntakibuze ngo kabe ku isonga mu bukungu mu gihugu.’’

Yarakomeje ati: “Twe nk’urubyiruko rwo mu yisumbuye ntitugomba kwihanganira izo ngeso mbi zitudindiza, ni yo mpamvu twasabye ubuyobozi bw’ishuri ryacu kuduha umwanya tukabyamagana, tukagira n’ubutumwa dutanga tubinyujije mu bihangano binyuranye kandi byagenze neza, tuzanakomeza kuko ntidushobora kwihanganira kumva uwarenganya undi cyangwa ngo agire icyo amwaka ngo amuhe ibyo agenewe,kuko aho byagejeje igihugu cyacu twarahigishijwe, turahazi.’’

Aba banyeshuri bavuga ko hari akarengane bagenda bumva banabona muri bagenzi babo mu mashuri, cyane cyane aho abana biga bataha, cyangwa abacumbikirwa ariko baba bagize ibibazo byo kudatangira amafaranga y’ishuri ku gihe, aho abayobozi b’ayo mashuri bahora bababurabuza ngo kuko batishyuye,abandi bakicwa n’inzara bagenzi babao barya ngo ntibatanze ayo kurya , bakabona ari akarengane Leta ikwiye guca byihuse.

Tuyishime Jean de Dieu na we wiga mu wa 2 w’icyiciro rusange cy’ayisumbuyemuri iri shuri , ati: “Ni akarengane Leta ikwiye guca kuko niba ku ishuri runaka bamwe mu bana saa sita barya abandi bicwa n’inzara ngo ni uko iwabo batatanze ayo kurya, cyangwa mu mashuri acumbikira abana ugasanga abatarishyura ay’ishuri barahagurutswa buri kanya babacunaguza,hakaba n’aho twumva ngo barya nyuma y’abarishye ngo batabacura, n’ibindi nk’ibyo,rwose twumva Leta ikwiye guca iyo ngeso,kuko umwana si we utanga ayo mafaranga, ntakwiye kwicwa n’inzara ku ishuri cyangwa ngo ateshwe agaciro bamuteze bagenzi be,na byo muri iki gikorwa turabyamagana.’’

Bashima Leta kuba yarashyize imbaraga mu guca ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane mu mashuri, aho hari bamwe mu barimu wasangaga bashobora gusambanya abana b’abakobwa ngo babahe amanota, cyangwa ba Animateri bagira bamwe mu bakobwa inshuti ngo bajye babakorera ishimishamubiri, bagasaba ko ibishobora kumunga ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage byose biciye muri izo nzira byacika, kwigisha ububi bwa ruswa n’akarengane bigahera mu mashuri, abana bagakura babizi, ngo byakemura byinshi.
img-20220226-wa0024.jpg

Mu kiganiro bahawe na komanda wa Sitasiyo ya polisi ya Bugarama,CIP Nyirimanzi Télésphore, yabasabye kudaceceka aho babonye cyangwa bumvise ruswa n’akarengane hose, ko inzego z’umutekano zibashyigikiye muri iki gikorwa,nk’urubyiruko rushishikajwe no gukurira mu gihugu ibyo bitarangwamo.

Ati: “Ruswa ni ikiguzi watanga ugura icyo wemerewe guhabwa nta kiguzi,ukakigura amafaranga cyangwa utanze izindi mpano, akarengane kakaba kuvutswa uburenganzira umuntu afite,yemererwa n’amategeko, tukabasaba ko igihe cyose mubona cyangwa mwumva ushaka kurenganya undi cyangwa kumwaka ruswa, mu mazina anyuranye bayita mwasobanuriwe,mwajya mutanga ayo makuru ku gihe bigakurikiranwa vuba, uwo bigaragayeho akabihanirwa.’’
img-20220226-wa0025.jpg

Umuyobozi w’iri shuri, Mbarushimana Hamimu, avuga ko na bo bababazwa no kumva Akarere kabo kavugwamo ibibazo bya ruswa n’akarengane kandi igihugu gishyira ingufu nyinshi mu kubirwanya, agasanga kwigisha ububi bwabyo bihereye mu rubyiruko rwo mu mashuri byatanga umusaruro munini.

Ati: “Uretse uru rugendo twakoze rwo kubyamagana n’ubutumwa twatangiye hariya twereka abaturage inzira zose ababikora bacamo, twashyizeho na Club yo kurwanya ruswa n’akarengane mu ishuri kandi irimo abanyeshuri benshi, turashaka gukomeza gukora ubukangurambaga mu batuye n’abagenda uyu murenge dukoresheje ibihangano bya bariya bana ngo buri wese yumve ububi bwa ruswa n’akarengane anafate iya mbere mu kubirwanya.’’

Avuga ko hakigaragara ibibazo mu myigishirize yo kurwanya ruswa n’akarengane mu mashuri kuko nta somo ryihariye ryabyo rihari, n’amasomo bizamo bamwe mu barezi baba batarabihuguriwe, n’ababiboneye inyigisho mu itorero ry’igihugu bakaba bahindagura ibigo urwego abana bari bagezeho rugasubira inyuma,agasaba inzego bireba kubikemura, kugira ngo umwana ajye akura yumva ruswa n’akarengane ari ibyaha bikomeye,azi ibihano byabyo n’inzira yacamo abigaragaza igihe abibonye.

Urugendo nk’uru rwanabaye mu murenge wa Kamembe, runitabirwa na Meya Dr Kibiriga Anicet, wasabye buri muturage w’aka karere kudatinya kugaragaza ahagaragaye iki kibazo, cyane cyane ko hari n’abayobozi mukagari kamwe ko mu murenge wa Butare muri aka karere baherutse gufatwa baka ruswa abaturage hari ibyo bababeshya bazabahesha, anavuga ko kwamagana ruswa n’akarengane bitagarukira mu ngendo gusa,ahubwo n’amategeko yubahirizwa,uwo bigaragayeho akabihanirwa by’intangarugero,kuko na we atifuza ko Akarere ayoboye gakomeza kwitwa aka mbere mu gihugu mu guha intebe ruswa n’akarengane.
img-20220226-wa0026.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *