Abo mu muryango wa Kanyabutembo barasaba ko Umuhesha w’Inkiko Me Anselme Uwayezu n’abo bafatanyije, gutabwa muri yombi bakaryozwa icyaha cyo kubeshya urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, akaruha impampuro mpimbano. Bo bavuga ko bishoboka ko atari ubwa mbere yaba abikoze dore ko uyu mugabo afitanye ibibazo n’abantu benshi bamushinja kugurisha imitungo yabo mu buryo bw’amanyanga. Kanyabutembo we ubwo yari muri Amerika yabwiye bwiza.com ko ashimira perezida Kagame wemeye kuhagararana nawe akamurengera aho bari baramutereranye akaba akomeje kubona ubutabera.
Tariki ya 25 Gashyantare 2022, ni bwo hasuzumwe ndetse hanasomwa umwanzuro ku bujurire bwatanzwe na Me Uwayezu wajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo guhagarika cyamunara y’inzu y’Umunyarwandakazi uba muri Amerika, Kanyabutembo Virginie. Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inyandiko yatanzwe na Uwayezu rusanga yararubeshye ndetse ari impimbano nk’uko byagaragajwe na ‘system’ yarwo.
Urubanza rwari rwatangiye tariki ya 23 Gashyantare 2022, Me Uwayezu agobotswe muri rwo na Nkundimana Jean Damacene wavuvugaga ko ari we waguze iyi nzu mu cyamunara na Rugamba Xaver; umukiriya wa Me Uwayezu.
Uru rubanza rwari rwaburanishijwe ndetse rurapfundikirwa, umwanzuro warwo ugomba gusomwa tariki ya 25 Gashyantare 2022, ariko si ko byaje kugenda kuko urukiko rwahamagaye ababuranyi bombi, bajya impaka ku kimenyetso gishya cyari kibonetse (inyemezabwishyu y’igarama) cyari cyagaragajwe muri system na Me Uwayezu, gifite nimero 990108666797.

Abari bakurikiye iburanishwa
Tariki ya 23 Gashyantare 2022, ubwo ubujurire bwatangiraga mu Rukiko rwisumbuye rwa Rubavu , Me Uwayezu yari yamenyeshejwe na Perizida w’inteko y’abacamanza ko bigaragara ko atigeze yishyura igarama ry’urubanza mu gihe we yavugaga ko yishyuye, maze asabwa nimero y’inyemezabwishyu na yo irabura kugeza ubwo urubanza rwapfundikirwaga.
Me Uwayezu yakomeje guhamagara uwo yitaga umunyamabanga we umufasha kwishyura, hashira iminota myinshi nta gisubizo kiraboneka, urubanza rurinda rupfundikirwa avuga ko agiye kuyishaka ndetse azayishyira muri system.
Tariki ya 25 Gashyantare 2022, Me Uwayezu, Nkundimana Jean Damacene na Rugamba Xaver bari bagobotse mu rubanza nta n’umwe wagaragaye mu Rukiko, Perezida w’inteko y’abacamanza yavuze ko Urukiko rwabahamagaje bigashyirwa muri system ndetse bakanavugisha impande zombi kuri telephone zabo zigendanwa.
Nkundimana Jean Damasce?ne na Rugamba Xavier bagobotse muri uru rubanza, na bo ntibitabye Urukiko ndetse nta mpamvu batanze ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo kijyanye n’itangwa ry’ingwate y’amagarama rya Me Uwayezu.
Mu kongera kuburana no kujya impaka ku kimenyetso cyagaragaye (inyemezabwishyu), Perezida w’inteko y’Abacamanza yabajije Me Twizeyimana Theophile icyo avuga ku iburanishwa ry’uwo munsi mu gihe Me Uwayezu na bagenzi be batitabiriye, asaba ko iburanisha ryakomeza abandi badahari, kuko nta gikwiye kurihagarika kandi baramenyeshejwe byongeye akaba ari bo bari bararegeye urukiko.
Asubukura iburaniswa, Perezida w’inteko y’Abacamanza yavuze ko Urukiko rwabanje gusuzuma ikindi kimenyetso Me Uwayezu yashyize muri dosiye y’urubanza rwari rumaze gupfundikirwa kigizwe na nimero y’inyemezabwishyu 990108666797, yerekana ko yajuriye yaramaze kwishyura ingwate y’amagarama, maze abacamanza bahuje iyo nimero na system y’urukiko yitwa IECMS rusanga itari kuyibona, ahubwo ikababwira ko iyo nyandiko itabaho (Not found), ni bwo rwamenyesheje ababuranaga bombi ko rugomba gusubukura iburanishwa aho gusoma umwanzuro, kugira ngo ababuranyi babitangeho umucyo.
Me Twizeyimana wunganira Kanyabutembo abajijwe icyo yabivugaho we yavuze ko ni ba iyo nimero yatanzwe na Me Uwayezu itagaragaza ko yatanzwe hishyurwa igarama, ko ikirego cye kidakwiye kwakirwa ngo gisuzumwe . Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, icyo twavuga kuri iki kimenyetso cyinjiye nyuma y’ipfundikirwa ry’urubanza kandi kikaba kidahura n’ukuri , turasaba ko urukiko rutakwakira ubujurire bwe.”

Mu iburanisha rya mbere
Mu gusuzuma ibyavuzwe n’ibimenyetso ku mpande zombi, umucamanza yavuze ko Urukiko rwasuzumye iyi mibare yatanzwe Me Uwayezu, rusanga ari imihimbano kandi ko yayiyandikiye muri system ngo abeshye ko yishyuye ingwate y’amagarama, kandi ntayo yishyuye, bityo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 83 y’itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ivuga ko kudatanga ingwate y’amagarama ari impamvu ituma ikirego kitakirwa, mu gihe ingingo ya 7 y’iryo tegeko iha umuburanyi urega inshingano zo gutanga ingwate y’amagarama, naho ingingo ya 21 y’iryo tegeko yo ikabuza Umwanditsi w’urukiko kwandika ikirego cy’umuburanyi mu gihe atatanze ingwate y’amaragama.
Mu gihe ku rwego rw’ubujurire biteganywa n’ingingo ya 269 y’itegeko ryavuzwe haruguru, kuba Me Uwayezu atarubahirije ibiteganywa n’amategeko mu ngingo zagaragajwe haruguru, agatanga ikirego cy’ubujurire atishyuye ingwate y’amagarama, ubujurire bwe budakwiye kwakirwa ngo busuzumwe mu mizi yabwo, hakagumaho imikirize y’urubanza rwajuririwe.
Aha kandi urukiko rwavuze ko kuba ubujurire bwa Me Uwayezu butakiriwe ngo busuzumwe, bituma n’ibirego bya Nkundimana Jean Damamasce?ne na Rugamba Xaver batanze bwa mbere bagoboka ku rwego rw’ubujurire butakirwa, ko bitagomba gusuzumwa mu mizi yabyo, kuko ubujurire byari byuririyeho butakiriwe kubera inyandiko mpimbano no kubeshya Urukiko byakozwe na Me Uwayezu .
Urubanza rwapfundikiwe Urukiko rutegetse Umuhesha w’Inkiko w’umwuga Me Uwayezu guha Kanyabutembo indishyi z’ikurikiranarubanza ku rwego rw’ubujurire zingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 Frws) ziyongera ku ndishyi zingana n’amafaranga miliyoni imwe (1.000.000 Frws) yaciwe n’Urukiko rw’Ibanze mu rubanza rujuririrwa, ayo yose atayishyura uru rubanza rubaye ndakuka, agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
Dada Felly, umukobwa wa Kanyabutembo, we yatangarije Bwiza.com ko bishimiye imikirize y’urubanza ndetse bashimira Umukuru w’Igihugu ku bwo kuba inzu yabo idatejwe cyamunara, kuba urukiko rwarashishoze rugatahura amanyanga y’abo baburana, bityo bagasaba ko Me Uwayezu n’abo bafatanyije bakwiye gukurikiranwa, hakarebwa niba nta zindi mpapuro mpimbano bafite nk’uko byagaragaye hagaragazwa iyo bashyize mu Rukiko , bishobora kugaragaza uko babigenzaga mu manza zabanje.
Yagize ati: “Turabyishimiye cyane, dushimiye Imana cyane kuba uyu munsi cyamunara bayihagaritse, inzu yacu ikaba ihari. Ndabishimye cyane, nshimiye ubutabera buturenganuye. Nshimiye n’abayobozi bose b’u Rwanda, Perezida w’u Rwanda, uyu munsi natwe tukaba dufite umunezero.
Kuba uyu munsi cyamunara ihagaze, turafite icyizere ko n’ubutabera buzakomeza kugenzura ukuri, kukaba ari ko kujya mu mucyo kandi turabizi ko muri Court Suprême tuzahakura igisubizo cyiza. Turabizi ko bagiye gukurikirana ukuri aho twagiye turengana hose, badakurikiza ukuri. Ubu turabizi ko bazakora iperereza, bakabaza abaturage, bakareba ibipapuro, bakareba abantu bahahaye mama, …bakareba abantu bose bazi ukuri, nibakumenya turabizi ko bazaturenganura kandi bazakora ibyo amategeko asaba, bakaduhereza…twebwe icyo dusaba n’ubundi ni aho mama azasazira, atashye mu gihugu cy’u Rwanda..”
Bamwe mu bakurikiranye uru rubanza n’imanza zabanje kuri iyi nzu bavuze ko Urwego rw’bugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha bukwiye gukurikirana Me Uwayezu n’abo bari kumwe kuko impapuro mpimbano zagaragaye mu Rukiko rw’Ujurire zigaragaza ko n’ahandi banyuze baburana bishoboka ko ari zo bakoresheje.
Muri uru rubanza kandi hagaragaye ugufunga system ku buryo abo ku ruhande rwa Kanyabutembo batabasha kwinjiramo cyangwa bamenye ibiri gukorerwamo ku buryo byasabaga Me Twizeyimana kujya ku rukiko akabisaba. No mu iburanishwa ryabaye tariki ya 23 Gashyantare2022, Perezida w’inteko y’abacamanza yabigarutseho asa nk’uwihangiriza Me Uwayezu, amubwira ko ibintu byo gufunga System atari byo. Mu isubukurwa ry’urubanza tariki ya 25, Me Twizeyimana yongeye gusaba Umwanditsi w’urukiko kumufasha akabasha kwinjiramo.

Kanyabutembo Vergine yashimiye ubuyobozi
Mu kiganiro Kanyabutembo yagiranye na bwiza.com nyuma yo kumenya ibyabaye mu bujurire yavuze ko ashima abamufashije bose bagahagararana nawe , kuva ku buyobozi bwo hasi kugeza kubw’karere ka Rubavu cyane umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame. Ati “ Nkaba nshimira pereziada w’u Rwanda Paul Kagame,umugabo w’inyangamugayo , umugabo w’ukuri, umugabo w’imfura,umugabo urengera abaturage , ko yumvise ikibazo cyange kigasakara hose.”
Kanyabutembo avuga ko uwo yatakiraga Perezida kagame yamutabaye aho bari baramurenganyije ndetse baramutererana “Yaransubije , aho bari barandenganyije, aho bari barantereranye, aho bari barampinduye ubusa, mu masaziro yange ngo ntakindi, nzagwe ku gasi, nzabe ku musozi kandi leta yari yarantuje ikampa ikibanza, nkaba mbashimira ko mwemeye guhagarara mu bibazo byange bikaba biri mu nzira nziza nkuko mbireba uyu munsi. Ni ukuri ndabashimiye kandi Imana ibyumve, ibakubire.”
Yakomeje asengera perezida Kagame amsabira uburambe, ubwenge budasanzwe, asabira n’abandi bayobozi ubwenge bwinshi ngo bazabashe kurengera abaturage
Kuri wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2022, hazaba urubanza rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga, aho Kanyabutembo yajuriye urukiko ku rubanza rwaciwe n’urukiko rwa Musanze. Yatangarije Bwiza.com ko rwamurenganyije rugaca urubanza ku kitarajuririwe, rwirengagiza ibimenyetso nkana, ndetse rwanga kumva abatangabuhamya, rutegeka ko umutungo we awugabana nu’tarigeze amufasha kuwushaka; ari we Rugamba Xaver.

Nyuma y’ipfundikirwa ry’urubanza


