Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe imibereho yiza y’abaturage mu mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko kuba imirenge itagira ingengo y’imari, cyane cyane iyihariye ku bibazo by’abafite ubumuga byihutirwa, hari ababagana babifite,nk’ibyo kwivuza, abaza bataka inzara,bavuga ko bamaze igihe baburara bakeneye ikibaramira cyihuse, n’abandi, ubushobozi bwo kubakemurira ibibazo bukabura, babikorera raporo ijya ku karere ngo bagobokwe hakaba igihe bitinda, bagasaba ubuvugizi bwagikemura birambye.
Iki kibazo abaganiriye na Bwiza.com muri bo bavuga ko ari ingorabahizi kandi gisa n’ikitazwi na benshi, bavuga ko nubwo bahura n’abafite ibibazo byinshi bikeneye ubufasha bwihutirwa, ariko ababagana bafite ibibazo binyuranye byihutirwa bafite ubumuga ibyabo usanga biba bibabaje cyane, cyane cyane ko hari n’abo imiryango yabo iba isanzwe yinubira,babayeho nabi cyane, bagera ku mirenge,kuko nta bufasha bwabo bwihariye buba buhari, imirenge igakora raporo ibubasabira ku karere hakaba igihe bitinda,bakabura uko bagira.
Uwimana Bonaventure ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyabitekeri, avuga ko uyu murenge ugaragaramo abantu benshi bafite ubumuga,cyane cyane ubwo mu mutwe, bakanera byinshi kuko hari igihe n’imiryango yabo iba itarakira ubu bumuga,ivuga ko ari amarozi cyangwa abadayimoni, ugasanga uwagasabiwe ubufasha hakiri kare ngo yitabweho, atabubonera igihe bitewe n’imyumvire y’iwabo mu muryango iba ikiri hasi.
Avuga ko ikindi kibabera ingorabahizi, nk’abahura n’abafite ubumuga bunyuranye mu mirenge baje kubasaba ubufasha harimo n’ubwihutirwa,ari uko nta ngengo y’imari yihariye ibagenewe ku murenge nk’abafite ibibazo na byo byihariye, biba bikeneye gukemurwa byihuse, ugasanga hari ibyo bakaboneye igihe bibageraho bitinze ntibigire icyo bibamarira.
Ati: “Ubusanzwe imirenge nta ngengo y’imari igira. Aza ni make yo kwifashisha, nk’agura ibikoresho bya buri munsi umurenge ukenera, ay’isuku,kwishyura amashanyarazi n’ibindi byoroheje, ugasanga nk’umuntu atugannye afite ubumuga,afite nka taransiferi ( Transfert) yo kujya kwivuza ejo cyangwa ejobundi, akeneye ubufasha ubona ko rwose bwihutirwa, ugakora raporo ibumusabira ku karere, bukaza hashize nk’ukwezi kandi yaragombaga kujya kwivuza mu munsi umwe cyangwa 2, ugasanga ni ikibazo gikomeye cyane.”
Mu mahugurwa y’umunsi umwe ku burenganzira bwa muntu muri rusange n’ubw’abantu bafite ubumuga by’umwihariko aherutse kubera muri aka karere, agahuza ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) n’aba bayobozi, cyagarutsweho, bayisaba ubuvugizi ngo harebwe igikorwa, kuko abafite ibi bibazo basanganywe n’ubukene hari igihe baharenganira cyane.
Musabyimana Agnès ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shangi na we yabwiye bwiza.com ati: “Ibibazo nk’ibi byagaragaye cyane mu bihe bya guma mu rugo kubera COVID-19,aho hari benshi mu bafite ubumuga bahuye n’inzara n’ibindi bibazo, baduhamagara kuko kugenda bitari byemewe,bakeneye icyo kurya cyihutirwa tukabura uko tubigenza, gukora raporo ijya ku karere idahita isubizwa ako kanya kubera ubwinshi bw’ababa bakeneye ubufasha nk’ubwo na byo bikaba ibibazo, byatumye dutekereza ko gikemuwe cyakemura byinshi.’’
Yarakomeje ati: “Hari n’uza afite ikibazo cy’ibiribwa,tukabimusabira ku karere, hakabamo kuba abantu bishatsemo ibisubizo nk’intore ngo umuntu adakomeza kuburara, abaturage bakaba bamugoboka cyangwa tukamwikopeshereza ya mafaranga yazaza tukishyura, ariko amafaranga ari ku murenge, kuko n’abasinya baba bahari byakwihuta, utabarwa agatabarwa vuba.
Twumva NUDOR n’abahagarariye abantu bafite ubumuga mu nzego zinyuranye z’ibanze, bagira iki kibazo icyabo, hagakorwa ubuvugizi,ijwi ryabo rikazamuka, byakemura byinshi, ukeneye insimburangingo n’inyunganirangingo, ukeneye kwivuza byihutirwa cyangwa ikimutunga cyihuse, bitatinda ngo hategerezwe ikiva ku karere, benshi batabarwa byihuse rwose kandi bikarushaho kugenda neza.’’
Mukarusine Claudine ushinzwe umushinga wo guteza imbere imigirire idaheza abantu bafite ubumuga mu Rwanda muri NUDOR, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane, gikwiye kwitabwaho na bo babona,ariko igihe kitarakemuka hari ubundi buryo bwagakwiye kuba bukorwa.
Ati: “Ni ikibazo kiremereye cyane nka NUDOR tugiye gukorera ubuvugizi mu nzego bireba, ariko twumva hari icyakorwa igihe icyo kitarahabwa umurongo unoze, nko kuba abafatanyabikorwa bandi b’Akarere bagera mu mirenge, mu byo bakora bashyiramo n’ibibazo by’abantu bafite ubumuga, muri ya ngengo y’imari bateganya mu bikorwa byabo n’ibyo bikajyamo, ku buifatanye n’imirenge,hari byinshi byakorwa, cyane cyane n’ubundi ko ibyo bakora,baba bunganira igihugu mu mibereho myiza y’abaturage bose n’abo bafite ubumuga barimo.’’
Asaba n’ibyiciro byihariye nk’iby’abagore n’urubyiruko kwita cyane ku bantu bafite ubumuga babigaragaramo, abahagarariye abantu bafite umubuga mu tugari n’imirenge bakagaragaza ibi bibazo byose bigakorerwa ubuvugizi, cyane cyane ko hari byinshi bitaragerwaho ngo imibereho y’abantu bafite ubumuga, cyane cyane mu mirenge y’ibyaro barusheho kubaho neza, buri wese akaba akwiye gukora ibishoboka byose, agahangana n’ibibazo by’abantu bafite ubumuga bakivutswa bumwe mu burenganzira bwabo.
Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abantu bafite ubumuga barenga 10.000, benshi muri bo bagaragaza imbogamizi nyinshi bagihura na zo zibangamira imibereho yabo myiza,zirimo no kutagira icyo bafashwa, Mukarusine akavuga ko kubitaho ari inshingano za buri wese wifuriza abanyarwanda bose imibereho myiza.


