Musenyeri Karemera Francis, umwepisikopi wa Diyoseze y’Abangilikani ya Cyangugu, ifashe uturere twa Rusizi na Nyamasheke, avuga ko nyuma yo gusigirwa amasomo akomeye na COVID-19, aho mbere wasangaga iyi Diyoseze icungira ku nkunga ziva hanze, cyane cyane mu Bwongereza no muri Amerika bigatuma abakirisitu basa n’abiraye igihe kirekire bibwira ko i Muhana hahari nta kibazo, ubu noneho bagomba,byanze bikunze guhindura imitekerereze bagaharanira kwigira, kuko aho bacungiraga COVID-19 yahasize ibibazo biruta ibyabo.
Yabivuze ku cyumweru tariki ya 27 Gashyantare ubwo bwa mbere kuva yaba Musenyeri w’iyi Diyoseze, imyaka igiye kuba 2 n’igice, yatangaga inshingano z’ubudikoni ku bantu 6, abandi 18 bari bamaze imyaka myinshi ari abadikoni akabarobanurira kuba abapasitori buzuye, akavuga ko hari ibikorwa biba byarakozwe mbere birimo n’iri robanura, byose bikaza kudindizwa na COVID 19 yamukomye mu nkokora, akavuga ariko ko ashima Imana ko, ku bw’amasengesho menshi y’Abakirisitu, iki cyorezo kigenda kiyoyoka,ari byo bitumye ibi byose byari byaradindiye bisubukurwa.
Ati: “Nahawe izi nshingano ku wa 15 Nzeri 2019,nkaba ari ubwa mbere nkoze uyu murimo wo kurobanura abadikoni n’abapasitori. Byatwe n’uko namaze amezi 6 nzihawe,COVID-19 ihita iza, yibanda cyane muri aka karere,ku buryo,ubwo abandi bagize agahenge nyuma y’amezi 3 gusa, twe twamaze muri guma mu rugo amezi 6, tutemerewe gukora amateraniro nk’aya, habaho gufunga insengero kugira ngo icyorezo kibanze kigabanye ubukana, ariko Imana ituba hafi cyane,ubu biragenda bigaruka mu buryo,insengero zongera gukora n’inshingano nk’izi tuzitanga, turashima Imana cyane.
Ku kumenya niba ntabyo COVID-19 yaba yarabangamiye mu ntego ze, bikazadindira,ati’’ Yadukomye mu nkokora cyane kandi mu buryo bwinshi, uhereye cyane cyane ku ngendo zitakorwaga, kuko iyo abakirisitu badasuwe ngo bigishwe,bakore inama bagire icyo batekereza gukora,ibikorwa hafi ya byose bigenda bidindira.’’
Yongeyeho ati: “Ariko rero nubwo bimeze bityo imirimo ntiyahagaze burundu,hari ibimaze gukorwa ,kuko, kubera ko iri torero ritamaze igihe kirekire muri aka gace, ikintu hafi ya cyose tugiye gukora bisaba kugura ubutaka. Ibyo rero ntibyasabaga guhuza abantu, muri COVID-19 twaguze ubutaka bw’amafaranga arenga miliyoni 100.
Twubutse insengero nshya 12 muri ibyo bihe,dutunganya ikigo nderabuzima cya Shagasha,n’ibindi,ubu turateganya ibindi byinshi mu gihe icyorezo cyakomeza kugabanya ubukana, nabizeza ko nta kizadindira ariko uruhare rwa mbere ni urwabo.’’
Avuga ko nk’itorero ritamaze igihe kirekire muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke, abafatanyabikorwa babo b’abanyamerika n’abongereza bagiye babafasha cyane kugira icyo bageraho, ariko kuva COVID-19 yatangira na bo bahuye n’ibibazo bikomeye cyane birimo no gupfusha abantu ku buryo bukomeye, iyo ugize icyo ubasaba bakubwira ko nyuma y’ibyababayeho kongera guhuza abantu ngo urabasaba icyo ujya gufashisha bitoroshye.
Ati: “Turasaba abakirisitu bacu guhindura imyumvire kuko ak’imuhana katakiboneka kandi COVID-19 yaduhaye amasomo menshi arimo no kudakomeza guhanga amaso no gutegereza gusa akavuye I Mahanga, cyane cyane ko nk’umufatanyabikorwa w’imena dufite,wanubatse hafi ya byose mu biri hano afatanije n’umuryango we n’abandi, na we yatubwiye rwose ko muri iki gihe kugira icyo yongera kubona atwoherereza bitoroshye,kandi ibikorwa ntibigomba guhagarara, biradusaba kwishakamo ubushobozi bigakorwa.’’
Asaba abahanwe inshingano nshya kumenya ko zitoroshye muri ibi bihe bisaba guhindura imitekerereze y’abo bazashingwa, akavuga ko nubwo atabasaba gukora ibidashoboka, abasba gutunganya neza ibiri mu nshingano zabo, bakarinda ubumwe bw’itorero, bagaharanira imibereho myiza ya buri wese mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri,gukorana umwete,kujya no kugisha inama, ku bufatanye n’inzego bwite za Leta nta kizagorana.

Niyigena Joel, umwe mu bakiri bato barobanuwe, avuga ko bizamworohera cyane cyane kwita ku rubyiruko no kumva ibibazo byarwo nk’imbaraga zikomeye zubaka itorero n’igihugu muri rusange, akarusaba kuba koko imbaraga zubaka,rukirinda ibirushuka birubuza gukorera Imana, n’abandi basigaye, nubwo ari inshingano zitoroshye, akazakorana na bo neza.
Ati: “Mpawe inshingano z’ubudikoni nari maze imyaka 5 ndangije amasomo y’iyobokamana,nkiri n’urubyiruko, nzihatira gukundisha Imana urubyiruko bagenzi banjye ndukangurira kwirinda inzira mbi, rukorere Imana n’igihugu mu mbaraga zarwo zose rutizigama, n’abandi ariko ntabaretse,Imana iduhaye uyu murimo izanawudushoboza.’’
Kabagwira Concessa wari umaze imyaka irenga 4 ku budikoni, warobanuriwe kuba umupasitoro wuzuye,akaba umwe mu bagore 2 gusa bahawe izi nshingano, avuga ko nubwo abagore bakiri bake mu mirimo nk’iyi, itagoye, bakwiye kwitinyuka bagakorera Imana.
Ati: “Ni byo koko abagore baracyari bake muri uyu murimo ariko si uko wabananira ahubwo ni kwa kwitinya nk’indi mirimo yose bacyitinyamo, icyo tubasaba, cyane cyane abakiri bato ni uko na bo bakunda umurimo w’Imana nk’uyu . Urimo inyungu nyinshi kuko uwurimo agirira benshi bamugana akamaro, mu by’umwuka no mu by’umubiri, birimo nko kunga imiryango itabanye neza ikongera kubana mu mahoro, n’ibindi, na bo biyongereye rero byarushaho kugirira akamaro itorero n’igihugu muri rusange.’’
Ariho Boaz wari umaze imyaka 13 akora muri iyi Diyoseze,irimo 9 ari mu mirimo yayo yo hejuru, akaba yarobanuriwe ubudikoni asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Diyoseze,avuga ko kuba yakoraga uyu murimo ari umulayiki hari byinshi byamuzitiraga agiye gukora abohotse.
Ati: “Byasabaga kwakira abapasitori benshi mu bantu nakira kandi kubakira utyo utari umupasitori mugenzi wabo,utajya mu nama bakora ngo mwungurane ibindi bitekerezo byatumagahari aho nzitirwa, guhera uyu munsi nkaba ngiye kurushaho gutunganya byinshi ku mpande zombi mfatanije na bose.
Tugiye kurushaho gukangurira abakirisitu n’abo bapasitori bose guhindura imyumvire kuko COVID-19 yatwigishije byinshi, abadufashaga ntibakiri ku rugero bari bariho mbere yayo, birasaba gutekereza cyane, gushaka icyateza imbere abo tuzakuraho natwe ubushobozi kugira ngo bazagire icyo bashobora gukora,n’ibindi byinshi. Ntitugiye kwicara,tugiye kurushaho gukorana ingunfu nyinshi ngo dutere imbere mu buryo bwose.’’
Diyoseze ya Angilicani ya Cyangugu igizwe n’abakirisitu hafi 15.000 bari mu maparuwasi 35, ikagira ibikorwa binyuranye by’iterambere birimo amashuri, amavuriro n’amacumbi yakira abashyitsi bakomeye bagenderera utu turere twombi, Musenyeri Karemera Francis akavuga ko uretse kubyongera, bagomba no kubifata neza, bikagirira abo byagenewe akamaro k’igihe kirambye.




