Abantu 4 bagiriye akamaro isi mu mwaka wa 2016

Sangiza iyi nkuru

Umugore warokoye umwana w’imyaka 2 wari wirukanywe iwabo azira ko ababyeyi be ari abarozi ayoboye urutonde rw’abantu bane bagiriye isi akamaro gakomeye mu mwaka wa 2016.
Anja Ringgren Lovén wakoze igikorwa cy’ubumuntu mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2016 ubwo yafashaga akana ko muri Nigeria yatowe ku mwanya wa mbere aca ku banyapolitiki bo ku isi bakomeye barimo perezida w’Amerika, Barack Obama, Papa Francis ahembwa nk’umuntu wingirakamaro isi yagize mu mwaka wa 2016 nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage, Ooom Magazine gitanga icyo gihembo cyabitangaje.
Anja Ringgren Lovén wahawe iki gihembo ku mwanya wa mbere aganira n’itangazamakuru yagize ati “Nari maze amezi 20 gusa mbaye umubyeyi, mu gihe nari ndi kumuha aazi nari ndi kwitekerereza ku muhungu wanjye ubwanjye, nibazaga uko byagenda abaye ari uwanjye. Muri kiriya gihe nari niyemeje gukoresha imbaraga zange zose ariko nkarokora Hope”
Georg Kindel umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyakoze ubu bushakashatsi yagize ati “Anja Ringgren Lovén ni umuntu w’ingirakamaro ku mwaka wa 2016, ubwo yabonaga akana kababaye yakoze bya kimuntu”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ifoto igaragaza Lovén aha amazi akana kenda kwicwa n’inzara yazengurutse mu binyamakuru byo ku isi mu mwaka wa 2016 wose igaragaza ko uyu mugore ari umunyabuntu n’urukundo wemeye guca bugufi afasha aka kana
Uyu mwana witwa Hope yatabawe na Lovén n’umugabo we nyuma y’uko ku myaka ibiri gusa yari yirukanwe n’abo mu muryango we yibera ku muhanda aho yari yaranduriye indwara nyinshi ziterwa n’imbeho n’umwanda.
Barack Obama nawe yagizwe uwa kabiri kuri uru rutonde, iki kinyamakuru kivuga ko we yaharaniye amahoro, kubabarira n’umutekano gusa Obama yanenzwe kubwo kunanirwa gukemura ibibazo bya gereza Guantà¡namo, ibyo muri Syria ndetse na Iraq.
Mu bandi bahembwe harimo umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Charlize Theron, uyu yagizwe uwa gatatu mu bagize umumaro mu mwaka wa 2016 kubw’uruhare yagaragaje mu guhashya icyorezo cya Sida mu gihugu avukamo.
Papa Francis we yashyizwe ku mwanya wa kane nyuma y’uko abakemura mpaka bemeje ko uyu mugabo yifitemo umutima wo guca bugufi ndetse ngo akaba yarahinduye bidasubirwaho idini gatorika ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *