muhinde_salathiel_ukuriye_ababyeyi_barerera_muri_gs_umucyo_karengera_asanga_leta_ikwiye_gushyira_nkunganire_ifatika_mu_burezi_ngo_byorohereze_ab_ubushobozi_buke_kubona_ay_ishuri.jpg

Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi barerera mu mashuri anyuranye y’Akarere ka Nyamasheke baravuga ko nk’Akarere kari gasanzwe gakennye cyane mu gihugu, COVID-19 ikaza ibihuhura, bamwe bafite n’abana biga mu mashuri anyuranye, yo mu karere no hanze yako, bakavuga ko kubona amafaranga y’ishuri muri iki gihe bigoye, bakagera n’aho bavuga ko Leta ikwiye gushyiramo Nkunganire nk’uko iyishyira mu bindi nk’ifumbire cyangwa ibindi biba baigenda bizamura ibiciro, ko bitabaye ibyo n’iki aho bukera kiri bube ingorabahizi.

Mu kiganiro na bamwe muri bo ubwo Bwiza.com yabasangaga mu nama y’inteko rusange no guhemba abana batsinze neza umwaka ushize, muri G.S Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi muri aka karere, bamwe bavuze ko kubonera rimwe amafaranga y’ishuri arenga 80.000 y’umunyeshuri ku gihembwe, ufite n’abandi biga mu burezi bw’ibanze, na bo bibasaba kujyana ay’ibiryo n’andi ya hato na hato bagenda basabwa kandi bivugwa ko ho bigira ubuntu ariko wareba rimwe na rimwe ugasanga ibikorwa bitandukanye cyane n’ibivugwa, ababyeyi bakahashirira bagaceceka,bagasanga Leta nubwo hari byinshi ibakorera,n’iki gikwiye kurebwaho.

Uzamukunda Odette wo mu murenge wa Macuba,ufite umwana wiga aha muri GS Umucyo Karengera, n’uwiga ahandi, bombi abarera wenyine,acungira ku buhinzi nta kandi kazi agira,avuga ko bitoroshye.

Ati: “Dushima cyane iri shuri uburyo ritworohereza kwishyura ayo mafaranga,uyabuze akaza akavugana n’ubuyobozi bwaryo umwana akiga, ariko si ko hose batworohereza kimwe. Hari aho uba utarishyura ugasanga ubuyobozi bw’ishuri umwana yigaho buhora bumuhagurutsa mu bandi, bumutesha agaciro ngo ararya iby’abandi atarishyuye kandi ntako tuba tutagize, bamwe bagakurizamo kuzinukwa ishuri bavuga ko aho guhora bahagurutswa,bateshwa agaciro n’ubuyobozi bw’aho biga, niba batagiye bayajyanye batazasubirayo,ugasanga na byo biremereye.’’

Yongeyeho ati: “Abiga mu y’uburezi bw’ibanze na bo, nubwo bivugwa ngo bigira ubuntu,ayo bakwa yo kurya n’andi ya hato na hato bakwa bitewe n’ishuri umwana yigamo, agora ababyeyi, kandi nkanjye w’umuhinzi kugira ngo nzahinge ikivamo amafaranga arenga 100.000 ya buri gihembwe y’ishuri n’ay’ibikoresho n’ibibazo bitagira ingano twahuye na byo muri COVID,Leta na byo ikwiye kubirebaho kuko ababyeyi tumerewe nabi muri ibi bihe pe!

Iki kibazo ubona nubwo gisa n’igicecetse mu babyeyi ariko gifite ubukana ugereranije n’ingaruka benshi bagizweho na COVID-19, barimo abatakaje akazi, abacuruzi basa n’abahombye burundu kandi baritaga kuri benshi, abahinzi bavuga ko ubuhinzi bwonyine kugira ngo bubone ibikenewe ku mashuri byose muri iki gihe bigoye, cyane ko hari igihe batahira aho kubera Ibiza, umuyobozi wa komite y’ababyeyi muri iri shuri, akagira n’abana biga mu yandi mashuri, Muhinde Salathiel asanga hari icyo Leta ikwiye kubikoraho.

Ati: “Hari ubwo dufatanya n’inzego z’ibanze kujya mu masoko n’ahandi kugarura abana bataye amashuri, ariko ntitunabanze ngo tunarebe impamvu bayata n’uwirukansweho ngo agaruke bugacya yongeye kurita, bigahora uko,umubare w’abayata, n’uw’abakobwa batwara inda zitateganijwe bamwe ntibayagarukemo ugakomeza kwiyongera aho kugabanuka.

Biranaterwa n’ubukene bukabije bugaragara mu babyeyi muri ibi bihe. None se umwana uzajya ku ishuri akirirwa ubusa bagenzi be bariye, ari umwangavu uri buce ku kabari ataha cyangwa kuri butiki umugabo cyangwa umusore akamurembuza akamuha irindazi agamije kumwangiza,wa mwana wishwe n’inzara no mu rugo ntacyo ari busange kuko abiga aho bacumbikirwa bakijyanye, uwo mutego azawusimbuka ate? Uyu mwana se wirirwa ahaguritswa ngo aracura abandi kuko atishyuye, nabona aho yakorera 1000 ku munsi cyangwa akazi ko mu rugo aho aba yizeye nibura kurya,azarigumamo?’’

Arakomeza ati: “Nk’ababyeyi bo mu byaro tubona ingorane zihari kandi twirya tukimara ngo abana bige. Dusanga Leta ikwiye gushyiramo nkunganire ifatika nk’uko ibikora mu buhinzi cyangwa aho ibiciro byazamutse. Hari ayo itangira buri mwana,ni byo koko,ariko niyongerwe, abahagurutsa abana buri kanya ngo ntibishyuye kandi icyo aba ari ikibazo cyakagombye gukemurwa hagati y’umwana n’umubyeyi babireke, kuko ubuzima buraruhije kandi ababyeyi twamaze kumenya akamaro ko kwiga k’umwana,ntawe uba adashishikajwe n’uko umwana yiga.’’

Avuga ko kuba ababyeyi batangiye kongera guhurira mu nama zabo bakabiganiraho, nyuma y’igihe kirekire zitaba kubera COVID-19, buri wese mu byo akora akagaragaza ingorane zihari, itangazamakuru na ryo rikumva ko ari ikibazo gikwiye ubuvugizi, na Leta ikabona ko guta amashuri kw’abana kwiyongera hasigaye kureba impamvu nyamukuru zibitera, we asanga n’ibyo bibazo byose birimo kuko nta mwana urita atazi akamaro karyo, ubuyobozi bw’amashuri na bwo nta kindi bwakora kuko butakwakira umwana utazarya kandi byose biva ku mafaranga y’ishuri, avuga ko ibiganiro hagati y’ababyeyi, ibigo by’amashuri, ba nyir’ibigo na MINEDUC bizajya bigira icyo bitanga.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Uwihanganye Samuel, avuga ko bitoroshye ku mpande zombi kuko ibibazo ntibyabaye ku babyeyi ngo bireke amashuri kandi ari bo bayatunze,ko no mu nama yabisobanuriye ababyeyi bakabyumva, ko uburezi ari ubufatanye, ababyeyi bakwiye gufatanya n’ubuyobozi bw’amashuri,ahagaragara ikibazo bakagikemurira hamwe.

Ati: “Umubyeyi ukurikirana neza imyigire y’umwana nta kibazo agirana n’ishuri ni na byo twababwiye. Tunanizwa n’ababyeyi babona abana bafite ibibazo nk’ibyo ntibabaherekeze ngo baze kubiganiraho n’ishuri. Kandi ntitugirana ikibazo na kimwe n’ababyeyi ba kure kuko nk’aha hari abana baturuka za Rwamagana mu burasirazuba,ariko bagendana n’ishuri neza kuruta ahubwo abaryegereye, ugize ikibazo akaduhamagara tukacyumva umwana akiga neza,umubyeyi akishyura buhoro buhoro bikagenda neza.’’

Ku byerekeye n’iyo Nkunganire ababyeyi basaba ko Leta ibashyiramo, avuga ko n’ubundi Leta hari icyo iba yashyizemo nubwo kidahagije ugereranije n’ibiciro biri hanze aha, ko ibirebye igasanga bikwiye ikabikora ababyeyi baba boroherejwe, ariko nk’uko yabisubiriyemo abo babyeyi, ngo bagomba gushyiraho akabo, cyane cyane mu gukorana bya hafi n’amashuri barereramo, ngo nta kibazo cyabura igisubizo imikemurire yacyo irebewe hamwe n’impande zombi.

Akarere ka Nyamasheke kari mu turere usanga amafaranga y’ishuri akiri hasi ugereranije n’utundi mu gihugu, ariko kubera ubukungu bw’abaturage bukiri hasi aya mafaranga agorana kuyabona, abayobozi b’amashuri bakavuga ko kohereza umwana utohereje n’ikizamutunga ari ukwikoreza umutwaro wawe abandi, impande zombi zigasanga Leta ikwiye kugira icyo ikora ngo umuvuduko w’aya mafaranga ugabanuke ku babyeyi , kubera n’ingaruka za COVID-19, n’ubu batarasohokamo.
muhinde_salathiel_ukuriye_ababyeyi_barerera_muri_gs_umucyo_karengera_asanga_leta_ikwiye_gushyira_nkunganire_ifatika_mu_burezi_ngo_byorohereze_ab_ubushobozi_buke_kubona_ay_ishuri.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha
    Ibibazo byo ni byinshi Aho usanga n’umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza abazwa amafaranga menshi atarigeze abaho
    Ex:ayo kugura indangamanota igura 1000frw cyose.
    Ayo kurya 6000frw ku gihembwe
    Ayo kugura Photocopieuse y’ikigo
    n’andi menshi
    Ariko tugarutse kubyo kuryo, kubigo bimwe harimo ibibazo byinshi bishoboka ko bidahabwa umwanya wo kuvugaho; imiterere y’ibyo biryo,isuku yabyo mu kubiteka, mu kwarura,isuku yabana mbere yo kubirya, abana baduha amakuru yabyo twabihuza n’uburwayi bubafata Kandi mbere batagiraga,ugasanga hakenewe imiteguro ihagije kugirango twizere ubuzima buzira umuze bw’abana bato barira ku ishuri.

  2. Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha
    Ibibazo byo ni byinshi Aho usanga n’umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza abazwa amafaranga menshi atarigeze abaho
    Ex:ayo kugura indangamanota igura 1000frw cyose.
    Ayo kurya 6000frw ku gihembwe
    Ayo kugura Photocopieuse y’ikigo
    n’andi menshi
    Ariko tugarutse kubyo kuryo, kubigo bimwe harimo ibibazo byinshi bishoboka ko bidahabwa umwanya wo kuvugaho; imiterere y’ibyo biryo,isuku yabyo mu kubiteka, mu kwarura,isuku yabana mbere yo kubirya, abana baduha amakuru yabyo twabihuza n’uburwayi bubafata Kandi mbere batagiraga,ugasanga hakenewe imiteguro ihagije kugirango twizere ubuzima buzira umuze bw’abana bato barira ku ishuri.

  3. Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha
    Ibibazo byo ni byinshi Aho usanga n’umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza abazwa amafaranga menshi atarigeze abaho
    Ex:ayo kugura indangamanota igura 1000frw cyose.
    Ayo kurya 6000frw ku gihembwe
    Ayo kugura Photocopieuse y’ikigo
    n’andi menshi
    Ariko tugarutse kubyo kuryo, kubigo bimwe harimo ibibazo byinshi bishoboka ko bidahabwa umwanya wo kuvugaho; imiterere y’ibyo biryo,isuku yabyo mu kubiteka, mu kwarura,isuku yabana mbere yo kubirya, abana baduha amakuru yabyo twabihuza n’uburwayi bubafata Kandi mbere batagiraga,ugasanga hakenewe imiteguro ihagije kugirango twizere ubuzima buzira umuze bw’abana bato barira ku ishuri.

  4. Nyamasheke: Ababyeyi bagorwa no kwishyurira abana ku ishuri barasaba ubufasha
    Ibibazo byo ni byinshi Aho usanga n’umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza abazwa amafaranga menshi atarigeze abaho
    Ex:ayo kugura indangamanota igura 1000frw cyose.
    Ayo kurya 6000frw ku gihembwe
    Ayo kugura Photocopieuse y’ikigo
    n’andi menshi
    Ariko tugarutse kubyo kuryo, kubigo bimwe harimo ibibazo byinshi bishoboka ko bidahabwa umwanya wo kuvugaho; imiterere y’ibyo biryo,isuku yabyo mu kubiteka, mu kwarura,isuku yabana mbere yo kubirya, abana baduha amakuru yabyo twabihuza n’uburwayi bubafata Kandi mbere batagiraga,ugasanga hakenewe imiteguro ihagije kugirango twizere ubuzima buzira umuze bw’abana bato barira ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *