Guverinoma y’u Rwanda yatanze icyizere ko igiciro cy’amavuta yo gutekesha gikomeje gututumba, gishobora kugabanyuka mu gihe kiri imbere.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, cyarebanaga n’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye rikomeje kugaragara mu Rwanda.
Inkuru bifitanye isano https://www.bwiza.com/?Guverinoma-yateguje-ko-ibiciro-birakomeza-kuzamuka
Minisitiri Habyarimana yemeje ko hari aho ibiciro byazamutse muri rusange ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’impamvu zirimo intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibihugu bisanzwe bigemura ibirimo ibikomoka kuri peteroli, gazi n’ingano byinshi.
Yavuze kandi ko hari ibiciro byazamuwe mu buryo butumvikana, by’umwihariko ibiva mu Rwanda birimo ibidatunganywa n’inganda, aho yibaza ukuntu dodo zishobora guhenda mu gihe cy’imvura, iri kosa akarishyira ku bacuruzi, ku rundi ruhande ku baguzi badasaba inyemezabwishyu, aho biri ngombwa.
Yagize ati: “Mu magenzura twakoze, natwe abaguzi ntabwo twaka EBM. Iyo akubwiye ngo mpa kashi, urishyura ukagenda. Bivuze ngo umuha amafaranga akubwiye, ariko nta kiguhamiriza ko ari ayo mafaranga. Ugasanga rero ku ruhande rw’abacuruzi harimo amakosa yo kudakoresha EBM. Nabyo ni ibintu twabonye ko dukwiye gushyiramo imbaraga kuko iyo umuntu akubwiye ngo ibijumba byazamutse cyangwa dodo, ukabyemera kandi imvura igwa, haba harimo ikibazo ku ruhande rwanjye nk’umuguzi.”
Ku kibazo cy’amavuta, Minisitiri Habyarimana yagize ati: “Amavuta ntabwo twayavanaga mu Burusiya, twayavanaga muri Asia. Ariko ugasanga mu cyumweru gishize cyangwa ikibanziriza igishize, hari inganda zo mu Rwanda twashatse uburyo tuborohereza ngo bavane amamesa mu gihugu cya DRC. Ubu buto tubona, babujyana mu ruganda ari amamesa, bakabutunganya, bugahinduka ubuto bubonerana nka kuriya tuba tubuguze. Ariko noneho babukuraga kure. Ubu rero babubonye mu gihugu cya DRC bitewe no kuganira na bo, bituma tugira ubuhahirane.”
Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko n’ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka irutandukanya n’ibihugu by’abaturanyi ryabaye kuri uyu wa 7 Werurwe 2022, naryo ryagira uruhare mu igabanyuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bikorerwayo.


