Mu Rwanda hagiye guteranira abahagarariye Inteko zishinga amategeko z’ibihugu 41

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama y’abahagaraririye inteko z’ibihugu 41 biri mu ihuriro rya APU (Executive Committee of the African Parliamentary Union) guhera kuri uyu wa 10 kugeza ku wa 11 Werurwe 2022.

Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko y’u Rwanda uzaba ari umushyitsi mukuru muri iyi nama, Rt Hon. Mukabalisa Donatille yiteze ko hazigirwamo byinshi bizagirira Abanyafurika akamaro.

Yagize ati: “Twizeye cyane ko tuzagira inama nziza, nta gushidikanya izaba umwanya wo kuganira na bagenzi bacu bo muri Afurika ku buryo bwiza bwo guhaza ibyifuzo by’abaturage bacu, tukanatanga umusanzu mu kubafasha kugera ku ntumbero zabo.”

Iyi nama izaba umwanya wo kwigira kuri buri gihugu kizahagararirwa, kandi abazayitabira bazaganirizwa ku byiza by’u Rwanda birimo imiyoborere myiza, ihangwa ry’udushya, uburyo rwahanganye na Covid-19, uburyo ruzahuramo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rihuza Afurika, AfCFTA.

Abazahagararira ibihugu byabo muri iyi nama kandi bazasura ibikorwa biranga amateka y’u Rwanda birimo urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’iby’iterambere rumaze kugeraho nk’umudugudu w’icyitegererezo wa Karama.

Byitezwe ko abantu 120 ari bo bazitabira iyi nama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *