Mugabo Jean wegujwe ku buyobozi bwa Njyanama y'umurenge wa Nkombo avuga ko yazize kwikangwa na Gitifu w'umurenge Sindayiheba Aphrodis

Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 28 Gashyantare ni bwo perezida wa Njyanama y’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi muri uwo murenge batumijwe n’akanama ka disipuline ka FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere basabwa kwandika begura ku nshingano zabo, batabwiwe icyo bazira nk’uko babitangarije Bwiza.com, bakavuga ko bagambaniwe na Gitifu w’uyu murenge Sindayiheba Aphrodis ngo utinya ko bashyira hanze amakosa ye n’imikorere mibi, aba bombi ngo bakumva batabyihanganira bagashaka kubigaragaza agatinya ko byamugwa nabi ,agashaka inzira zose zo kubikiza hakiri kare.

Baganira na Bwiza.com nyuma yo kweguzwa nk’uko babivuga, perezida wa Njyanama y’uyu murenge Mugabo Jean na Chairman wa FPR, Musenge Emmanuel, bayibwiye ko bumva bararenganye,bagasaba Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’aka karere akaba na Meya wako Dr Kibiriga Anicet n’izindi nzego zibifitiye ububasha kubarenganura, cyane cyane ko ngo baba bagambanirwa na Gitifu w’uyu murenge Sindayiheba Aphrodis bashinja amakosa menshi arimo na ruswa mu baturage no kugurisha serivisi bagaherewe ubuntu, akabifatanya na bamwe muri ba Gitifu na ba SEDO b’utugari.

Banavuga ko muri ibi byose bariya bayobozi bakingirwa ikibaba n’uwo bita nimero ya mbere mu bavuga rikijyana muri uriya murenge witwa Ugirashebuja Remy wanahise afata umwanya wa Chairman w’agateganyo ,ibi byose ngo bigasubiza inyuma abaturage b’uriya murenge bahabwa byinshi na Leta ariko ntibagire aho bikura n’aho bigeza mu iterambere kubera ko ibyakabagiriye akamaro bayoberwa aho birigitiye kubera abo bayobozi babicunga nabi.

Mugabo Jean wegujwe ku buyobozi bwa Njyanama y'umurenge wa Nkombo avuga ko yazize kwikangwa na Gitifu w'umurenge Sindayiheba Aphrodis
Mugabo Jean wegujwe ku buyobozi bwa Njyanama y’umurenge wa Nkombo avuga ko yazize kwikangwa na Gitifu w’umurenge Sindayiheba Aphrodis

Perezida wa Njyanama Mugabo Jean usanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye muri uyu murenge, avuga ko byose byatangiye mu gihe cy’amatora yo mu Gushyingo umwaka ushize, aho yari yazamutse nk’uhagarariye abayobozi b’amashuri yisumbuye mu murenge, bagiye kwitoramo biro ya Njyanama Gitifu Sindayiheba Aphrodis wari wamaze kumenya ko abatora bashaka uriya Mugabo Jean kandi we atari ko abishaka, ababwira ko ngo hari undi ashaka, bamubera ibamba batora Mugabo Jean, na raporo yashyikirijwe ushinzwe amatora Rusizi na Nyamasheke Rwabukumba Emmanuel igenda ivuga ko amatora yagenze neza.

Ngo bagombaga guhita barahira uwo munsi ariko Gitifu w’umurenge yanga kubarahiza avuga ko amatora atagenze neza,bigeze k’uhagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora Rusizi na Nyamasheke avuga ko komisiyo y’amatora mu murenge yamubwiye ko nta kibazo cyabayemo.

Mugabo Jean, ati’’ Bimaze kugaragara ko amatora yo ku wa 9 Ugushyingo yagenze neza, we atabishaka gutyo yanze kuturahiza abikora bukeye abisabwe n’urundi rwego kuko twari twamaze kubigaragaza, na komisiyo y’amatora imusaba kuturahiza,abikora bya nyirarureshwa.

Ikibazo cy’ingorabahizi kiba gukorerwa ihererekanyabubasha na Njyanama icyuye igihe,akajya avuga ko nta mwanya afite wo kubihagarikira, ahandi hose mu gihugu birakorwa dusigara twenyine, biza gukorwa nyuma y’amezi 2 yose,ku wa 21 Mutarama 2022 n’ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge,ari we yohereje, tumaze kugisha Meya inama twayobewe icyo gukora.’’

Gitifu Sindayiheba Aphrodis ngo yaje kwemera kubarahiza. Uwa mbere uturutse i buryo ni Ugirashebuja Remy bashinja kuba inyuma y'ibyababayeho byose,uwa 2 ni Chairman Musenge Emmanuel, uwa 3 ni Mugabo Jean.

Avuga ko bamaze gukorerwa iryo hererekanyabubasha, bateguye inama ya mbere ya Njyanama yagombaga ku ba ku wa 9 Werurwe,igihe bakiyitegura, ku wa 26 Gashyantare babona ubutumire bwa komite ya disipuline ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere bubasaba kugera ku cyicaro cya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ku wa 28 Gashyantare,hatumijwe biro ya Njyanama ayoboye, komite nyobozi ya FPR ku murenge iyobowe na Chairman Musenge Emmanuel, komite ngenzuzi n’iya disipuline ku murenge na Gitifu w’umurenge arahamagarwa.

Ati’’ Twahageze saa mbiri n’igice z’igitondo batubwira ko batwakira saa yine,zigeze batubwira ko bahamagara umwe umwe,babanza Gitifu Sindayiheba,hakurikiraho abandi,bavuga ko jye na Chairman baza kuduhamagara ukwacu.

Bampamagaye, babanje kumbaza ukuntu padiri mukuru wa paruwasi ya gatolika ya Nkombo Manirakiza Placide yamfashije gutegura amatora kugira ngo nyatsinde, mbabwira ko iby’amatora ntaho padiri ahuriye na byo, barambwira ngo nandike nsaba imbabazi ko yabimfashijemo ninanga nadike negura, mbasobanurira ko amatora yagenzuwe n’inzego zose zibishinzwe, zigatanga raporo ko nta kibazo cyabayemo, ko iyo kibamo byari kuvugwa mbere, barabyanga, bigeze hafi saa tatu z’ijoro jye na Chairman badusaba kwandika twegura, tubanza kubyanga twumva nta kosa dufite, ariko aho bigeze turabyemera.’’

Yarakomeje ati’’ Icyaje kuntangaza ni uburyo batubwiye ko twandika tuvuga ko tweguye ku mpamvu zacu bwite n’amabaruwa yacu agomba kuguma aho ntitujyane na kopi, nyamara nagera mu mujyi wa Rusizi mu ma saa tatu z’ijoro abo ku Nkombo bagatangira kumpamagara ngo neguye gute ko babonye ibaruwa nanditse, nyoberwa uko ibagezeho, ngakeka ko yoherejwe na Gitifu na Ugirashebuja Remy wahise ugirwa Chairman w’agateganyo wa FPR mu murenge,kugira ngo bagaragaze ko batwivunnye,na byo tugasanga atari byo.’’

Avuga ko icyo bazira mu by’ukuri ari ukugaragaza ibibazo bidakemuka biri muri uriya murenge, byirengagizwa. Ati’’ Mu bibazo bigaragazwa n’abaturage natwe tubona tunafiiye ibimenyetso, harimo imitangire mibi ya serivisi, ruswa,akarengane no kugurisha serivisi zihabwa abaturage, bigirwamo uruhare na Gitufu w’umurenge na ba Gitifu na b a SEDO b’utugari bahamaze imyaka irenga 8 badasimburwa bagafatanya gukandamiza abaturage, dutangiye kubigaragaza bagira ubwoba, baratugambanira ngo tuveho jye ntaranayobora n’inama ya mbere.’’

Arakomeza ati’’Icyakora byose twabigaragarije Chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere akaba na Meya wako , Dr Kibiriga Anicet,dutegereje ko babisuzumana ubushishozi, ko ibibazo tugaragaza twanatangiye ibimenyetso ari ukuri cyangwa atari ko,basanga dufite ishingiro tukarenganurwa.’’

Musenge Emmanuel wari Chairman wa FPR ku murenge na we avuga ko yegujwe ku ngufu azira kwemera ko hatorwa abajyanama batashakwaga n’ubuyobozi bw’umurenge mu nyungu zabwo bwite, no kugaragaza akarengane abaturage bakorerwa n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’utugari.

Ati’’ Ni byo, twegujwe ku ngufu bitewe na Gitifu w’umurenge udashaka ko dukomeza kugaragaza akarengane gakorerwa abaturage, n’uburyo Leta ihashyira ingufu nyinshi ariko umuturage ntave aho ari bitewe n’abo ba runyunyusi, ariko ijwi ryacu ryaraganjwe dusabwa kwegura. Gusa ibyo twagaragaje n’ubundi twiteguye kubigaragaza igihe cyose, ni yo mpamvu dusaba izindi nzego ubushishozi, zikareba ukuri kw’ibyo tugaragaza kuko ntitwatowe tutagiriwe icyizere.’’

Avuga ko yibaz ukuntu iyi baruwa yanditse yegura yageze hanze kandi yarabwiwe ko nta na kopi yayo agomba gucyura
Avuga ko yibaz ukuntu iyi baruwa yanditse yegura yageze hanze kandi yarabwiwe ko nta na kopi yayo agomba gucyura

Chairman wa FPR ku rwego rw’aka karere,akaba n’umuyobozi wako,Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Bwiza.com, ko nubwo beguye, byose biri gukurikiranwa,ari ibyo bya ruswa bashinja abayobozi n’ibindi,umwanzuro ku byo bavuga ukazashyirwa hanze vuba.

Ati’’ Yego,bareguye. Ibya ruswa n’imitangire mibi ya serivisi mu murenge twumva babivuga,turacyabikurikirana ariko iyo uvuze ruswa, ruswa ni ikindi kintu. Hari inzego zishinzwe kuyigenza,komite nyobozi y’Akarere nta bushobozi ibifitiye, kandi ziri gukora akazi kazo,reka tuzihe igihe ibizavamo muzabimenya.’’

Abajijwe impamvu y’iri yeguzwa rya huti huti Njyanama itarakora n’inama yayo ya mbere,ati’’ Urumva ko bavuga ko bazize kugaragaza amakosa y’abayobozi muri uriya murenge. Biradusaba mu by’ukuri gufata umwanya tukabanza gusesengura neza ibyo bivugwa. Ni byo tugiyegusesengura nk’uko babigaragaje. Biradusaba umwanya uhagije tukabisesengura neza byose,akantu ku kandi,tumenye ukuri kwabyo, niba koko Gitifu w’umurenge hari ibyo atungwaho agatoki,turebe icyo ubushakashatsi buduha, ni bwo tuzamenya icyemezo cya burundu dufata.’’

Uyu muyobozi avuga ko iyi bombori bombori mu bayobozi b’uyu murenge n’ibyo bashinjanya ntacyo byahungabanyaho abaturage bawo, kuba abegujwe barenganurwa cyangwa niba byararangiye bagiye kureba ibyo bagaragaje n’ibisanzwe bivugwa, akabasaba kuba bakiriye izo mpinduka, hakagenzurwa n’ayo makuru batanze n’andi ubuyobozi busanzwe buzi, byose nibimara kugenzurwa neza,ibyemezo bizafatwa bazabimenya.

Bwiza.com yagerageje inshuro nyinshi guhamagara Gitifu Sindayiheba Aphrodis ushyirwa mu majwi n’abegujwe kuba intandaro y’ibi byose, n’ibyo bindi bamushinja, abanza kuvuga ko ari mu bibazo bimubuza kuboneka uwo munsi, na nyuma yaho ntiyitaba telefoni ye igendanwa, n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Padiri Manirakiza Placide na we uvugwaho gufasha gutorwa abo ubuyobozi bw’umurenge butashakaga, ntiyigeze yitaba telefoni ye igendanwa ngo agire icyo abivugaho, mu gihe Ugirashebuja Remy uvugwa kwihisha inyuma y’ibi byose,wanasimbujwe by’agateganyo Chairman wegujwe,avuga ko ibyo barimo ari amatiku ntaho ahuriye na byo.

Igihe bariya bombi bagira icyo bavuga ku byo bavugwaho twabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa
    Mubyo muvuga Byose imvugo service muyikuremo Ruswa muyibagirwe kandi AFRODIS numuyobozi wintangarugero uzabaze aho yanyuze hose mwemere amakosa yanyu kandi muyasabire imbabazi ibindi mubireke gitif wankombo arakora arashoboye kandi akomerezaho rwose

  2. Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa
    Mubyo muvuga Byose imvugo service muyikuremo Ruswa muyibagirwe kandi AFRODIS numuyobozi wintangarugero uzabaze aho yanyuze hose mwemere amakosa yanyu kandi muyasabire imbabazi ibindi mubireke gitif wankombo arakora arashoboye kandi akomerezaho rwose

  3. Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa
    aba ntabayobozi barimo igihano bahawe baragikwiye ntamuyobozi witwara gutya nonese nigute batangiye gushinja gitifu amakosa kandi batarakora inamanjyanama ubwo wenda baratowe bumvako ari abagenzacyaha.

  4. Rusizi:Bombori bombori hagati ya Perezida wa Njyanama na Chairman wa FPR ku Nkombo bavuga ko bagambaniwe na Gitifu bashinja kurya ruswa
    aba ntabayobozi barimo igihano bahawe baragikwiye ntamuyobozi witwara gutya nonese nigute batangiye gushinja gitifu amakosa kandi batarakora inamanjyanama ubwo wenda baratowe bumvako ari abagenzacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *