img-20220312-wa0024.jpg

Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana

Sangiza iyi nkuru

Nshimyimuremyi Félix uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority), yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nshimyumuremyi yatawe muri yombi kuwa 25 Gashyantare 2022. Afunganywe n’uwitwa Mugisha Alexis Emile we wafashwe mbere ye gato mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare 2022.

Bombi ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cya Ruswa y’arenga muri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Cyakora cyo n’ubwo Mugisha Alexis Emile na we afunzwe, ubushinjacyaha ku ruhande rumwe bumufata nk’umutangabuhamya wabwo ushinja Nshimyumuremyi ruswa, bukongera bukamufata nk’umufatanyacyaha cya ruswa cyakozwe.

Nshimyimuremyi Félix afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro, na ho Mugisha Alexis we afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

Mu bisobanuro Nshimyimuremyi Felix yahaye urukiko, yahakanye icyaha cya ruswa ashinjwa avuga ko yagambaniwe bikomeye n’uwitwa Kalisa Eric ‘Saloongo’, umukozi w’isosiyete yitwa SEE FAR HOUSING Ltd yakoranaga na Mugisha.

Yavuze ko nta ruswa yasabye ko nta n’iyo yafatanywe, akavuga ko niba uwayifatanywe ayiyemerera kandi ko urukiko ruramutse rusanze icyo cyaha kimuhama ari we ukwiye kukiryozwa kuko akiyemerera.

Mugisha Alexis Emile ufatwa nk’umuhuza mu cyaha cya ruswa aburana yemera icyaha, akemera ko yafatanywe $10,900 ariko yari yahawe $15,000. Asobanura ko yafashwe ashyiriye ruswa umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshimyimuremyi Felix.

Mu bisobanuro bitangwa na Nshimyumuremyi, avuga ko bitumvikana ukuntu yaba yaragize uruhare mu gukora icyo cyaha mu gihe ucyemera asobanura ubwe igihe yakiriye iyo ruswa, aho avuga ko yayicakiye saa cyenda z’amanywa akayifatanwa nijoro.

Ibi abiheraho asobanura ko Mugisha umushinja nta bimenyetso yeretse urukiko byerekana koko ko iyo ruswa ari we yari ayishyiriye, na cyane ko mu kuburana atagaragaje niba bari bavuganye uko bari buhure ngo ayimuhe cyangwa ngo abe yanamutumyeho undi muntu ngo ayimushyire.

Uko iburanisha ryagenze

Ku wa kane tariki ya 10 werurwe 2022 nibwo Nshimyumuremyi yatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifunga n’ifungurwa rye ry’agateganyo.

Iburanisha ryayobowe n’inteko igizwe n’umucamanza umwe.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Abaregwa bagaragaye mu Rukiko bunganiwe, Nshimyimuremyi Felix yunganiwe na Me Gashagaza Philbert na Me Nkanika Alimase; na ho Mugisha Alexis Emile we yunganiwe na Me Shema Deo.

Iburanisha ryatangiye ritinze kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga ryatangiye Saa sita n’igice, rimara amasaha ane kuko ryasojwe Saa kumi n’igice z’umugoroba.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu bwazanye abaregwa imbere y’urukiko, buvuga ko abo burega bubakekaho icyaha cya ruswa gikomoka kuri Sosiyete yitwa, See-Far Housing Ltd ifite umushinga wo kubaka amazu aciriritse asaga 556.

Ni amazu agomba kubakwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Kabeza; hakaba hari hamaze kubakwa amazu agera kuri 52.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwo mushinga wari ufite agaciro ka Frw miliyari 30, ariko Leta y’u Rwanda nayo igafasha uwo mushinga kubaka ibikorwaremezo bifite agaciro ka 30% by’umushinga wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Leya yemeye gukora ibikorwaremezo bifite agaciro ka Frw Miliyari 8, ndetse ko Rwanda Housing Authority ariyo yagombaga gutera inkunga uwo mushinga wo gushyira ibikorwa remezo ahazubakwa ayo mazu acirirtse.

Buvuga kandi ko Sosiyete y’abashoramari yitwa See-Far Housing yagejeje ubusabe bwayo ku muyobozi wa Rwanda Housing Authority mu bihe bitandukanye kuva muri Nyakanga 2020 ariko Rwanda Housing Authority ntisubiza ubwo busabe, ibyo buvuga ko na cyo ari kimwe mu bigaragaza ko hari umugambi wo kubananiza ngo bazabasabe ruswa.

Muri Nzeri 2021 iyo sosiyete yandikiye Rwanda Housing Authority iyimenyesha ko ibaye ihagaritse umushinga wo gusaba inkunga y’ibikorwa remezo bijyanye n’amazu aciriritse kuko babonaga ukurikije ibyo Leta yabasabaga bari guhomba, bitewe n’uko basabwaga ko mu mazu bazubaka 70% yayo azagurishwa ku gicirio Leta izashyiraho cya 35,000,000Frw naho 30% yayo bakayagurisha ku giciro kiri ku isoko.

Uko Mugisha Alexis Emile yinjiye mu kibazo cya Rwanda Housing Authority na See-Far Housing

Nyuma y’uko sosiyete See Far Housing Authority ihagaritse umushinga wayo nk’uko byavuzwe haruguru, Mugisha Alexis Emile avuga ko ngo ubwo yari agiye kuri See-Far Housing aho ikorera yahasanze uwitwa Mukeshimana Angeliqwe wahakoraga amasuku ndetse na Kalisa Salongo Eric uhakora akazi ka Operation Manager avuga ko babanye mu gisirikare.

Mugisha Alexis Emile ngo yasabye Mukeshimana Angeliqwe kumuhuza na Salongo Eric Kalisa.

Nyuma yo guhura ngo yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing ko yamenye ko bamaze igihe kinini basaba Rwanda Housing Authority kubashyirira ibikorwaremezo ahagombaga kubakwa umushinga w’amazu aciriritse ariko bikaba byaranze, gusa akaba yabibafashamo ngo kuko ‘aziranye na DG w’ikigo.’

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing witwa Salongo Eric Kalisa ko nibemera ibyo abasaba ko nta kabuza ibikorwaremezo bigomba gushyirwa ahazubakwa ayo mazu aciriritse.

Mugisha Alexis Emile ubushinjacyaha buvuga ko yasabye 3% y’agaciro k’ibikorwaremezo byagombaga gushyirwa ahagombaga kubakwa amazu aciriritse bifite agaciro ka Frw Miliyari 8, ibisobanuye ko yifuzaga Frw miliyoni 240 kugira ngo Rwanda Housing Athorirty yemere gushyira ibyo bikorwaremezo ahagombaga kubakwa ayo mazu aciriritse muri Kabeza.

Buvuga ko Mugisha we yari hagati ya Nshimyumuremyi Felix uyobora Rwanda Housing Authority na Sosiyete ya See-Far Housing. Bwa ko igihe cyageze hakabaho inama yabereye muri imwe muri Hotel zo mu mujyi wa Kigali yo kunoza umugambi wa Ruswa wa 3%.

Ngo Nshimyimuremyi Felix we yagombaga gufata Miliyoni 120Frw kuko ariwe wagombaga kwemeza ko igikorwa gitangira, asigaye akagabanwa hagati ya Mugisha n’abantu babiri bamufashije gutanga iyo Ruswa bakora muri Sosiyete ya See-Far Housing.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze ya Ruswa koko igatangwa aho Salongo Eric Kalisa umukozi wa See-Far Housing yahaye Mugisha Alexis Emile $15,000 ariko akamubwira ko yari yatse abayozi be $20,000, ariko amubwira ko yamaze gukuramo aye $5,000.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile ubwo yafatwaga na RIB ahagana saa tanu z’ijoro agafatwa ataha ajya iwe Kabeza yafatanywe $10,900; akavuga ko ayo madorari yari ayashyiriye Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority.

Buvuga ko nyuma yo kwakira iyo ruswa yagiye ahantu hanyuranye aho yasohotse n’inshuti ze akajya kuyinezezamo mu tubari i Kanombe, akishyuramo abo yari afitiye amadeni agafatwa asigaranye $10,900.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba urukiko ko abo bwazanye imbere yarwo bubasabira ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kuko iperereza rigikomeje.

N’ubwo umugambi wa Ruswa wacuzwe n’abantu bane hafunzwe abantu babiri gusa, ubushinjacyaha buvuga ko uyu mukozi wa See-Far Housing Authority witwa Salongo Kalisa we na Mukeshimana Angeliqwe impamvu batatawe muri yombi ngo n’uko bari bamenyesheje mbere RIB umugambi uhari wa Ruswa.

Uko Mugisha Alexis Emile yireguye

Mugisha Alexis Emile yabwiye urukiko ko yemera icyaha agisabira imbabazi, kandi ko ariwe wagiye Kabeza kureba ubuyobozi ba See-Far Housing akabubwira ko aziranye na DG wa Rwanda Housing Authority.

Yavuze ko akimara kumenya ibibazo bafite mu macumbi aciriritse byo guhabwa ibikorwa remezo, yababwiye ko yabafasha gusubiramo umushinga bakazongera bakawugeza kuri Rwanda Housing Authority ariko bakamwishyura 3% y’umushinga nk’igihembo cye.

Mugisha yasobanuye kandi ko yarebye Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority akamubwira ko yamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa See Far Housing Ltd, bukamwemerera ko nabufasha gusubiramo inyigo z’amacumbi zikuzuza ibisabwa bazamuhemba 3% y’agaciro k’ibikorwa remezo.

Yakomeje avuga ko umuyobozi wa Rwanda Housing yamubwiye ko byaba ari byiza bikunze kuko n’ubundi bari barahagaritse gukorana kuko batari bujuje ibisabwa, kandi ko babyujuje babaha iyo nkunga itangwa na Leta kandi bikazafasha gukemura ikibazo cy’ingutu abanyarwanda bafite cy’amacumbi aciriritse kandi nawe bikamufasha kwesa imihigo yari afite mu kigo cye.

Uyu mugabo uburana nta gihunga afite cy’icyaha yemera yavuze ko umugambi we utagenzweho kuko yaje gufatwa na RIB mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2022 ahagana saa tanu zijoro bakamusangana $10,900.

Abajijwe icyo avuga kubyo yasabiwe byo gufungwa by’agateganyo muri gereza, Mugisha yasabye ko urukiko rutabiha agaciro ko ahubwo rwategeka ko arekuwe by’agateganyo kandi ko mu gihe urukiko ruzaba rubyemeye yazatangamo ingwate inzu ye.

Yanagaragaje ko asaba gufungurwa kuko hari imishinga minini ifitiye rubanda akamaro yari arimo gukurikirana, ku buryo afunzwe cyaba ari n’igihombo ku gihugu kandi ko atatoroka ndetse n’amadolari yari yahawe yose uko ari $15,000 yamaze kuyasubiza Kalisa Salongo Eric wari wayamuhaye.

Me Shema Deo wunganira Mugisha nyuma yo kuvuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, yasabye ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo kuko nta perereza yahungabanya kandi akaba yiteguye no gutanga ingwate kuko biteganywa n’itegeko.

Kwregura kwa Nshimyumuremyi Felix

Uyu muyobozi wa RHA yatangiye avuga ko atemera icyaha kubera ko nta ruhare na rumwe yigeze agira mu gikorwa cyo kwaka Ruswa, avuga ko Mugisha Alexis Emile yemereye Urukiko ko ariwe wagiye muri See-Far Housing kwaka iyo Ruswa.

Yavuze ko mu mabazwa ye haba muri RIB no mu bugenzacyaha nawe yivugira ko atari we wamutumyeyo, kandi ko haba no mu biganiro byose byabayeho ndetse no mu majwi yafashwe na Kalisa Salongo Eric nta na hamwe humvikana agirana na bo amasezerano yo kuzahabwa 3% kuko n’aho ubushinjacyaha buvuga ko havugwamo ako gaciro humvikanamo ko Eric Salongo yabajije umuyobozi wa RHA niba Mugisha yaba yaramubwiye ko bamwemereye ko bazamuhemba 3% nabatunganyiriza akazi kajyanye no gusubiramo inyigo, na we akamubwira ko yabimubwiye.

Akomeza avuga ko niba Mugisha yaragiye gusaba ruswa amwiyitirira bidakwiye kumubazwa kuko niba hari amadolari bamuhaye ibijyanye n’amasezerano Mugisha yagiranye na See-Far Housing ntaruhare yayagizemo.

Nshimyimuremyi Felix yabwiye urukiko ko ajya kumenya Mugisha Alexis Emile yamumenye ataje mu kibazo cya See-Far Housing.

Ati: “Yaje bwa mbere mu biro azanye Dosiye y’abashoramari yo kubaka amazu aciriritse asaga ibihumbi 20, yavuze ko nyuma yo kubona ko Mugisha Alexis Emile afite ubushobozi bwo kuzana uwo abashoramari bo muri urwo rwego aribwo yatangiye kumuha umwanya no kumugirira icyizere kuko yamubonagamo umuntu uzamufasha gukemura ikibazo cy’amacumbi aciriritse, noneho yamuhamagara akamwitaba ari nabwo nyuma yaho yamubwiye ko hari ikiraka yabonye muri See-Far anamubwira ko abakozi be batangiye gukora ako ako kazi muri iyo Sosiyete bakamwemerera 3% ingana na 240,000,000Frw.

Uyu muyobozi yavuze ko atarazi ko ari ruswa.

Ati: “N’ikimenyimenyi aho byageze bagahana avance zabo njye ntabwo nari mpari kuko iyo iza kuba ari ruswa koko natse yari kuyafata saa cyenda z’amanywa nk’uko yabyivugiye agahita ampamagara akampa amadorari yanjye, cyangwa nanjye iyo nza kuba ndi mu mugambi nari kuba nahise muhamagara ntabwo nari gutegereza kugeza aho bamufashe saa tanu z’ijoro ataha iwe Kabeza.”

Nshimyumuremyi Felix yavuze ko Mugisha Alexis Emile yibwiriye urukiko ko we yafashwe ataha Kabeza iwe mu gihe we atuye mu Kagarama Kicukiro, ibyo aheraho avuga ko bitumvikana ukuntu RIB yamufashe akavuga ko yari amuzaniye ayo madolari, asaba ko urukiko rwakumva ko icyo cyo ari ikinyoma.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubundi icyaha cya Ruswa ari ugufatira umuntu mu cyuho yabajije urukiko impamvu RIB ikimara gufata Mugisha Alexis Emile akababwira ko amafaranga afatanywe ayamushyireye RIB nk’iyari ifite ayo makuru itayafashe byibura ngo iyafotore, noneho bakamufata aho yari agiye kuyamuhera.

Ibi ni nabyo byabaye mu minsi ishize ku mukozi ukora akazi k’ubushakashatsi mu Rukiko rw’Ikirenga witwa Karake Afrique, aho RIB yamenye amakuru ko agiye kwakira ruswa maze agafatirwa mu cyuho yakira ruswa ya Frw miliyoni 1.4.

Ku birebana n’ifungwa ry’agateganya yasabiwe n’Ubushinjacyaha, Nshimyumuremyi Felix yavuze ko asaba kurekurwa by’agateganyo kugira ngo akomeze akorere igihugu kuko akiri muto kandi afite ubushake bwo gukora, ikindi akab afite umuryango akeneye kandi nawo umukeneye.

Yagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe yasibanganya kuko haba ku kazi ndetse n’iwe mu rugo ubugenzacyaha bwahasatse kandi ntihagire icyo buhasanga.

Me Gashagaza Philbert na Nkanika Alimasi bamwunganira basabye urukiko ko yarekuwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zihari zigize icyaha akekwaho, maze hakazashingirwa ku mategeko agena iby’ifungurwa ry’agateganya kandi ko yiteguye gutanga ingwate.

Aba bunganizi banavuze kandi ko kuba uwakoze icyaha akiyemera kandi RIB ikaba ari nawe yafatanye iyo Ruswa urukiko rudakwiye guha agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha.

BWIZA ifite amakuru ko uyu muyobozi wa Rwanda Housing Authority yaba yaragambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana wakoranye na Kalisa Salongo Eric mu rwego rwo kumutesha umwanya we.

Nyuma y’amasaha arenga ane urukiko ruteze amatwi impande zombi, umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa kuwa 15 Werurwe 2022 Saa cyenda z’amanywa.

BWIZA Izakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

img-20220312-wa0026.jpg

img-20220312-wa0024.jpg

img-20220312-wa0023.jpg

img-20220312-wa0025.jpg

img-20220312-wa0020.jpg

Amafoto: @Jean Paul Nkundineza

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Iyi niyamishibuka Minister bamporiki yavugaga .gusa ndabona uyu mugabo arengana pe wamugani we ayo mafaranga kuki atafotowe hanyuma ngobaze bayamufatane.DG Felix ihangane warusimbutse kuko uzarekurwa gusa nyine sinzi niba uzabayoborana RHA ubwo amatiku namashyari byababyukanye.

  2. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Iyi niyamishibuka Minister bamporiki yavugaga .gusa ndabona uyu mugabo arengana pe wamugani we ayo mafaranga kuki atafotowe hanyuma ngobaze bayamufatane.DG Felix ihangane warusimbutse kuko uzarekurwa gusa nyine sinzi niba uzabayoborana RHA ubwo amatiku namashyari byababyukanye.

  3. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Uru ni urucabana uyu DG yaragambaniwe bigaragara. Gusa iyo uzira ubusa Imana Irakurenganura nahumure nubwo bamutesheje umwanya bakamusiga n’ibyondo ariko iriya ruswa ntaho bahuriye kandi niba koko RIB yarashakaga facts barigufotora ayo mafaranga ubundi bagaherekeza iyo ntumwa ya ruswa (Alexis) ikayamujyanira nubwo byari mu ijoro. Ibindi ni amatakirangoyi rwose ntabwo watumwa ngo ugeze ayo masaha utaratumika bibaye ari byo. Cyangwa ngo habe nta na contacts zigeze zibaho uwo munsi.
    Gusa ibi nabyo niba byeze yaba ari ya mitego birirwa basimbuka ibabuza gukora akazi kabo. Hakenewe protection system ku bayobozi bakagabanya n’ishyari cg inzangano zibabuza gukora ibyo bashinzwe.

  4. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Uru ni urucabana uyu DG yaragambaniwe bigaragara. Gusa iyo uzira ubusa Imana Irakurenganura nahumure nubwo bamutesheje umwanya bakamusiga n’ibyondo ariko iriya ruswa ntaho bahuriye kandi niba koko RIB yarashakaga facts barigufotora ayo mafaranga ubundi bagaherekeza iyo ntumwa ya ruswa (Alexis) ikayamujyanira nubwo byari mu ijoro. Ibindi ni amatakirangoyi rwose ntabwo watumwa ngo ugeze ayo masaha utaratumika bibaye ari byo. Cyangwa ngo habe nta na contacts zigeze zibaho uwo munsi.
    Gusa ibi nabyo niba byeze yaba ari ya mitego birirwa basimbuka ibabuza gukora akazi kabo. Hakenewe protection system ku bayobozi bakagabanya n’ishyari cg inzangano zibabuza gukora ibyo bashinzwe.

  5. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Bamwe mu ba avoka bunganira Diregiteri bigeze kuregwa ruswa?
    bibaye aribyo byaba bibabaje

  6. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Bamwe mu ba avoka bunganira Diregiteri bigeze kuregwa ruswa?
    bibaye aribyo byaba bibabaje

  7. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Twamaganye akarengane kakorewe umuyobozi wa RHA afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byagaragaye ko yagambaniwe kandi mubimenyetso byakusanyijwe ntanakimwe kimuhama umunyacyaha Alex yifashishije izina ry’umuyobozi we yaka amahano ese ubuyobozi buteganya iki mugihe basanze umuntu yarenganaga

  8. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Twamaganye akarengane kakorewe umuyobozi wa RHA afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko byagaragaye ko yagambaniwe kandi mubimenyetso byakusanyijwe ntanakimwe kimuhama umunyacyaha Alex yifashishije izina ry’umuyobozi we yaka amahano ese ubuyobozi buteganya iki mugihe basanze umuntu yarenganaga

  9. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Biragaragara rwose ko DG wa RHA arengana. Ahubwo sinumva n’uburyo yafunzwe. Harya ngo ni uko uriya yavuze ko yari ayamushyiriye? Ese ubundi iyo bamuherekeza bakamugezayo akayamuha bagahita babacakira?

  10. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Biragaragara rwose ko DG wa RHA arengana. Ahubwo sinumva n’uburyo yafunzwe. Harya ngo ni uko uriya yavuze ko yari ayamushyiriye? Ese ubundi iyo bamuherekeza bakamugezayo akayamuha bagahita babacakira?

  11. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Tureke ubutabera bukore akazi kabwo.

  12. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Tureke ubutabera bukore akazi kabwo.

  13. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Uyu DG wa Rwanda housing Authority ararengana kabisa. Gusa ubutabera n,ubushishozi bw,inkiko z,u Rwanda turabwizeye bumurenganure asubire mu kazi.

  14. Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana
    Uyu DG wa Rwanda housing Authority ararengana kabisa. Gusa ubutabera n,ubushishozi bw,inkiko z,u Rwanda turabwizeye bumurenganure asubire mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *