Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe, rwasomye icyemezo ku bujurire bwatanzwe na Me Nyirabageni Brigitte warujuririye arusaba ko rwamurekura by’agateganyo, rutesha agaciro ubujurire bwe.
Uyu munyamategeko ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cya ruswa, gusa we agihakana avuga ko ibyo ubushinjacyaha bwita ruswa ko atari byo, bijyanye no kuba amafaranga yahawe angana na Frw miliyoni 1 ari ayo yishyurwaga n’umukiriya we kuko yari yaramuburaniye igihe kinini atamwishyura.
Me Nyirabageni Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaherukaga gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, gusa aza kutanyurwa n’uwo mwanzuro ari na yo mpamvu yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubwo yaburanaga ubujurire bwe ku wa 03 Werurwe 2022, Me Nyirabageni yasabye umucamanza ko mu gihe inteko izaba yiherereye yazatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rukamufungura.
Mu isoma ry’umwanzuro ku bujurire bwe umucamanza yategetse ko icyemezo cyafunze Me Nyirabageni by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza kuwa 17 Gashyantare 2022 kigomba kugumaho akazaburana mumizi afunze.
Me Nyirabageni Brigitte yagejejwe bwa mbere imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 15 Gashyantare 2022. Icyo gihe yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu; barimo Me Bayingana Janvier, Me Gakunzi Musore Valery na Me Rugaza David.
Icyo gihe Me Bayingana yatanze ingwate ya Frw Miliyoni 3 kugira ngo urukiko rurekure umukiriya we, ariko rubitera utwatsi.
Umucamanza yategetse ko agomba gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo, akazaburana mu mizi afunze.
Ifoto: Nkundineza@2022


