Ingabire Victoire afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa, Ingabire Victoire, avuga ko afite icyizere cy’uko azaba umwe mu bayobozi mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yabajijwe niba afite icyizere cyo kuba mu nzego z’ubuyobozi muri iki gihugu, yasubije ati: “Cyane rwose! Nta kintu na kimwe cyambuza kwizera ko umuntu yazijyamo. Reka tuvuge nko muri 2023 hazaba amatora y’abadepite. Umuntu ashobora kuyajyamo, 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika, umuntu ashobora kuyajyamo. Inzego zose z’ubuyobozi nta cyatuma ntashobora kuzijyamo.”

Mu 2010, Ingabire yari yaratangaje ko aziyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamukundiye kuko yatawe muri yombi, nyuma aranakatirwa ubwo yari amaze guhamwa icyaha cy’iterabwoba n’icyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamakuru yamubajije niba afite umugambi wo kongera kwiyamamaza, haba ku mwanya w’umudepite cyangwa uw’Umukuru w’Igihugu, asubiza ko atarabyemeza. Ati: “Ntabwo igihe cyo kwiyamamaza kiragera, nikigera nzabitangaza.”

Ku bamuca intege bamubwira ko adashobora kubona umwanya w’ubuyobozi mu Rwanda, Ingabire yavuze ko we afite icyizere ko bishoboka, kuko ngo iyo aba ntacyo afite, aba yaravuye muri politiki, akajya gukora ubuhinzi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabire Victoire afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi mu Rwanda
    Ni inzozi nk’uko Yavuz ko ejo azaba akandagiye ku zuba

  2. Ingabire Victoire afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi mu Rwanda
    Ni inzozi nk’uko Yavuz ko ejo azaba akandagiye ku zuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *