Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwapfundikiye iburisha ku rubanza bamwe bari batuye ahitwa Bannyahe mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama baregamo umujyi wa Kigali kubimura ku gahato nta ngurane.
Tariki ya 11 Werurwe 2022 nk’uko VOA yabitangaje, haburanye imiryango 7 irimo 6 umujyi wa Kigali wasenyeye mu 2020, ubategeka kwimukira mu nzu wubakishijwe mu mudugudu wa Busanza. Umwe muri yo wo uracyatuye muri Bannyahe.
Iyi miryango irasaba guhabwa ingurane ikwiye hashingiwe ku igenagaciro ryakozwe mu 2017 ariko umujyi wa Kigali wo ukemeza ko ntayo ikwiye kubera ko yari yubatse mu kajagari, ikaba yaragombaga kwimukira mu nzu za Busanza.
Iyi miryango hamwe n’indi 15 yari yaraburanye mbere isobanura ko umujyi wa Kigali wivuguruza mu kwiregura kwawo, kuko ujya kubimura wasobanuraga ko wabikoze ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange, ariko mu rubanza ukavuga ko wabikoze kuko bari mu kajagari.
Urukiko rwemeje ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 8 Mata 2022.


