Burundi: Leta irashaka ko nta mukozi wazajya ahembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi irashaka ko mu gihe kiri imbere nta mukozi wazongera guhembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri (bafite impamyabumenyi zimwe).

Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Werurwe 2022, kikaba kigamije gukuraho ubusumbane mu kugena imishahara no kurinda abakozi guta akazi kabo bimukira ku kandi gahemba neza.

Leta ihumuriza abakozi ko nta we uzagabanyirizwa umushahara mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, ahubwo abahembwa mukeya by’umwihariko abarimu bazawongererwa.

Gusa ngo abahembwa umushahara munini bazagabanyirizwa agahimbazamusyi bahabwa ku kwezi, mu rwego rwo gushaka uko bamwe mu bakozi bakongererwa umushahara.

Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2022 ku bakozi bamwe na bamwe, abo kireba bazakagenda bongerwa uko ibihe bizagenda bitambuka, binajyanye n’amafaranga azaba ahari.

Kugira ngo iki cyemezo gishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye, Leta y’u Burundi ivuga ko hakenewe byibuze miliyari 125 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu, buri mwaka hakaba hakenewe miliyari 12.5.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Leta irashaka ko nta mukozi wazajya ahembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri
    No murwanda Niko byakagenze.kuko naho ubusumbane mu mishahara. Burakabije kbs

  2. Burundi: Leta irashaka ko nta mukozi wazajya ahembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri
    No murwanda Niko byakagenze.kuko naho ubusumbane mu mishahara. Burakabije kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *