Abagize sosiyete sivile (Société Civile) ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) biyemeje kujya bavugiriza induru Guverineri wabo, Théo Ngwabidje Kasi kugira ngo yegure.
Nk’uko umuhuzabikorwa w’iyi sosiyete, Adrien Zawadi yabimenyesheje itangazamakuru ku wa 11 Werurwe 2022, bazajya bahamagarira abaturage kwifatanya na bo kuvugiriza induru Guverineri Kasi rizajya mu gihe cy’iminota itatu, buri munsi guhera kuri uyu wa 14 Werurwe kugeza ubwo ibyumweru bibiri bizarangirira.
Zawadi kandi yanatangaje ko muri icyo gihe, bazandikira ibaruwa ifunguye Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi, bamusaba kugira uruhare mu iyeguzwa ry’uyu muyobozi wabo bavuga ko ntacyo yabagejejeho by’umwihariko mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke.
Mu gihe ibyumweru bibiri bizashira Guverineri Kasi ataregura, Zawadi yavuze ko icyo bazakurikizaho ari ugusaba abaturage kwanga kwishyura imisoro.


