img-20220314-wa0016-2.jpg

Urukiko rwategetse ko umunyemari Mudenge akomeza gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku uyu wa Gatanu kuwa 11 werurwe 2022, rwateye utwatsi ubujurire bw’umunyemari Mudenge Emmanuel, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo akazabuna urubanza rwe mumizi nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Mudenge w’imyaka 49 y’amavuko yatawe muri yombi na RIB kuwa 29 Ukuboza 2021 akurikiranweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano itavugisha ukuri.

Umwirondoro we ugaragaza ko atuye mu mudugudu w’Akarambo, Akagari ka Gacuriro ho mu umurenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Ku wa 19 Mutarama 2022 ubwo yatangiraga Mudenge yatangiraga kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bwavuze ko izo nyandiko yazikoresheje asaba umwenda muri Banki ya Kigali (BK) w’asaga Frw Miliyoni 106 agatanga ingwate y’umutungo utamwanditseho.

Icyo gihe yahakanye icyo cyaha avuga ko atari we ukwiye kubibazwa, bijyanye n’uko umutungo ashinjwa ko yakoreshejeho inyandiko mpimbano bikwiye kubazwa uwitwa Ruzibiza Modeste kuko ari we bawuguze ndetse bakajya no guhinduza icyangombwa cy’ubutaka mu karere ka Gasabo, ari na cyo yakiyeho iyo nguzanyo.

Mudenge icyo gihe yavuze ko kuba mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka batarahinduye amazina umutungo ugakomeza kwandikwa kuri Ruzibiza atari we ukwiye kubibazwa, ko ahubwo bikwiye kubazwa uwagurishije umutungo ntajye guhinduza mu kigo cy’ubutaka.

Kuwa 21 Mutarama 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Mudenge Emmanuel afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge, kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Mudenge yahise ajurira Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 17 Gashyantare 2022 ruburanisha uyu munyemari wongeraga gusaba ko yarekurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze ku mpamvu z’ubuzima bwe.

Mudenge waburanye ubujurire bwe yunganiwe na Me Komezusenege Deogratias na Me Bagabo Faustin baburanye ubujurire bwabo basaba umucamanza ko yatesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge, urukiko rugategekwa ko afungurwa kubera ko muri Gereza aho afungiye ubuzima bwe buri mu kaga kubera indwara arwaye zidakira.

Medenge na we yasabye kurekurwa kugira ngo abone uko yivuza, kuko afite impungenge z’ubuzima bwe.

Yabwiye urukiko ko ubwo yafungwaga muri 2020 akamara amezi 20 muri gereza nyuma urukiko rukuru rukamurekura abaye umwere kubyaha byose yacyekwagaho n’ubushinjacyaha, yavuze ko mubyo yaregwaga icyo gihe harimo n’iyo nyandiko itavugisha ukuri yatumye abona umwenda muri BK ndetse akaba yarabisobanuriye bihagije inzego zikabyumva icyo cyaha nacyo akakigirwaho umwere, kuko anaburana icyo gihe ubushinjacyaha bwari bwanyuzwe n’ibisobanuro yari yatanze.

Mudenge yabwiye urukiko kandi ko yatunguwe n’uko yongeye gufatwa na RIB akabazwa icyaha yari yabajijwe n’ubushinjacyaha mbere y’uko yongera gufatwa agafungwa.

BWIZA izakurikirana Urubanza rwa Mudenge Emmanuel kugeza umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

img-20220314-wa0014.jpg

img-20220314-wa0016-2.jpg

img-20220314-wa0015.jpg

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *