muhoozi_kainer.jpg

Kigali: Gen. Kainerugaba yasuye urwibutso rwa jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni mu by’umutekano, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kuri uyu wa 15 Werurwe 2022, aha icyubahiro abashyinguwemo.

Ubwo yari amaze gusura uru rwibutso, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse uru rwibutso, akemeza ko ruzatuma hatongera kubaho jenoside.

Mu butumwa yahasize, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Mbabajwe nibyo mbonye kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abaturage b’iki gihugu mu mwaka wa 1994.

Ndashima ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubabwa Paul Kagame bwatekereje kubaka uru rwibutso kugira ngo abazavuga ejo hazaza batazasubira mu makosa yakozwe n’abababanjirije.”

Gen. Kainerugaba yageze mu Rwanda kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, yakirwa na Perezida Kagame, bombi baganira ku buryo ibibazo bikibangamiye umubano w’ibihugu byombi byakemuka. Ni ubwa kabiri ageze muri iki gihugu muri uyu mwaka.
muhoozi_kainer.jpg
ubutumwa.png

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kigali: Gen. Kainerugaba yasuye urwibutso rwa jenoside
    Intambara twashowemo na Uganda muri 1990 yaherutswe na jenoside muri 1994. Twese rero twifuza ko bitazasubira na gato. Ntako bisa rero kwumva Uganda yakwiyemeza kutagira indi ntambara idushoraho ngo ikurure indi jenoside.

  2. Kigali: Gen. Kainerugaba yasuye urwibutso rwa jenoside
    Intambara twashowemo na Uganda muri 1990 yaherutswe na jenoside muri 1994. Twese rero twifuza ko bitazasubira na gato. Ntako bisa rero kwumva Uganda yakwiyemeza kutagira indi ntambara idushoraho ngo ikurure indi jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *