Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ingabo z’u Burusiya zihanganye n’iz’igihugu cye, kurambika intwaro, azisezeranya ubuzima bwiza buruta ubwo zari zisanzwe zibamo ziri iwabo.
Ubu butumwa buri mu ijambo yageneye izi ngabo ku wa 14 Werurwe 2022, ryatambutse mu buryo bw’amashusho kuri televiziyo y’igihugu.
Perezida Zelensky yamenyesheje ingabo z’u Burusiya ko zitazagera ku ntego zifite yo gufata Ukraine, keretse gusa kwica na zo zikicwa. Ati: “Nta kintu na kimwe muzafata muri Ukraine. Muzatwara ubuzima ariko n’ubwanyu buzatwarwa. Ariko se kubera iki mukwiye gupfa? Murapfira iki se? Ndabizi ko mushaka kubaho.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje izi ngabo ko atega amatwi ibiganiro zigirana hagati yazo ndetse n’ibyo zigirana n’imiryango yazo zasize mu Burusiya, akumva ko nazo zitumva ishingiro ry’iyi ntambara.
Yabivuze atya: “Twumva ibiganiro byanyu kandi twumva uko mutekereza iyi ntambara idafite ishingiro, n’uburyo mutishimiye Putin na Leta yanyu. Ibiganiro mugirana, uko muhamagara imiryango yanyu, mbese turabazi.”
Perezida Zelensky yavuze ko ahaye izi ngabo amahirwe yo gukiza ubuzima bwazo, akaba ari ayo kurambika intwaro, zikabaho neza muri Ukraine. Ati: “Rero mbahaye amahitamo. Ku bw’abaturage ba Ukraine, mbahaye amahirwe, amahirwe yo kubaho. Nimwiyegurira ingabo zacu, tuzabitaho uko bikwiye. Nk’abantu, bitandukanye n’uko mwitabwaho muri mu gisirikare cyanyu.”
Muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022, Ukraine tariki ya 12 Werurwe yemeje ko imaze gupfiramo abasirikare bayo 1300. Hari hashize iminsi 10 u Burusiya na bwo butangaje ko ababwo 498 bamaze gufpira muri iyi ntambara.



2 Responses
Perezida wa Ukraine yasabye ingabo z’u Burusiya kwiyegurira izabo, azisezeranya ubuzima bwiza
Ndabakunda cyane
Perezida wa Ukraine yasabye ingabo z’u Burusiya kwiyegurira izabo, azisezeranya ubuzima bwiza
Ndabakunda cyane