Umuryango mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) watangaje ko wandikiye Guverinoma y’u Rwanda uyisaba ibisobanuro ku kibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu uvuga ko butubahirizwa muri iki gihugu, yanga kuwusubiza.
Bigaragara mu nyandiko uyu muryango wasohoye kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, uvuga ko ufite amakuru y’uko mu mwaka w’2020 n’2021 abayobozi bo mu Rwanda bafungishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abatanga ibitekerezo, baburanishwa imanza zishingiye ku nyungu za politiki.
Mu ngero z’abafunzwe HRW yatanze, harimo abanyamakuru Niyonsenga Dieudonné (Cyuma Hassan) nyiri shene ya YouTube yitwa Ishema TV na Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV; ikavuga ko bazize gutangaza ibitandukanye n’ibyo Leta yifuza.
Uvugamo kandi ifungwa ry’abayoboke 8 b’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya DALFA-Umurinzi bakurikiranweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha.
Izi ngero zirimo n’ubuhamya uyu muryango uvuga ko wahawe n’abantu 11 batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abafite shene za YouTube, zatumye tariki ya 3 Werurwe 2022 wandikira Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel kugira ngo awuhe ibisubizo, ariko ngo ntiyigeze awusubiza.
HRW yagize iti: “Tariki ya 3 Werurwe 2022, HRW yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Ubutabera Ugirashebuja Emmanuel, imugezaho amakuru kuri ibi bibazo yakozemo raporo, inasaba amakuru ku ntambwe abayobozi b’u Rwanda bagiye gutera bakemura ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira mu gutanga ibiterezo. Guverinoma ntiyasubije.”

4 Responses
HRW ivuga ko yandikiye u Rwanda ku kibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rwanga kuyisubiza
Umunyamakuru washinze Weakleas Asange ko afunze azira gutangaza amakuru leta ya Amerika idashaka.

Ariko HRW n’abo ikorera bibwira ko tutabamenye?babereyeho gutez’akajagari mw’isi?HRW nayo bidashidikanywaho n’umutwe mpuzamahanga wa UN ushinzwe iterabwoba Ku ma Leta aho baba bagamije gusenya ubutegetsi bakoresheje HRW n’ibyihebe bahora bahagarariye