Inararibonye mu mukino wa filimi akaba n’umunyapolitiki wayoboye Leta ya California mu zunze ubumwe za Amerika (USA), Arnold Shwarzenegger ashinja Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kubeshya ingabo z’igihugu cye, zikisanga mu ntambara muri Ukraine mu buryo bwazitunguye.
Uyu musaza wamamaye nka Commando, yabivugiye muri videwo y’iminota 9 n’amasegonda 16 yasobanuriyemo ubushuti afitanye n’Abarusiya kuva afite imyaka 14 y’amavuko, ubwo yahuraga n’umunyabigwi w’Umurusiya mu mukino wo guterura ibiremereye, Yuri Petrovich Vlasov ubwo yari amaze kuba umuntu wa mbere ku Isi wari umaze guterura ibilo 200.
Shwarzenegger w’imyaka 74 y’amavuko, muri iyi videwo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Putin yabeshye Abarusiya ko ingabo z’igihugu cye zagiye gukura ubutegetsi bw’Abanazi (denazification) muri Ukraine, nyamara yirengagije ko iki gihugu kiyobowe n’Umuyahudi wiciwe ababyeyi n’Abanazi.
Ngo kandi ntiyabeshye abaturage gusa, ahubwo yabeshye n’ingabo, zisanga muri iyi ntambara. Ati: “Leta y’u Burusiya ntiyabeshye gusa abaturage bayo, ahubwo yabeshye n’abasirikare bayo. Bamwe mu basirikare babwiwe ko bagiye kurwanya Abanazi, bamwe babwiwe ko abaturage ba Ukraine bazabakira nk’intwari, bamwe babwiwe ko bagiye mu myitozo. Ntabwo bigeze bamenya ko bagiye mu ntambara. Abandi babwiwe ko bagiye muri Ukraine kurinda ubwoko bw’Abarusiya bubayo.”
Uyu musaza avuga ko ibyo aba basirikare babwiwe byose ari ibinyoma, akabishingira ku kuba bakigera muri Ukraine barakomwe mu nkokora cyane n’ingabo za Ukraine zigerageza kubasubiza inyuma. Ati: “Impamvu ni uko ingabo z’u Burusiya zahuye n’imbaraga zikomeye z’abanya-Ukraine bashaka kurinda imiryango n’igihugu cyabo.”
Shwarzenegger yamenyesheje Abarusiya ko iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye kuri Ukraine, ariko itasize n’u Burusiya kuko ngo ingabo zabwo zikomeje kwicwa ku bwinshi, ibikoresho byazo by’intambara bikaraswa.
Ati: “Ntabwo muri kubwirwa ingaruka z’iyi ntambara ku Burusiya. Mbabajwe no kubamenyesha ko ibihumbi by’ingabo z’u Burusiya byishwe. Bafatiwe mu banya-Ukraine barwanirira igihugu cyabo, mu gihe ubutegetsi bw’u Burusiya burwanirira gufata igihugu. Ibikoresho byinshi by’u Burusiya byarasenywe, cyangwa biratabwa.”
Yashimangiye ko ibyo u Burusiya buri gukora muri Ukraine bitemewe, kandi bidashyigikiwe, ashingiye ku itora riherutse gukorwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye; aho ibihugu 141 byasabye ko iki gihugu gicyura ingabo zacyo, bine byonyine bikagishyigikira.
Abona Putin watangije iyi ntambara tariki ya 24 Werurwe 2022, yayihagarika mu gihe abishakiye. Ati: “Kuri Putin, watangije iyi ntambara, urayiyoboye, ni nawe wayihagarika.”


