img-20220320-wa0026.jpg

SP Uwayezu uyobora Gereza ya Nyarugenge yarezwe mu rukiko azira umunyemari Mudenge

Sangiza iyi nkuru

Umunyemari Mudenge Emmanuel n’abanyamategeko, be bareze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augustin, bamushinja kuba Mudenge afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Mudenge Emmanuel amaze iminsi 16 muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yo kumukatira by’agatetanyo iminsi 30.

Kuwa 04 werurwe 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cy’uko nta mpamvu zihagije zagezweho n’iperereza ry’ubushinjacyaha zatuma Mudenge Emmanuel yongererwa igihe cyo Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza.

Umucamanza yahise ategeka ko Mudenge afungurwa by’agateganyo, akazakurikiranwa adafunze kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Yategetse ko ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa, yibutsa ko uruhande rutishimira icyemezo cy’urukiko rwajurira mu minsi itanu uhereye igihe icyemezo cyasomewe.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Gereza ya Nyarugenge Mudenge Emmanuel afungiyemo ntabwo yashyize mu bikorwa icyemezo cy’umucamanza, ahubwo yakomeje kumufunga.

Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Urukiko-rwategetse-ko-umunyemari-Mudenge-akomeza-gufungwa

Ikirego kirega SP Uwayezu Augustin cyageze mu rukiko ku wa 15 werurwe 2022, urukiko ruhita ruburanisha urwo rubanza ku wa 17 werurwe.

Ubwo urubanza rwatangira kuburanishwa ku wa Kane, rwaburanishijwe n’Umucamanza umwe. Saa tanu z’amanywa ni bwo rwatangiye kubera ko Mudenge yaburanye ari kuri Gereza hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE, na ryo ryamaze isaha irenga ryanze.

Mu cyumba cy’urukiko harimo abanyamategeko ba Mudenge na Mushiki we gusa.

Umucamanza yatangaje ko atangiye kuburanisha Urubanza Mudenge Emmanuel yarezemo umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, SP Uwayezu Augusitin, mu kirego gikomoka ku kuba uyu muyobozi yaranze kurekura Mudenge kandi urukiko rwaramurekuye.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwafashe icyemezo cyo kudahita ruhamagaza uyu muyobozi wa Gereza, rwisunze ingingo z’amategeko.

Umucamanza yavuze ko ingingo ya 144 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “Urukiko rubanza gusuzuma niba ari ngombwa ko Umuyobozi wa Gereza yahamagarwa mu rukiko kuburana cyangwa atahamagarwa”.

Yahaye umwanya Mudenge ngo asobanure impamvu yareze umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, avuga ko yatunguwe na Gereza yanze kumufungura kandi urukiko rwari rwategetse ko arekurwa by’agateganyo, ndetse umucamanza mu cyemezo yafashe ku wa 04 Werurwe yari yategetse ko ahita arekurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Mudenge yabwiye urukiko ko yasohowe mu Gereza bakamukura mu bitabo bya Gereza by’abafungwa, kuko yari yamaze kurekurwa n’urukiko akanahabwa icyemezo kimufungura.

Ngo mu gihe yarimo yitegura gutaha ngo asange umuryango we, kuri gereza hahise haza abakozi ba RIB bamumenyesha ko n’ubwo urukiko rwamurekuye by’agateganyo hari ikindi cyaha RIB imukurikiranyeho cyo kunyereza umutungo.

Ati: “Byarangiye cya cyemezo kimfungura bakinyatse baragica, nsubizwa muri gereza gutyo nta gipapuro na kimwe kimfunga.”

Yunzemo ati: “Kugeza ubu ndyamye muri gereza nta rupapuro na rumwe mfite rumfunga, mfunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Me Bagabo Fastin umwunganira mu mategeko, yabwiye urukiko ko Gereza ya Nyarugenge yanze gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

Yavuze ko ari bwo bwa mbere yabonye “umucamanza arekura umuntu Gereza ikanga kumurekura.”

Me Bagabo yasabye urukiko gutegeka ko Mudenge ahita arekurwa nk’uko umucamanza yari yabitegetse ku wa 04 Werurwe, ashimangira ko abantu bakwiye kubaha ibyemezo by’inkiko niba koko inkiko zigenga.

Me Komezusenge Deogratias na we wunganira Mudenge yabwiye urukiko ko kumurekura nk’uko byemejwe n’urukiko byakwereka abantu bose ubudahangarwa bw’urukiko.

Yavuze ko mu gihe Mudenge urukiko rutamufungura, byaba bivuze ko nta cyizere yazaha ubutabera no mu gihe yaba atangiye kuburana mu mizi, niba urukiko rwamurekura gereza ikanga kumurekura kandi bizwi neza ko ibyemezo by’inkiko biba bigomba kubahirizwa n’inzego zose zerebwa n’ikibazo.

Ubushinjacyaha n’ubwo butarezwe, ariko bwari muri uru rubanza mu cyo umucamnza yise inyungu za rubanda.

Bwo bwavuze ko umucamanza yibeshye kuri Mudenge Emmanuel akamurekura by’agateganyo atari we yari kurekura.

Ni amagambo yahise yamaganirwa kure n’abanyamategeko ba Mudenge, babwira umucamanza ko ubushinjacyaha bubeshye kuko Mudenge Emmanuel urukiko rukimurekura ubushinjacyaha bwahise bujururira icyemezo cy’urukiko.

Me Bagabo yasabye urukiko kumubariza ubushinjacyaha niba koko ibyo buvuga aribyo, nyamara ubujurire bwabwo bwaraburanishijwe ku wa 09 werurwe 2022 kuko butishimiye irekurwa ry’agateganyo rya Mudenge Emmanuel.

Uyu munyamategeko yavuze ko ari agashinyaguro kubona umuntu aburana afunze ubushinjacyaha bukavuga ko yerekuwe n’urukiko, yarangiza uwo bwajururiye akaburanira muri Gereza afunze.

Ati: “Nyakubahwa mucamanza ibyo wabyita ngwiki?”

Nyuma y’impaka zamaze amasaha abiri hagati y’abanyamategeko ba Mudenge n’ubushinjacyaha, umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuwa 21 werurwe 2022 Saa tanu z’amanywa.

Urukiko ruzemeza niba SP Uwayezu Augustin akwiye kuzanwa muri uru rubanza kuko yanze kurekura Mudenge Emmanuel agakomeza kumufunga, cyangwa niba akwiye kuza kubiburana.

Umucamanza yanavuze ko hazafatwa icyemezo niba koko Mudenge Emmanuel akwiye gufungurwa by’agateganyo nk’uko umucamanza wa mbere yari yabitegetse kuwa 04 Werurwe 2022.

img-20220320-wa0028.jpg

img-20220320-wa0026.jpg

img-20220320-wa0029.jpg

img-20220320-wa0025.jpg

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *