Umunyarwanda utwara indege nini, Benimana Joe yasobanuye uko hari igihe yari agiye gukora impanuka, ariko Imana igakinga akaboko.
Mu kiganiro yagiriye kuri RBA, Benimana yasobanuye ko byabaye ubwo yari atwaye indege ya moteri enye, igira ikibazo bita ‘Fuel Contamination’, moteri zayo zihagarara gukora.
Yagize ati: “Ngitangira gutwara indege, twagize icyo bita Fuel Contamination, twari dutwaye indege ya moteri enye. Tumaze nk’iminota 15, moteri imwe iraduhagararana, tugira tuti ‘moteri eshatu zisigaye ziratugezayo, reka dukomeze’, dukora uko dushoboye kose kugira ngo turebe ko yatugezeyo.”
Yakomeje ati: “Ariko tumaze nk’iminota 30, iyindi moteri irahagarara, dusigarana ebyiri gusa, hanyuma dusubira iyo twari tuvuye kuko ari ho hari hafi, tugira Imana izo moteri ebyiri zitugeza hasi ariko mu mwanya tukiri kuri runaway, twerekeza aho indege zihagarara n’iya gatatu iragenda. Ni ukuvuga ko twahagaritse moteri imwe gusa, mbega twari hafi gupfa.”
Benimana yasobanuye ko ubwo moteri ya kabiri yari imaze guhagarara, indege bayimanuye igendera ku butumburuke bwo hasi. Ngo ni bwo buryo abatwara indege bakoresha iyo zigize ikibazo gishobora guteza impanuka.

6 Responses
Umunyarwanda yasobanuye uko indege nini yari atwaye yari igiye gukora impanuka
Inkuru iti, nӒyagatatu iza guhagarara, indege isigarana imwe rukumbi yari igikora, inkuru irakomeza iti tukimara iminota 30 iyindi moteri irahagarara dusigarana ebyiri gusa. Ubwo iyi nkuru nti irimo conttaduction koko, ubwo se hahagaze moteri zingahe usomye uko inkuru yose ivuga

KO numva iyi yari ifite moteur 6,ese ubundi iyi ndege yavaga yerekeza hehe cg ni indege yo mu nzozi kuko ndumva iyi nkuru idasobanutse.

Inkuru ntiyuzuye pe. Byabaye ryari? Byabereye hehe? Ni iyi company? Yari pilote cg copilote?
Kubyongeramo biratuma umuntu atabifata nk’igihuha. Ubu se ntiditekereza ko yaba ari Rwandair niba mutabivuze. Ni byiza gutanga inkuru ishobora kugenzurwa. Ubundi mwari no guca mu mwirondoro wa pilote aho yakoze. Biryohera ubisoma