Repubulika y’u Rwanda iza mu bihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika bitumiza umusaruro mwinshi w’ingano mu Burusiya.
Bigaragara muri raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere n’ubucuruzi, UNCTAD, ryasohoye tariki ya 16 Werurwe 2022.
Iyi raporo isobanura uko ubucuruzi bw’ibituruka mu Burusiya no muri Ukraine ku gipimo kinini nk’ingano buhungabana bitewe n’intambara birimo guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022, n’uburyo bizagira ingaruka ku bihugu byinshi byo muri Afurika bihahirayo.
Iyi raporo igaragaza ko ingano zose (100%) Somalia ihaha mu mahanga, zituruka muri Ukraine ku kigero cya 68% no mu Burusiya kuri 32%, mu gihe Benin zose izikura mu Burusiya.
Misiri ni yo ikurikiraho mu guhahira ingano nyinshi muri ibi bihugu. Ingano ikura mu Burusiya ni 61%, izo ikura muri Ukraine ni 21%.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 8 mu bihugu bya Afurika bihaha ingano nyinshi muri ibi bihugu. Rukurayo iziri ku gipimo cya 63% zirimo izirenga 62% rukura mu Burusiya n’izitagera kuri 1% rukura muri Ukraine.
Ibi bituma u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 mu bihugu bikura ingabo nyinshi mu Burusiya, inyuma ya Benin na Sudani.
U Rwanda kandi bigaragara ko ari igihugu cya kabiri mu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EAC, gikura ingano nyinshi mu Burusiya na Ukraine. Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania iza ku mwanya wa mbere, Uganda ku wa gatatu, u Burundi bugakurikiraho, Kenya ku wa nyuma.




2 Responses
U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bihaha ingano nyinshi mu Burusiya
Hanyuma se ibitava mu burusiya byo birahari da????????!!!!! Polotike weee! Uraka puuu!
U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bihaha ingano nyinshi mu Burusiya
Hanyuma se ibitava mu burusiya byo birahari da????????!!!!! Polotike weee! Uraka puuu!