fojrvl7xiaydojn.jpg

Perezida Kagame na Tshisekedi bari muri Jordan, byitezwe ko bagirana ikiganiro

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi kuri uyu wa 23 Werurwe 2022 bageze mu bwami bwa Jordan.

Ibiro by’abakuru b’ibi bihugu byombi byatangaje ko bakiriwe n’Umwami wa Jordan, Abdullah II bin Al-Husseinz bagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano.

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye muri Jordan kwitabira jnama yahawe izina rya Aqaba Processing Meeting yiga ku bibazo bikibangamiye umuryango.wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Tshisekedi mu cyumweru gishize ubwo yari mu Bubiligi, yatangarije ikinyamakuru Le Soir ko ateganya guhurira na Perezida Kagame muri Jordan, bakaganira ku bufatanye bw’u Rwanda na RDC mu iterambere ry’akarere no gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomoje kuri gahunda yatangiye iwabo yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka kimwe mu bisubizo birambye by’umutekano muke mu karere, agaragaza icyifuzo cy’uko n’ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi byagira uruhare muri iyi gahunda.

Perezida Tshisekedi yavuze ko nyuma yo guhura na Perezida Kagame, muri Mata 2022 azasura Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bakaganira kuri iki kibazo n’ibindi birebana n’ubufatanye mu iterambere.

Soma inkuru irambuye ku biganiro byitezwe hagati y’aba bakuru n’ibihugu https://bwiza.com/?Perezida-Tshisekedi-arateganya-guhura-na-Kagame-na-Ndayishimiye-bidatinze
fojrvl7xiaydojn.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *