Guca imyeyo cyangwa se gukuna ni umuco wakorerwaga abana b’abakobwa bageze mu myaka y’ubwangavu kuva kuri 12 cga 13, bakabikora mu rwego rwo kubategura kugirango bazageze igihe cyo gushaka banezeze abagabo babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
N’ubu hari abakifitemo uyu muco wo guca imyeyo rimwe na rimwe ugasanga bamwe bibuka kubikora ari uko bageze mu rwabo bagasanga abagabo bazi iby’umuco, yamubaza ati kuki utakunnye akabura icyo asubiza, bugacya ajya gushaka umufasha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Usanga benshi bitiranya uku guca imyeyo no kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, hibazwa ibi bibazo bikurikira: Ese iyo umugore yaciye imyeyo ntaba ananyara mu gihe cy’imibonano? Ese ko umugore wanjye ataciye imyeyo buriya namara kuyica nazajya anazana amavangingo, ko ntaciye imyeyo se ubu nzajya nzana amavangingo nimara kurongorwa,…
Aha ho igisubizo ni uko ari ukwibeshya cyane, kuko guca imyeyo ntibivuze ko nukora imibonano mpuzabitsina uzanahita uzana amavangingo, ni ibintu bibiri bitandukanye ariko binashobora kuzuzanya bitewe n’umubiri w’umuntu.
Yego umugore waciye imyeyo aryoshya imibonano mpuzabitsina ariko ntibivuze ko ari nako ahita azana amavangingo, kuko no kunyaza bisaba ubundi buhanga hagati y’abakorana imibonano.
Ikindi kandi ushobora no kuzana ayo mavangingo kandi utaraciye imyeyo, kuko nk’uko bitangajwe haruguru bisaba kuba muzi uko banyaza, pozisiyo nziza ifasha umugore kunyara ndetse no kubifatira akanya mutegurana.
Abagore bose baranyara se?
Mbere na mbere wowe mugabo banza ubwawe wikure mu mutwe ko umugore atanyara. Wemere ko anyara kandi ko niba atanyara azanyara nimumara kubimenyera no kubigerageza inshuro nyinshi kandi wige kunyaza kuko umugore ntapfa kunyara aranyazwa.
Umugore na we agomba kwikuramo atanyara.Iyo utangiye uvuga ko utanyara bishobora gutuma bikugora kunyara, iby’igitsina n’ibintu bikorerwa mu bwonko. Urage rero wigenzura mu mitekerereze kuko uko umuntu yitekereza ni ko aba ari kuko nta mugore utanyara ahubwo ibinyare bazana nibyo bitangana, ashobora kuzana duke wowe ntunatubone n’amaso yawe.
Kunyaza ntabwo byoroshye nko kubivuga mu rurimi.Ni ngombwa kumenya kubikora kugira ngo ushimishanye n’uwo mubikorana,iyo bidashobotse ashobora kujya kubihiga aho akeka ko yabibona, umubano ukaba wakwangirika kubera ubuswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere yo kunyaza mugomba kubanza mukitegura ,mukaganira neza,mugakuraho inzitizi izo ari zo zose zatuma mudakundana cyane ku buryo mwimariranamo.
Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’umwe mu bavuzi gakondo bakorera mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko nta mugore utagira amavangingo ahubwo ko ashobora kuyabura bitewe nuko afunze cyangwa se umugabo we akaba atazi kunyaza, ikindi kandi akavuga ko anafasha abagore n’abakobwa nubwo baba barabyaye, abafasha Gukuna bakagwiza ndetse bakanagira ububobere buhagije.
Ibi nabyo rero usanga hari ababyibazaho, ariko umugore wabyaye ngo arakuna bigakunda, ubutaha tuzabagezaho inkuru y’uburyo wakoresha ukongera kuzana amavangingo mu gihe wayabuze bitewe n’ibinini ufata bya ONAPO uboneza urubyaro cga se ububobere bwawe bukagabanyuka, ukaba utakiryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Hari icyo ushaka gusobanuza twandikire kuri Email: itatheone08@gmail.com cyangwa uduhamagare kuri 0785058200.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


