Ku munsi wa mbere w’akazi, Donald Trump yatangiye gufunga ibitangazamakuru bimubeshyera

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika utaramara iminsi byibura ibiri ku butegetsi yikomye bikomeye itangazamakuru ryo muri Amerika asaba ikigo cy’ubutasi bw’Amerika gukurikirana imikorere y’ibitangazamaku
Ibi perezida Donald Trump yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu kigo cy’ubutasi bw’Amerika (CIA) kuri uyu wa 21 Mutarama 2017 uyu mugabo yagarutse ku mibare yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ibirori bye byitabiriwe n’abantu bake cyane mu gihe Trump we yiboneye abarenga imibare yatangajwe mu bitangazamakuru ku munsi wakurikiye irahira rye
Mu birindiro bya CIA Donald Trump yagize ati ““Twari dufite abantu benshi, ndibaza ko mwabibonye ukuntu ahantu hose hari huzuye, ariko ntangajwe muri iki gitondo no gusoma mu gitangazamakuru kimwe nsanga bagaragaza ko ngo abitabiriye ibirori bari bake cyane, ngaho mumbwire, ubwanjye ubwo navugaga ijambo nagerageje kureba ahantu hose mbona abantu barenda miliyoni nyinshi ariko umunyamakuru yagiye gufotora afotora ahantu hatari hahagaze abantu. Umunyamakuru arangije arandika ngo irahira rya njye ntiryitabiriwe neza”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Trump yakomeje agira ati “ Icyo kinyamakuru cyanditse ngo abantu ibihumbi 250 gusa nibo bitabiriye irahira ryanjye, ok si bibi cyane ariko ni ukubeshya, abantu ibihumbi 250 yanditse avuga ni abanyacyubahiro gusa, abandi benshi bitabiriye ibirori namwe mwarabiboneye ariko umunyamakuru yabatesheje agaciro, ba nyiri igitangazamakuru ubu twamaze kubafata kandi ntahamya ko bazabyishyura igiciro gihanitse”
The Washington post dukesha iyi nkuru ntiyigeze itangaza iki kinyamakuru cyamaze gutabwa muri yombi, icyakora iki kinyamakuru nacyo cyemeza ko abantu bitabiriye irahira rya Trump ntaho bahuriye n’abitabiriye irya Obama muri manda ebyiri zoze yagiye arahirira.

Ifoto igaragaza uko ibirori by'irahira byagiye byitabirwa
Ifoto igaragaza uko ibirori by’irahira byagiye byitabirwa

Bwa mbere muri 2009, irahira rya Obama ryitabiriwe n’abagera kuri miliyoni n’ibihumbi 800 naho ubwa kabiri mu mwaka wa hitabira abagera kuri miliyoni.
Umunyamakuru wakoze iyi nkuru ivuga ku mubare w’abitabiriye irahira rya Trump yashinjwe kubogama aho ngo yagiye mu bantu agashakisha ahatari hari abantu akaba ariho afotora.
Kuva Donald Trump yatangira kwiyamamariza kuyobora Amerika, itangazamakuru ry’iganjemo irishyigikiye ishyaka ry’Abademokarate ryagiye rishinjwa kumubeshyera ibintu bitandukanye rigamije kumusebya kugirango atabona amajwi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *