Umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, hamwe na Leta y’u Rwanda kuva muri Nyakanga 2021 byohereje abasirikare mu butumwa bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu wari umaze igihe kinini uhungabanya umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ingabo za SADC ziri muri ubu butumwa bwahawe izina rya SAMIM zikabakaba 2000, zirimo hafi 1500 za Afurika y’Epfo, 296 za Botswana, iza Tanzania n’iza Namibia.
Muri Mozambique kandi hariyo ingabo 8 za Angola muri 20 yari byaremejwe ko izoherezayo, 2 za Malawi, 1 ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’indi 1 ya Zimbabwe. Izi zose uko ari 12 zagiye muri ubu butumwa nk’impuguke mu by’umutekano.
U Rwanda rwabanje kohereza ingabo 1000 muri Mozambique muri Nyakanga 2021, ubu rufiteyo abasirikare babarirwa mu 2000 n’abapolisi babarirwa muri 500.
Izi ngabo kuva zagera muri Cabo Delgado, zashoboye kwirukana abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro uzwi nka Al Shabaab cyangwa Ansar al-Sunna mu birindiro bari barashinze.
Gusa ikinyamakuru The East African dukesha aya makuru kivuga ko aba barwanyi bashinze ibindi birindiro mu turere twa Nangade na Macomia duherereyemo ingabo za Tanzania.
SADC igizwe n’ibihugu 16, ari byo: Angola, Botswana, Comores, RDC, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

2 Responses
Ibihugu 3 bya SADC bifite abasirikare 4 muri Mozambique
Gutabara umuturanyi ni umuco mwiza w’abanyafurika. Urwanda rwatabaye Mozambique n’ubwo rudaturanye nayo. Ni ikintu cyo gushimwa n’ubwo turi benshi babyibazaho. Ibihugu bya SADC byo bifite inzitizi zerekeranye cyane n’imitegekere yabyo. Bifite inteko zishinga amategeko zikomeye zigomba kwemeza imikorere nk’iyo kwohereza abasirikari hanze y’igihugu. Bibera ingorane abaperezida b’ibyo bihugu.