Videwo igaragaza umukinnyi wa APR FC, Mugisha Bonheur atera umutego (tackle) umukinnyi wa Mukura Victory Sports n’umutoza Tony Hernandez yasakaye muri Espagne.
Yafashwe tariki ya 14 Werurwe 2022 ubwo APR FC yanganyaga na Mukura VS igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Muri uyu mukino wagaragayemo uguhatana gukomeye ku mpande zombi zashakaga amanota atatu, Mugisha wahimbwe izina rya Casemiro yaje gutera ‘tackle’ umukinnyi wa Mukura wasatiraga aciye ku ruhande rw’ibumoso hafi y’umurongo ikibuga gitangiriraho, agwa hasi.
Umutoza Hernandez wari hafi gato y’uyu murongo, yaje gufatwa n’iyi tackle ya Casemiro, na we agwa hasi. Bigaragara ko ako kanya byamubabaje, ku buryo yashatse gutera uyu mukinnyi icupa ry’amazi ariko bagenzi be baramubuza.
Uyu mutoza yabajijwe n’ikinyamakuru cya siporo Marça gikomeye muri Espagne uko byagenze n’uko yakiriye iki gikorwa kidasanzwe yakorewe n’umukinnyi, maze agira ati: “Kuva mbere y’umukino, baradushakaga, bateguye urugamba. Umukinnyi wanjye mwiza namugeneye gukina mu gice cya kabiri, kubera ko yari avuye mu mvune y’ivi.”
Hernandez avuga ko yinjije umukinnyi we mu kibuga muri iki gice, ariko hashize iminota 5 Casemiro ashaka kumuvuna, na we nk’umutoza abigenderamo. Ati: “Ubwo yabonaga ko ari njye ukurikiyeho, nanjye yaramfashe. Natekereje kumutera icupa, ariko narabiretse. Sinashakaga ko hari uwabona ndwana.”
Ni ubwa kabiri Mukura VS yari ihagaritse umuvuduko wa APR FC ishaka igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, kuko ni yo yahagaritse umuhigo wo kumara imikino myinshi idatsindwa muri Gashyantare 2022, ubwo yayitsindaga igitego kimwe ku busa.



2 Responses
Umutoza wa Mukura VS yasobanuriye iwabo muri Espagne uko Casemiro wa APR FC yamutuye hasi
Apr ikoresha igitugu nka panthère noire yo mu gihe cya habyara ariko ntacyo bivuze kuko iyo ogiye mu marishanwa hanze ntirenga mutaru ninko gu copeza umuswa mu kizamini kidakoperwa azinyarira
Umutoza wa Mukura VS yasobanuriye iwabo muri Espagne uko Casemiro wa APR FC yamutuye hasi
Apr ikoresha igitugu nka panthère noire yo mu gihe cya habyara ariko ntacyo bivuze kuko iyo ogiye mu marishanwa hanze ntirenga mutaru ninko gu copeza umuswa mu kizamini kidakoperwa azinyarira