Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ateganya gusaba ubutabera kwinjira mu kibazo cy’inkwano, kuko abona uburyo zisigaye zisabwa zikanatangwamo ntaho butandukaniye n’icyaha cy’icuruza ry’abantu (human trafficking).
Immaculée yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, cyerekeye ku nkwano z’iki gihe. Abajijwe uko we azibona, yavuze ko abona ko ababyeyi bagize abakobwa ibicuruzwa nk’ibyo ku isoko cyangwa amasambu, aho bagenda bamanuza ibiciro.
Gusa ngo ari we, ntabwo yakwihanganira kubabaza ikibazo kigira giti: “None, iyo mugurisha isambu cyangwa itungo cyangwa ibindi byo mubigenza gute? Ntimunegoshiyetinga (negotiating) ku muntu, ese kwanza uwo mukobwa koko akwiye miliyoni eshatu? Uwabaha miliyari eshatu we, yaba ageze ku gaciro k’uwo mwana? Numva rero byabaye ibintu bimeze nko gucuruza.”
Ku bw’ibyo, Immaculée yavuze ko afite umugambi kandi ngo arakomeje, wo kurega Minisiteri ifite mu nshingano gukumira ibyaha birimo icyaha icuruzwa ry’abantu, kuko ngo yananiwe gukora inshingano. Ati: “Bararebera human trafficking kandi amategeko yacu arayihana. […] Kandi muragira ngo ndiganirira kandi ndi serious. Muzaba mureba si kera.”
Mu mwiherero w’abakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 nabwo Immaculée yari aherutse kubasobanurira ko atemera ubu buryo bw’inkwano. Yemeza ko inkwano yamaze gutakaza umwimerere wayo, aho hatangwaga inka aho kuba amafaranga.
Soma iyi inkuru hano https://bwiza.com/?Immaculee-yasobanuye-ko-atemera-inkwano
Abona ko niba umukobwa n’umuhungu bakundanye, ababyeyi babo bakwiye kubashyigikira, bakabarinda gushinga urugo bari mu madeni azabagora kwishyura, aterwa n’amafaranga y’inkwano arenze ubushobozi bwabo.

18 Responses
Immaculée arateganya kwitabaza ubutabera kubera ikibazo cy’inkwano
Mama ndabashyigikiye rwose ibyo muvuga rwose ni ukuri

igitecyerezo cyuy’umubyeyi (Ingabire M Immaculée) ndagishyigicyiye cyaneeeee.uzi gufata inguzanyo muri bank kugirango ubone inkwano,abageni kuzishyura iryo deni bikazabananira!?

ibyuvuze nukuri mubyeyi wacu dukunda cyane kuko usanga aho gukwa inka baca amafaranga hoshye itungo bagurishije ibyo sibyiza kuko nanurwibutso uba usize iwanyu bazajya bakwibukiraho

Mwaba mukoze cyane kuko rwose bajye bakwa inka amafaranga ntabwo aba ajyanye numuco nyarwanda

Umuco wo gukwa wagombye guhindukà kuko udashyigikiye uburinganire dukunze kuvuga. Inkwano niyo ituma uburinganire butagerwaho mu muryango kuko ibangamira igitsina gabo bagombà kwirya bakimara ngo barashaka inkwano yo guha imiryango w’umukobwa. Inkwano zubu zituma umugabo yumva ko yaguze umugore aho kumva ko bakundanye bityo bigatuma umugabo ahohiterà umugore nyuma bikavamo amakimbirane asenya urugo. Nshyigikiye ko mu mihango yo gukwa imiryango yombi yajya ishaka ibyo gushyigikirà urugo rushya aho gusaba uruhande rumwe rw’uwabyaye umuhungu inkwano.

Umuco w’inkwano ukwiye guhindukà kuko udashyigikiye uburinganire mu muryango. Inkwano Ituma Ingo zishingwa mu zishingiye ku ihihotera. Usangà igitsina gabo gisabwa inkwano cyonyine ibi bigatuma mu muryango batareshya usangà umugàbo avuga ko yàguze umugore. Ibi nibyo buyers amakimbirane mu muryango umugabo ashaka guhohotera umugore. Mbonà inkwano yavaho cg igahindura isura imiryango yombi ukajya igurà ikaremera urugo rushya babaterà inkunga. Ministeri y’umuryango n’uburinganire yite kuri iki kibazo cy’inkwano abagiye kurushinga bakarushinga ntawe uryamiye undi, nta karengane karimo

ariko urwanda rufite inyangamugayo zidatinya kuvuga ukulipe!! wamubyeyiwe urakoze uvuze kubya tunaniye kd bituvuna uziko kwasobukwe bakwaka inkwano ukalinda kwaka keredi nyamala mwaterwa nubukene kubelako ucyishyula amadeni bakaba abambele mukuvugako umwanawabo yashatse imbwa.

Nibyo cyane.uvuze ukuri n’intumwa ya rubanda

Ndagushyigikiye cyane ,kuko gukwa sukugurisha umukobwa ahubwo nishimwe ry,ababyeyi,ikindi nibaza mutandukanye wajya kwa sobukwe bakagusubiza kariya kayabo uba watanze?Tekereza ktguza Bank amafrnga yo gukwa ntanzu ufite? nagahinda!