Abaturage b’i Gitwe aho Urayeneza Gerard yashinze kaminuza n’ibitaro, bakoze ibirori ubwo urukiko rwari rumaze kumuhanaguraho ibyaha bibiri bya jenoside yari yarahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Urayeneza yatawe muri yombi muri Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira tariki ya 25 Werurwe 2021, rumaze kumuhamya ibyaha birimo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.
Yajuriye ahakana ibi byaha nk’uko yabigenje kuva yatangira kuburana, urukiko rukuru rwaburanishije ubujurire bwe kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 rumuhanaguraho ibi byaha, rumugira umwere ndetse runategeka ko ahita afungurwa.
Inkuru yo kugirwa umwere kwe https://bwiza.com/?Urayeneza-Gerard-yagizwe-umwere
Ubwo iyi nkuru nziza kuri Urayeneza yari imaze kumenyekana, abaturage b’i Gitwe baturanye n’iyi kaminuza n’ibitaro (bamwe bavuga ko yabagiriye neza) bagaragaye ku mu muhanda waho ku bwinshi, harimo abafite ingoma, bakora ibirori.
Ibi birori byaranzwe n’indirimbo zirimo igira iti: “Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka, ni Imana yumva amasengesho” yumvikanisha uburyo bifuje ko Urayeneza yafungurwa n’indi igira iti: “Intsinzi bana b’u Rwanda” yumvikanisha ko intsinzi ya Urayeneza ari iyabo. Byose babikoraga babyina, babifashijwemo n’umukaraza.
Urayeneza agizwe umwere nyuma y’aho abatangabuhamya bamushinjaga mu rukiko rwisumbuye, mu bujurire bisubiyeho bagasobanurira abacamanza uburyo bamubeshyeraga, babitewe n’uwabashukishije ibiryo, inzoga n’amafaranga.

2 Responses
Abaturage b’i Gitwe bakoze ibirori ubwo Urayeneza yari amaze kugirwa umwere
Ibi bintu by’ abanyarwanda kubeshyera abandi bitewe n’ amashyari Ni inzangano leta y’ u Rwanda ikwiye kubishyiraho iherezo hashyirwaho ibihano bikarishye kubabikora,kuko bidindiza iterambere ry’ umuntu ku giti cye ndetse Ni igihugu muri Rusange. Kuko ubu kaminuza ya Gitwe yakomye mu nkokora kdi yigishaga abana b’ abanyarwanda itanga akazi birumvikana ko twasubiye,inyuma,rero bitabayeho ko ibi bintu bihagarikwa harimo abatinya kuba abafatanyabikorwa ba let’s bitewe nuko ababayebo bahura Ni ingaruka mbi cyane.murakoze