Urukiko rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye wari umaze imyaka ibiri afunzwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste nyiri kampani y’ubwubatsi yitwa ECOAT Ltd hamwe n’abandi bane bareganwaga, nyuma y’imyaka hafi ibiri bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, aho bari bakurikiranweho kunyereza amafaranga ya Leta miliyoni 239.

Uwemeye yatawe muri yombi muri Mata 2020, akurikiranweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga binyuze mu isoko ryo gusana umuhanda wa Muhanga-Karongi ry’amafaranga 2.857.874.829 iyi kampani yari yarahawe mu 2015 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA.

Ubuhamya bwatanzwe n’uwari umukozi wa ECOAT Ltd wirukanywe muri iyi kampani, bwashinjaga Uwemeye kunyereza aya mafaranga, afatanyije na Mushimiyimana Vincent de Paul wari umukozi wa kampani, Ntabyera Joseph wari umukozi wa kampani CAVICON Ltd yari ishinzwe kugenzura uburyo umuhanda usanwamo, Masarabwe Réné wari umukozi wa RTDA na Nsengiyumva Moïse wari uhagarariye ikigega cya Leta cyishyuye aya mafaranga, RMF.

Ubushinjacyaha bushingiye kuri ubu buhamya, bwabwiye urukiko ko hari amafaranga yakuwe muri RMF yishyurwa ECOAT Ltd ku mirimo itarakozwe, indi mirimo yishyurirwa inshuro ebyiri, igiteranyo cy’amafaranga yishyujwe muri ubu buryo kiba 236.110.059. Bwasabiye igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1.195.550.029.

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro urukiko rwasomye tariki ya 31 Werurwe 2022 Bwiza.com ifitiye kopi, umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo yemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwemeye na bagenzi be ari abere.

Urukiko kandi rwategetse ko Uwemeye na bagenzi be basubizwa imitungo yabo yari yarafatiriwe. Umwanzuro ugira uti: “Rwemeje ko ifatirwa ryakorewe ku mitungo yose y’abaregwa, iyimukanwa n’itimukanwa rikuweho, igasubizwa ba nyirayo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *