Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Werurwe 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye urwego rw’umutekano, politiki n’ubutabera.
Harimo:
Urunturuntu hagati ya FARDC na RDF
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC zibinyujije mu Muvugizi wazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 28 Werurwe zashinje iz’u Rwanda, RDF, gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 mu bitero wazigabyeho muri Teritwari ya Rutshuru.
Uyu Muvugizi, Brig. Gen. Sylvain Ekenge, yatangaje ko FARDC yafatiye mu mirwano yayo na M23 abasirikare babiri yemezaga ko ari aba RDF ariko aza kunyomozwa na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François mu itangazo yasohoye mu izina rya guverinoma y’u Rwanda, wahishuye ko amazina yabo yumvikanye mu nama yahurije i Kigali ubutasi bw’ibihugu byombi muri Gashyantare.
Nyuma y’iki kirego, ibihugu byombi byagiranye ibiganiro bya dipolomasi bigamije gucubya uyu mwuka mubi, aho Ambasaderi Vincent Karega w’u Rwanda yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC.
Ifungurwa rya Urayeneza Gérard
Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga tariki ya 31 Werurwe 2022 rwagize umwere Urayeneza Gérard washinze kaminuza n’ibitaro bya Gitwe, wari warahamijwe ibyaha bibiri bya jenoside n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rutegeka ko ahita afungurwa.
Yari yaratawe muri yombi muri Kamena 2020 akurikiranweho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside. Urukiko rwisumbuye rwarabimuhamije, rumukatira igifungo cya burundu.
Urayeneza utarigeze yemera ibi byaha kuva yagera mu rukiko ku nshuro ya mbere, yajuriye asaba kugirwa umwere, agakurirwaho iki gihano, abishingiye ku batangabuhamya b’Ubushinjacyaha bari bivuguruje, bemeza ko bamubeshyeraga ko yakoze ibi byaha, kandi atari ukuri, ahubwo bari bashutswe n’uwigeze gukora muri Kaminuza ya Gitwe bagiranye amakimbirane.
Kwirukanwa kwa Robert Mukombozi wa RNC muri Uganda
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba ku wa 2 Mata yatangaje ko Robert Mukombozi yise umuntu wa Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yirukanwe ku butaka bw’igihugu cyabo.
Mukombozi wabaye umunyamakuru mu Rwanda, akaba yari ashinzwe gushaka abanyamuryango bashya b’ihuriro RNC, yirukanwe nyuma y’iminsi yari ishize Gen. Kainerugaba yihanangiriza Kayumba, amubwira ko atazigera yemererwa gutegurira umugambi mubi ku butaka bwa Uganda.
Amakuru avuga ko Mukombozi wasubijwe muri Australia, yakoranaga n’urwego rwa Uganda rw’ubutasi, CMI, aho rwataga muri yombi Abanyarwanda banze kwinjira muri RNC. Uru rwego ruherutse guhindurirwa umuyobozi mukuru, ni rwo rwamufashe, ruramwirukana nk’uko Gen. Kainerugaba yabivuze.
RDC yinjiye muri EAC, byemezwa ko Perezida Ndayishimiye azayobora
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, tariki ya 29 Werurwe 2022 binjije Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri uyu muryango, iba igihugu cya 7 kiwugize.
Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’imyaka 3 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi abisabye Paul Kagame wari uyoboye uyu muryango, ubwo yamusuraga i Kigali, cyabanje kwigwaho n’inzego zose z’uyu muryango zibifite mu nshingano.
Muri iyi nama hanemerejwemo kandi ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ari we muyobozi utahiwe w’uyu muryango, akazasimbura Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ubura amezi make, akava ku butegetsi.
Umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yasabwe ibisobanuro ku ifungwa ry’uwarangije igihano
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasabye ibisobanuro umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge ifungiwemo umunyemari Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere, SP Uwayezu Augustin, ku buryo afunzwe kandi yararangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe ubwo yahamwaga ibyaha bya jenoside.
Umunyamategeko wunganira ufunzwe yasobanuriye urukiko ko Majyambere yatawe muri yombi mu 1995, ajyanwa muri gereza mu 1997, akatirwa n’urukiko rwa Nyanza igifungo cy’imyaka 25 mu 2014 cyatangiye kubarwa guhera ubwa mbere yafunzwe, tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bwa gereza ya Rwamagana yari afungiwemo bumuha urupapuro rwemeza ko afunguwe, arataha.
Majyambere yavuze ko yongeye gutabwa muri yombi n’abantu atazi muri Gashyantare 2022, bamujyana muri gereza ya Nyarugenge aho afungiwe kugeza ubu kandi ngo yararangije igihano, bityo akemeza ko afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Ni yo mpamvu urukiko rwatumije SP uwayezu kugira ngo kuri uyu wa 4 Mata azajye gusobanura uko afungiye muri gereza ayoboye.



2 Responses
Urunturuntu hagati ya FARDC na RDF n’iyirukanwa rya Mukombozi wa RNC mu nkuru z’icyumweru
Nkunda ukuntu abanyarwanda bazi kwita! Bazi kugenura! Hari uwise umwana we “Habanabakize”. Undi ati “Ngirente”, undi ati “Habitegeko”! Ari Ngirente cyanga Habitegeko bivuze ko ibyo ukora uba ubitegetswe ariko atari ibyo wemera. Ngo “amategeko aruta amabuye kuremera! Ngirente? Habitegeko!
Urunturuntu hagati ya FARDC na RDF n’iyirukanwa rya Mukombozi wa RNC mu nkuru z’icyumweru
Nkunda ukuntu abanyarwanda bazi kwita! Bazi kugenura! Hari uwise umwana we “Habanabakize”. Undi ati “Ngirente”, undi ati “Habitegeko”! Ari Ngirente cyanga Habitegeko bivuze ko ibyo ukora uba ubitegetswe ariko atari ibyo wemera. Ngo “amategeko aruta amabuye kuremera! Ngirente? Habitegeko!