Umuvugizi wa guverinoma ntiyishimiye indishyi zagenewe abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko atishimiye indishyi urukiko rw’ubujurire rwageneye abagizweho ingaruka n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye mu mwaka w’2018 n’2019.

Kuri uyu wa 4 Mata 2022 ni bwo urukiko rw’ubujurire rwakatiye Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’ihuriro MRCD rishamikiyeho umutwe wa FLN, abari abavugizi: Nsabimana Callixte na Nsengiyumva Herman, abari mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe n’abari abarwanyi bawo; bose hamwe uko ari 21.

Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 yari yaranakatiwe n’urukiko rukuru muri Nzeri 2021, Nsabimana akatirwa imyaka 15, Nsengimana akatirwa imyaka 7. Muri rusange, igifungo bose bakatiwe kiri hagati y’imyaka 25 n’3.

Nyuma y’isuzuma n’ubusesenguzi ku ndishyi urukiko rukuru rwageneye abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ndetse n’ubujurire kuri iyi ngingo, urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko abatarazigenewe bagomba kuzihabwa, abagomba kuzongererwa n’abo zitagomba kongerwa cyangwa ngo zigabanywe.

Mu batari baragenewe indishyi urukiko rwategetse ko bagomba kuzihabwa, harimo uwitwa Nyiraminani Daniel na Mugisha Gashumba Yves bahgenewe Frw miliyoni 2 buri wese, Bwimba Vianney wagenewe Frw miliyoni 1.5 na Ntibaziranye Samuel wagenewe Frw miliyoni 1.

Alpha Express itwara abagenzi yagenewe indishyi ya Frw miliyoni 80.1 kubera imodoka yayo yatwikiwe n’abarwanyi ba MRCD-FLN muri Pariki ya Nyungwe, zikaba ari nazo yari yaragenewe n’urukiko rukuru. Naho Omega Express yo yagenewe Frw miliyoni 164.2 kubera imodoka zayo ebyiri zatwitswe, ikaba ari yo yari yaragenewe n’urukiko rukuru.

Me Ndutiye Youssuf watwikiwe imodoka muri Nyungwe yari yaragenewe indishyi ya Frw miliyoni 7, ariko urukiko rw’ubujurire rwasanze akwiye Frw miliyoni 14.7. Uwitwa Kayitesi Alice wasabaga Frw miliyoni 50 yagumishirijweho indishyi ya Frw miliyoni 2, uwari Gitifu w’umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru na we watwikiwe imodoka akanaraswa, yagenewe indishyi ya Frw miliyoni 27.4 mu gihe yasabaga Frw miliyoni 30.

Uwitwa Mukashyaka Josephine wiciwe umugabo mu gitero cya MRCD-FLN babyaranye abana babiri, yagenewe indishyi ya Frw miliyoni 10, undi witwa Ingabire Marie Chantal na we wiciwe umugabo na we agenerwa Frw miliyoni 10, uwitwa Havugimana Jean Marie Vianney watwikiwe moto yagenewe indishyi ya Frw ibihumbi 600, naho Karerangabo wakomerekejwe agenerwa Frw miliyoni 1 na Frw miliyoni 1 y’igihembo cya avoka n’ikurikiranarubanza.

Rugerinyange Dominique na Ntabareshya Dative baburiye umwana wabo mu gitero (yarishwe) basabaga indishyi ya Frw miliyoni 17 ariko urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko bagomba guhabwa Frw miliyoni 10.

Umuvugizi wa guverinoma nyuma yo kumva indishyi zagenewe abagizweho ingaruka n’ibi bitero, kuri uyu wa 5 Mata 2022 yatangaje ko ashyigikiye abagizweho ingaruka n’ibi bitero bitewe n’ibihe bikomeye banyuzemo ariko agaragaza ko atishimiye iyi ndishyi.

Yagize ati: “Uyu munsi umutima wacu uri kumwe n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Paul Rusesabaginam kuko hejuru y’akababaro n’ihungabana babana na byo, haniyongereyeho igihe kitoroshye cy’ibyumweru byinshi by’ubujurire, nibura ntibanabonye indishyi bifuzaga.”

Urubanza ku rwego rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 17 Mutarama 2022, rupfundikirwa ku ya 21 Gashyantare 2022. Rwari rumaze iminsi 45 rwandikwa bitewe n’ubwinshi bw’abaregwa n’abaregeraga indishyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umuvugizi wa guverinoma ntiyishimiye indishyi zagenewe abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN
    Ngewe umuvugizi wa Guverinoma ndemeranya nawe 100% kuku indishyi zakabaye zishyirwa mu kigega cya rete kuko ibyaha ababagabo baregwa nuruhurirane rwibyaha birimo nibyo bakoze muntambara ya 1994 ikindi intambara nintambara irangiza kandi yangiza byishi igahombya abantu beshi numvaka izindishyi zagashyizwe mu kigega cya reta zigakora ibikorwa rusange.

  2. Umuvugizi wa guverinoma ntiyishimiye indishyi zagenewe abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN
    Ngewe umuvugizi wa Guverinoma ndemeranya nawe 100% kuku indishyi zakabaye zishyirwa mu kigega cya rete kuko ibyaha ababagabo baregwa nuruhurirane rwibyaha birimo nibyo bakoze muntambara ya 1994 ikindi intambara nintambara irangiza kandi yangiza byishi igahombya abantu beshi numvaka izindishyi zagashyizwe mu kigega cya reta zigakora ibikorwa rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *