Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Sophie Wilmès, yongeye kunenga urubanza rwaciriwe ‘umwenegihugu wabo’ Paul Rusesabagina wari ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 4 Mata 2022 rwashimangiye igihano Rusesabagina yari yarakatiwe n’urukiko rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021 cyo gufungwa imyaka 25, rumaze kumuhamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Ubwo urukiko rukuru rwakatiraga Rusesabagina iki gihano mu mwaka ushize, Minisitiri Wilmès yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’igihe u Bubiligi bugaragaza impungenge kuri uru rubanza, umwenegihugu wabo atahawe ubutabera buboneye.

Yagize ati: “Nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bugaragaza impungenge kuri iki kibazo, Rusesabagina ntabwo yigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa.”

Nyuma y’iri tangazo, guverinoma y’u Rwanda yasubitse ikiganiro Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagombaga kugirana na Wilmès mu rwego rwo kugaragaza ko rutaryishimiye.

Ariko mu Kwakira 2021, aba ba Minisitiri barahuye, bagirana ibiganiro birebana n’umubano w’ibihugu byombi. Minisitiri Wilmès yabwiye itangazamakuru ko mu byo yemeranyije na Dr Biruta harimo ko batazirengagiza ingingo zirimo izijyanye na Rusesabagina.

Nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Mata 2022 urukiko rw’ubujurire rugumishijeho igihano Rusesabagina yakatiwe, Minisitiri Wilmès yongeye kunenga imikirize y’urubanza, abishingiye ku burenganzira bwo kunganirwa avuga butubahirijwe, anizeza uyu mwenegihugu wabo ubufasha, binyuze mu biganiro.

Minisitiri Wilmès yagize ati: “Ubujurire bwa Rusesabagina-nk’uko nabivuze mbere: nshingiye ku buryo urubanza rwagenze, birababaje cyane ko uburenganzira bwo kunganirwa butigeze bwubahirizwa. U Bubiligi buzakomeza bumuhe ubufasha bwa ‘consul’ (muri serivisi za ambasade) kandi burifuza gukomeza ibiganiro n’u Rwanda.”

Rusesabagina yatangarije mu iburanisha ryabereye mu rukiko rukuru muri Werurwe 2021 ko atazongera kuryitabira kubera ko ngo nta butabera buboneye yari yiteze. Kuva ubwo, yaba we cyangwa umunyamategeko wamwunganiraga ntabwo bongeye kugaragara mu rukiko. Urukiko rwanzuye ko iburanisha rikomeza adahari, rubishingiye ku kuba rwaramumenyesheje mu buryo bwubahirije amategeko ko agomba kuryitabira ariko ntiyitabire.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha
    Mwamujyanye mukaduha amafaranga

  2. Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha
    Mwamujyanye mukaduha amafaranga

  3. Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha
    Uwo mukoloni ni ateshwe ate.
    Uretse n’urwango afitiye u Rwanda ariko yibitseho n’ubujiji kamere; aho ntiyibwira ko u Rwanda rukiyobowe na Jean Paul Harroy!!

  4. Minisitiri Wilmès w’u Bubiligi yongeye kunenga urubanza rwaciriwe Rusesabagina, yiyemeza kumufasha
    Uwo mukoloni ni ateshwe ate.
    Uretse n’urwango afitiye u Rwanda ariko yibitseho n’ubujiji kamere; aho ntiyibwira ko u Rwanda rukiyobowe na Jean Paul Harroy!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *