Abagore 46 n’umugabo umwe bo mu miryango itishoboye bafite abana basanzwe bafashwa n’umushinga RW0393 Butambamo muri ADEPR-Paruwasi ya Gashonga mu karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yo kwigishwa ubudozi hagamijwe kubavana ku ngoyi y’ubukene bukabije barimo, ababigishije bakwiye no kubafasha bafasha kubona imashini zidoda n’aho gukorera kugira ngo batava aho bibagirwa ibyo bigishijwe ababigishije bakaba nk’abakoreye ubusa, cyane cyane ko bize bakuze, kuko kugeza ubu kuva barangiza kwiga bicaye aho batabyaza umusaruro ibyo bize.
Baganira na Bwiza.com, bagaragaje gushimira byimazeyo ababigishije, nyuma yo gushishoza bakabona ko gufasha umwana umwe gusa mu muryango nubwo wamuha ibyo akeneye byose, cyangwa guha ababyeyi babo amatungo,amasabune n’ibindi by’umunsi umwe cyangwa bahita bagurisha ntacyo bibungura cyane mu kwiteza imbere, bagahitamo guha aba babyeyi ubumenyi ngo ikivuyemo gifashe umuryango wose,ariko ko nanone kubaha ubumenyi badahita bakoresha kuko nta bikoresho bibyaza umusaruro ubwo bumenyi baba babateganirije kandi bazi ko bigisha abatishoboye, basanga hari icy’ingenzi ababigisha baba bibagiwe.
Mukamugema Léonille w’imyaka 37, ufite abana 4 barimo umwe ufashwa n’uyu muryango uterwa inkunga na Compassion international, ati: “Kuba nigishijwe uyu mwuga nkiri muto yari amahirwe akomeye. Nshimira cyane abaduhaye ubu bumenyi nitezeho kunkura mu kutagira agasambu nkaba nakagura nkanubakira umuryango wanjye kuko tuba mu kazu gato. Ariko se nabigeraho nte igihe n’ubundi nta bushobozi mfite bwo kubona imashini ngo ndode ntangire ngire icyo ninjiza?’’
Avuga ko ababazwa no guhinga imirima y’abandi ibyo bita’Nyiragabura’aho umuntu ahinga isambu y’undi bakagabana imyaka yeze kuko bivuna cyane kurushaho, aho n’ifumbire aba ayishakira kandi atoroye, ubu bumenyi aramutse abonye ibikoresho byo kubushyira mu bikorwa ngo bwamukura muri ubu buzima akagura isambuye bwite.
Ati: “Barakoze kutwigisha ariko turanabasaba kudufasha kubona ibikoresho, kuko amafaranga 130.000 imashini idoda igura tudashobora kuyabona,kandi aho dukorera harahari n’ibyo tudoda byaboneka, cyane cyane ko ino hari abanyeshuri benshi twadodera, n’iyo haboneka abafatanyabikorwa bazidukopa tugafashwa no gukodesha aho dukorera heza tugakora twishyura, kuko nshobora gukorera nibura 4.000 ku munsi,ayo ntiyaburamo ayishyura buhoro buhoro iyo mashini ,asigaye agatunga urugo,umuryango wose nkawugobotora kuri iyi ngoyi y’ubu bukene.’’
Mukahirwa Esther w’imyaka 47 na we wigishijwe, avuga ko umugabo yamusiganye abana 7 bato,akabarera,3 muri bo bakaba bararangije ayisumbuye,2 bakiyarimo,abandi 2 biga abanza, akaba yarabarihiye akoresheje ubuhinzi n’imbaraga z’abagiraneza, ariko ko uko agenda akura yumva imbaraga zigabanuka,kwiga umwuga kikaba ari igisubizo kuri we cy’ubuzima bw’ejo igihe yaba afashijwe kubyaza umusaruro ubu bumenyi.
Ati: “Ikibazo dufite gikomeye cyane ni uko batwigisha, tukabura ibikoresho ngo tubyaze umusaruro ubwo bumenyi kubera ubukene na bo bazi ko turimo. Twumva nubwo hakwigishwa bake ariko abatwigisha bakaduha nubwo bufasha, byadufasha kurushaho, kuruta kwigisha benshi bitari bugire icyo bimarira,kuko hari n’abarangije mbere yacu, bize ubudozi,ububoshyi n’indi myuga itanduanye, bicaye batangiye ahubwo kwibagirwa ibyo bize. Icyo na cyo bakirebeho rwose baduhe ubumenyi banaduha uburyo bwo kubukoresha.
Nk’ubu turangije twishyize hamwe mu itsinda, aho buri wese atanga amafaranga 200 buri cyumweru. Tumaze kwibonera ayagura imashini 1 ariko ntitwayikoresha twese. Ubuyobozi bw’Akarere nibudufashe buri wese abone imashini ye, dushake aho dukorera, ubuhamya tuzatanga twarahinduriwe ubuzima n’ibyo dukora buzaruta kure kuvuga ngo narigishijwe gusa ntacyo mbibyaza,ahubwo ibyo n’uwo wabibwira yaguseka cyane.’’
Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Nzahaha wari wahagarariye umurenge mu guha izi mpamyabumenyi abarangije iyi myuga, Imani Jonathan, na we asanga kwigisha hakwiye kwiyongeraho no gufasha uwigishijwe kubyaza umusaruro ubumenyi yahawe,cyane cyane nk’aba basanzwe bakennye cyane, hakiyongeraho kuba bakuze, badafashijwe vuba bibagirwa ibyo bize uwabigishije agasa n’ukoreye ubusa.
Ati: “Ni ikibazo byo kandi si aba bonyine hari n’abarangije mbere batari kugira icyo babimaza n’ubundi intego yo gukura umuryango wose mu bukene ntigerweho. Turashimira cyane abagize iki gitekerezo cyiza cyo kubaha ubumenyi ariko n’icyifuzo cyabo gifite ishingiro. Ubumenyi ni byo baba babubonye ariko ubukene bw’imiryango bugatuma ntacyo ubwo bumenyi bubamarira kigaragara bikaba byaca intege n’abari inyuma yabo. Twumva haterwa n’intambwe y’uko utanze ubufasha nk’ubu bw’ubumenyi yanafasha uwo yigishije kubyaza umusaruro ubwo bumenyi igihe byaba bishoboka.
Ariko natwe ku rwego rw’umurenge turakora raporo ijya ku karere ibi byifuzo byose tubishyiremo, byaba kubiganiraho n’aba babigishije cyangwa gukomanga ahandi,twizera ko hari umusaruro bizatanga,kuko umuhigo wo kuvuga ngo abangana gutya barize, ariko ntacyo bakora ngo biteze imbere kandi intego kwari ukuvanwa mu ibereho mibi barimo, ntiwaba ari umuhigo nyawo.’’
Umushumba wa ADEPR-Paruwasi ya Gashonga uyu mushinga ukoreramo, Rév. Past Hakizimana Gaston, aratanga igisubizo cy’akanyamuneza ku bigishijwe, avuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ubu bumenyi ntibupfe ubusa, haba mu kwigisha abagenerwabikorwa kwishakamo ibisubizo, ikije kikunganira, kandi ko n’ubuvugizi butanga ibisubizo nyabyo buzakorwa.
Past. Hakizimana yagize ati: “Kiroroshye cyane. Hakoreshejwe itsinda ryabo hari igisubizo kizaboneka, tunabakorere ubuvugizi haba muri Compassion International yabadufashije, haba ku karere n’abandi bafatanyabikorwa babo, haba mu itorero n’ahandi, kuko icyerekezo ari ukugira umuturage ufite iterambere ryuzuye mu by’umwuka no mu by’umubiri, ibisubizo ntibizabura.’’
Uyu mushumba avuga ko no kwigisha abandi bikomeje, agasanga icyo bavuga cyo kwishyura imashini bahabwa kitaba kijyanye n’intego z’iki gikorwa kandi basanzwe batishoboye, ahubwo hakorwa ikitabaremereye gifasha imiryango yabo kwigira no gukora batabunza imitima.


