Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasuye mu buryo butunguranye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky mu murwa mukuru i Kyiv, amusezeranya ubundi bufasha bw’intwaro n’amafaranga mu gihe ingabo z’igihugu cye zihanganye n’iz’u Burusiya.

PM Johnson wageze i Kyiv kuri uyu wa 9 Mata 2022, yagize mu biro bya Perezida Zelensky baraganira, anatembera umujyi, aho yaganiriye n’abawutuye nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine.

Uyu muyobozi yishimiye kuba yashoboye kuhagera mu gihe Ukraine iri kuberamo intambara. Ati: “Ntewe ishema no kuba nabashije kugera muri Ukraine, ngahura na Perezida Zelensky amaso ku yandi i Kyiv uyu munsi.”

Nk’uko iyi nkuru ya Sky News ikomeza ibivuga, PM Johnson yaboneyeho gushimira Perezida Zelensky uburyo yagize ubutwari bwo guhangana n’ingabo z’u Burusiya.

Yagize ati: “Ukraine yakoze ibitari byitezwe, yirukana ingabo z’u Burusiya mu marembo ya Kyiv. […] Byatewe n’imiyoborere ihamye ya Perezida Zelensky, ubutwari bwo kudatsindwa n’ishyaka ry’abaturage ba Ukraine byaburijemo imigambi mibisha ya Putin.”

PM Johnson yashimangiye ko u Bwongereza bushyigikiye Ukraine muri uru rugamba, ayisezeranya imodoka z’inyongera 120 z’imitamenwa, intwaro zisenya misile zirashishwa ubwato n’amapawundi miliyoni 500.

Inteko ishinga amategeko ya Ukraine nyuma yo kubona PM Johnson yabashije kugera i Kyiv, yasabye n’abandi kugira ubutwari nk’ubwo yagaragaje.

Iyi nteko yagize iti: “Duhaye ikaze Boris Johnson muri Kyiv, umuyobozi wa mbere muri G7 ugeze muri Ukraine kuva intambara yatangira. Turimo gukomeza ubumwe bwacu muri demokarasi. Nimube intwari nka Boris. Nimube intwari nka Ukraine.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye
    Ya kiev ihora mu binyamakuru byiburengerazuba yuko yasenywe irihe?

    bongereza narashaka ko muri ukraine bahapimira imbaraga za Russia.

  2. Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye
    Ya kiev ihora mu binyamakuru byiburengerazuba yuko yasenywe irihe?

    bongereza narashaka ko muri ukraine bahapimira imbaraga za Russia.

  3. Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye
    Ba Boris twama turi intwari nka président wa Ukraine

  4. Boris Johnson yasanze Perezida Zelensky i Kyiv bitunguranye
    Ba Boris twama turi intwari nka président wa Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *