img-20220410-wa0038.jpg

Minisitiri Uwamariya yasabye abarimu basimbuka isomo ry’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abarimu bigisha amateka basimbuka cyangwa bakanyura hejuru isomo ryerekeye jenoside yakorewe Abatutsi gutinyuka, bakaryigisha nk’uko ryateguwe mu ntenganyanyigisho.

Iki kibazo Minisitiri Uwamariya yakimenyeshejwe kuri uyu wa 10 Mata 2022, ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abari abakozi 19 mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo bazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye ku biro by’intara y’Iburasirazuba biherereye mu mujyi wa Rwamagana, wahuje abayobozi batandukanye, imiryango y’abazize jenoside, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko, abanyamadini n’abo mu nzego z’umutekano.

Musabyeyezu Dative uyobora umuryango Ibuka mu karere ka Rwamagana, yagize ati: “Hari imbogamizi zimwe na zimwe zigaragara, aho ubona mu mashuri hakirimo ikibazo cy’imyigirishize y’amateka, cyane cyane amateka y’u Rwanda. Kenshi iyo tuganira n’abakorera mu bigo by’amashuri,

usanga integanyanyigisho uko iteye hari n’abashobora kugera ku mateka ya jenoside mu Rwanda iyo chapitre igasimbukwa bitewe n’ugiye kuyitanga, bitewe n’uko yiyumva, bitewe n’ipfunwe wenda yifitemo, ashobora kumva nta n’ibisobanuro bihagije ayifiteho, bityo rwa rubyiruko rwacu rwifuzaga ubwo bumenyi, na bo bakabura ubwo bumenyi twifuzaga ko babona.”

Minisitiri Uwamariya mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku nyigo yerekeye aba barimu, yagize ati: “Ubutumwa ni ugutinyuka, bakabyigisha uko integanyanyigisho yateguwe kugira ngo tugire umurage mwiza tuzasigira abana bacu ariko bazi n’amateka y’ukuri. Kubisimbuka rero uba wimye uburenganzira uwo mwana.”

Uyu muhango wanitabiriwe kandi n’abo miryango y’abakozi 22 bakoraga mu makomini ya Bicumbi, Gikoro zari muri Perefegitura ya Kigali Ngari.
img-20220410-wa0038.jpg
img-20220410-wa0044.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *