bizimana-2.jpg

Abahagarariye ibihugu mu Rwanda bari kuganirizwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda barimo kuganirizwa kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki kiganiro kiri kubera muri Marriott Hotel i Kigali, aba badipolomate bari gusobanurirwa by’umwihariko uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yasobanuye uburyo mu gihe jenoside yategurwaga n’igihe yabaga, amahanga n’Umuryango w’Abibumbye byabibonaga, ariko bihitamo guceceka.

Ibi yabivuze ashingiye ku magambo uwari Intumwa Nkuru ya Canada, Irwin Cotler yigeze gutangaza ati: “Icyatumye iyi jenoside itavugwaho ni uko yashoboraga gukumirwa. Nta wavuga ngo ntitwari kubizi; twari tubizi ahubwo ntacyo twakoze.”

Dr Bizimana yagarutse ku butumwa uwari umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR), General Romeo Dallaire yoherereje kenshi uyu muryango ko hari gutegurwa jenoside ariko ntugire icyo ukora.

Yanagarutse ku buryo hashyizweho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwamenyekanye nka ICTR rwari rushinzwe kuburanisha abakurikiranweho uruhare muri jenoside n’uko uyu muryango waje kwemeza ko mu Rwanda habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, unemeza tariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abayizize.

bizimana-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *