Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Nkuranga Egide, yavuze ku bayikoze bigeze kunyongerwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Nkuranga mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official TV, yagaye anamagana abakoze jenoside batarasaba imbabazi ndetse n’ababikoze mu buryo bwo kwikiza kugira ngo bafungurwe.

Yagarutse ku mateka ya jenoside n’ingaruka zayo ku bayikoze, avuga ko bashoboraga kwambura Abatutsi ubuzima, ariko bo bagakunda ubwabo ku buryo batinyaga no kugera imbere y’ubutabera ngo bubakurikirane.

Nkuranga yagize ati: “Hari abantu bakoze jenoside bumva yuko nyine bizarangira, ariko ugasanga banakunze ubuzima kandi nyamara bo barabwambuye abandi. Ibyo rero ahantu hose habaye jenoside byarabaye, si n’iyakorewe Abatutsi gusa.”

Yakomeje ati: “Usanga abicanyi iyo jenoside irangiye, hariho nk’ababaga bafite amafaranga, ugasanga [ndavuga nk’abakoze jenoside y’Abayahudi] bagiye guhinduza viza kugira ngo batazamenyekana kugira ngo bacike ubutabera. Ni n’abashenzi ni ko navuga. Abantu bagera aho kwica abantu ariko bo ugasanga bakunze ubuzima cyane.”

Uku gukunda ubuzima Nkuranga agushingira ku byo yabonye ubwo yari i Gikongoro, hamwe mu hanyongewe abakoze jenoside. Ati: “Igihano cy’urupfu kitaravaho, abarashwe ngira ngo byabaye inshuro imwe, ku Gikongoro ni ho njye nari nagiye, ariko ni yo mpamvu navugaga ngo ni imbwa. Umuntu wishe abantu azi neza ko yabamaze, we bajya kumwica, hariho ababanje kwinyarira, akavuza induru akinyarira. Ibyo bigaragaza ububwa bwabo.”

Nkuranga yabishingiye kandi ku bakatiwe n’urukiko Gacaca baba bashaka gusubirishamo imanza kandi barakoze jenoside. Ati: “Ibyo ni uburyo bwo kugira ngo nyine bakwepe ubutabera kuko bwarabafashe nyine, icyaha cyarabakurikiranye.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Erega uretse umubi ntawanga amagaraye ahubwo nuko tudakunda bagenzibacu nkuko twikunda

  2. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Erega uretse umubi ntawanga amagaraye ahubwo nuko tudakunda bagenzibacu nkuko twikunda

  3. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Ntukifuze cg ngo ukorere mugenzi wawe icyo wumva batagukorera.

  4. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Ntukifuze cg ngo ukorere mugenzi wawe icyo wumva batagukorera.

  5. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Bakinyarira twe twarategaga amajosi Sha kubona isasu arukuryishyura ,ntawabona icyo abavugaho Imana niyo ibizi

  6. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Bakinyarira twe twarategaga amajosi Sha kubona isasu arukuryishyura ,ntawabona icyo abavugaho Imana niyo ibizi

  7. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Urupfu Nicyo cyibi uwanditse ngo barinyariraga abandi bagatega amajosi Sha mwokabyaramwe amahano yabaye ntagasubire NIgihano cyurupfu kuwishe Abantu cyaba arigito ariko Ubuntu bwatumye gikurwaho tujye tubiha agaciro YEZU ugwaneza girirako wababaye muri getsimani maze wakire Roho zabababaye Bose bazira amaherere

  8. Perezida wa IBUKA yavuze ku bakoze jenoside banyongewe i Gikongoro
    Urupfu Nicyo cyibi uwanditse ngo barinyariraga abandi bagatega amajosi Sha mwokabyaramwe amahano yabaye ntagasubire NIgihano cyurupfu kuwishe Abantu cyaba arigito ariko Ubuntu bwatumye gikurwaho tujye tubiha agaciro YEZU ugwaneza girirako wababaye muri getsimani maze wakire Roho zabababaye Bose bazira amaherere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *